Theo

Kuvuka bwa Kabiri

Ese kuvuka bwa kabiri bisobanura iki? Iri jambo kuvuka bwa Kabiri ryazanywe n’Umwami YESU yigisha ukuntu abantu bashobora guhinduka bakaba abana b’IMANA. Na Nikodemu yaribwiraga ntabwo yabashije kuryumva, ariko Umwami YESU ararimusobanurira. Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye …

Kuvuka bwa Kabiri Read More »

Ese IMANA yihereye muntu isi ngo ayitwarire?

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe: uko IMANA yahaye muntu gutwara isi Uko inzoka yamushutse ikamwigisha kutumvira IMANA Uko icyo cyaha aricyo muntu akirwana nacyo kimutandukanya n’IMANA Impamvu dukwiye gusenga Impamvu dukwiye gutura IMANA amaturo IMANA yahaye abantu ubutware IMANA yaremye abantu mu Ishusho na Kamere yayo, irangije ibaha ubutware ngo batware ibiremwe byo mu …

Ese IMANA yihereye muntu isi ngo ayitwarire? Read More »

Kwikunda ni ukurwanya IMANA

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.  (1 Yohana 2:15-16 ). Tumaze iminsi tuvuga ku mwuka wo kwikunda, uwo satani yihisha …

Kwikunda ni ukurwanya IMANA Read More »

Kubera iki hari ikibi n’ububabare kuri iyi si?

Hari ibibi byinshi bibera muri iyi si kubera umutima wa muntu (UBUMUNTU) wangiritse. Ikibi kiza kizanywe n’umuntu hanyuma akagikwiza mu bandi. Ikibi gituruka mu myitwarire mibi yacu tugirira abandi. Urugero: Nk’ubu mfite umugore n’abana, hanyuma tugatandukana na we. Ari umugore, ari abana, bose bagiye kubaho ubuzima bw’uburushyi kubera njyewe. Abana bagakwiriye kurerwa n’ababyeyi bombi bafatanyije …

Kubera iki hari ikibi n’ububabare kuri iyi si? Read More »

6. IMANA itugaburira gute?

Ntimukiganyire ibyo muzarya, muzanywa cyangwa muzambara Tumaze iminsi tuvuga ku nkuru zerekeye uko icyaha cyaje mu isi n’uko cyashegeshe muntu kubera umwuka wo kwikunda satani yateye mu bantu, noneho reka tuganire uko IMANA itubeshejeho. Uvuze ngo IMANA niyo idutunze abantu bamwe bashobora kuguseka kuko batabasha kubyumva. Ariko nta muntu n’umwe ushobora kwibeshaho atabeshejweho n’IMANA. N’abakire …

6. IMANA itugaburira gute? Read More »

5. Ingaruka z’icyaha cya Adamu kuri twe

Mu isomo ry’ubushize twabonye ko Adamu yakoze icyaha cyo kutumvira IMANA, kikangiza kamere ye kugeza aho yirukanwe muri Eden maze akajya kuba mu isi yavumwe (Intangiriro 3:17), aho atashoboraga kwangiza izindi mbuto zitanga ubugingo. IMANA yari yaramuhaye Isezerano ryo kororoka no kugwira bakuzura isi (Intangiriro 1:28). Muri we hari hinjiyemo ikibi, kandi yari yararemwe mu Ishusho …

5. Ingaruka z’icyaha cya Adamu kuri twe Read More »

4. Icyaha cya Adamu kitugeraho gite?

Adamu yakoze icyaha natwe kikatugiraho ingaruka. Bibiliya ibisobanura mu murongo ukurikira: Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi (Abaroma 5:19). IMANA yaremye ibintu ibitegeka uko bigomba kubaho. Yaremye umugabo n’umugore, bombi bahabwa inshingano zo kororoka, nk’uko n’inyamaswa bigenda. Ababyeyi ni bo …

4. Icyaha cya Adamu kitugeraho gite? Read More »

3. Kwikunda byinjizwa mu bantu

KWIKUNDA KWINJIZWA MU BANTU Nk’uko twabibonye ubushize, ko satani yagushijwe n’uko umutima we wishyize hejuru akumva ameze cyangwa nawe yaba nk’IMANA, byatumye ananirwa kumvira ndetse kugeza aho yirukanywe mu Ijuru. Umujinya wose wo kubura ibyo umutima we wari ugambiriye, yawumanukanye aje kwihorera hano ku isi. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa …

3. Kwikunda byinjizwa mu bantu Read More »

2. Inkomoko y’umwuka wo kwikunda-inkomoko y’icyaha

Kwikunda nibyo byagushije satani Nk’uko ubushize twabibonye ko KWIKUNDA ari mo ibyaha bishingiye kandi akaba ari cyo ikibazo gikomeye muri bantu, burya no mu Ijuru kwikunda byasize bihasenye. Kwikunda nicyo kibazo muzi kizana ibibi byose byo ku isi. Noneho reka turebe inkomoko yacyo. Iyo usomye Ezekiel 28 yose, Yesaya 14:13, no mu Ibyahishuwe 12; basobanura …

2. Inkomoko y’umwuka wo kwikunda-inkomoko y’icyaha Read More »

Satani yageze mu isi

Satani yinjiye mu isi yigisha abantu kwikunda, ariko cyane cyane ahera ku bantu bafite ubushobozi bwo guhindura umuco n’imyitwarire ya benshi. Niyo mpamvu akunda gukorera mu bahanzi bakomeye, mu bakire no mu bategetsi bamwe na bamwe. Iyi video iri hasi hano urabona ukuntu akoresha abahanzi bakomeye bo ku isi bakagurisha ubugingo bwabo kugira ngo bakire …

Satani yageze mu isi Read More »

Subira hejuru