Ese IMANA yihereye muntu isi ngo ayitwarire?

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe:

  1. uko IMANA yahaye muntu gutwara isi
  2. Uko inzoka yamushutse ikamwigisha kutumvira IMANA
  3. Uko icyo cyaha aricyo muntu akirwana nacyo kimutandukanya n’IMANA
  4. Impamvu dukwiye gusenga
  5. Impamvu dukwiye gutura IMANA amaturo

IMANA yahaye abantu ubutware

IMANA yaremye abantu mu Ishusho na Kamere yayo, irangije ibaha ubutware ngo batware ibiremwe byo mu isi yari imaze kurema. 

Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.Itangiriro 1:26-28

Guhabwa ubutware ntibivuga kwegukana burundu ibyo bakuragije

NB: Umwami YESU yakundaga kugereranya Ubwami bw’Ijuru n’umuntu utunze ibintu afite n’abagaragu (Matayo 25:14-30, Mariko 12:1‭-‬9). Nitubugereranya natwe biratworohera kubyumva kuko isi iri mu Bwami bw’IMANA kandi n’ubwo isi yigometse ku MANA ariko IMANA niyo dukomoraho kamere yacu. Ubwami bw’Ijuru n’ubundi niko twabugereranya; nk’umuntu ufite kampuni n’abakozi/abana be.

Nyirikampani ashaka umuntu akamugira umuyobozi (manager) akamuha ubutware bwo kuyiyobora akamucungisha umutungo we n’abakozi be. Uwo muyobozi ahabwa ubutware kuri buri kintu cyose kiri muri iyo kampani. 

Uwo muyobozi aba agomba gukorana na nyirikampani akamuhora hafi, amubaza icyo agomba gukora ndetse akanamuha raporo y’ibyo yarangije akabimumurikira.

NYAGASANI IMANA yahaye abantu ububasha n’ubutware bwo gutwara ibiremwa bye, ariko ntabwo yabibihereye burundu, ahubwo yabahaye ubutware gusa bwo gutwara ibiremwa nk’uko nyiribintu ashaka umuntu abiragiza. N’ikimenyimenyi dore azagaruka kureba ibiremwa bye niyo mpamvu hariho umunsi w’imperuka.

Abantu benshi bibeshya bacyeka ko IMANA yaremye isi iyihera umuntu ngo yitwarire burundu, kubera inyigisho zakwiriye hose ngo umuntu yaremanywe Free will ariyo bushobozi bwo guhitamo. Reka da! Sibyo namba. Soma imirongo ikurikira ikwereka ko isi ari iy’IMANA: Zaburi 24:1 , 1 Abakorinto 10:26, Itangiriro 14:19, Zaburi 104:24

Satani ashuka umuntu

Satani mu ishusho y’inzoka (Ibyahisuwe 12:9), araza ashuka abantu abumvisha ko IMANA yababujije kurya imbuto z’igiti ngo batazamenya ubwenge bakamera nka yo bakamenya ikibi n’icyiza (Intangiriro 3:4-5). 

Muntu atinyuka ibyo Uwiteka IMANA yamubujije, arya izo mbuto kugira ngo amere nk’IMANA amenye ubwenge, bimuviramo icyaha cyiswe kutumvira IMANA.

Bigereranye nk’umuyobozi nyiri kampani yashyizeho ngo ayimucungire hanyuma uwo muyobozi akikuza akumva ko asuzuguye yahinduka nyirayo. Nicyo bakoze basuzugura IMANA, bituma bo n’ababakomokaho bose baba abanyabyaha kuko na n’ubu abantu bumva ko isi ari iyabo nta report n’inama bakeneye zivuye ku MANA. Ahubwo bo bashobora kuyibyaza inyungu zabo bwite.

“Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi. Abaroma 5:19

Kutumvira kwa muntu no gushaka kwigereranya n’IMANA nicyo cyaha nyamukuru gituma umubano w’abantu n’IMANA udashoboka

Bihita byumvikana ko umuntu yahise ananirwa kongera kugengwa n’IMANA nka mbere. Icyo cyaha cyafunguriye inzira ikibi mu mutima we, agira imico yo kwikuza, kwikunda, kwikubira, gusuzugura, kwirata no gushaka gufata bugwate ibintu IMANA yaremye ngo abyite ibye bwite, bagafata n’abantu bakabagira ingwate y’imitungo yabo, ndetse bamwe ntibanatinye kwiyita imana, bakavuga ko nta yindi Mana ibaho atari bo. No muri iyi si ya none barahari benshi.

IMANA yaremye ibi bintu ngo tubitegeke bitubesheho twese nk’abana bayo. Ariko kuva umuntu yaranduye imico yo kwigira nk’IMANA, ashaka kubyiharira akabyima IMANA ndetse akanabyima abandi, akabakandamiza mu nzira ze zo gushakisha ibindi. Iki ni nacyo cyaha buri muntu ku isi akora kuko atubahiriza itegeko rimwe ribumbiyemo ayandi yose ry’Urukundo. Murahita mubona ahantu itegeko ry’Urukundo riva:

Na we aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho. Matayo 22:37-40

Umuyobozi washyizweho akora ate?

Ubundi iyo ushyizeho umuyobozi (manager) ngo agucungira ibintu; aba agomba kukuba hafi. Nta kintu na kimwe ashobora gukora utamubwiye cyangwa ngo akubaze, ndetse n’iyo arangije araza agatanga raporo akanatanga umutungo wavuyemo.

IMANA nayo yahaye muntu ibintu ku isi ngo abitegeke, ariko ntagomba gukora ibye yishakiye; ahubwo agomba guhora ayibaza ni iki gicyenewe gukorwa mu gusenga kuko niho umuntu avuganira n’IMANA, hanyuma akanamurika ibyagezweho atanga raporo ariyo twagereranya n’amaturo no amashimwe tuyishimira

Ibi rero muntu ntabikozwa kubera imico y’ubwigomeke. Muntu ashaka kwigenga, agafata ibintu IMANA yamuragije akabikoramo ibikorwa bye bimuzanira inyungu ku giti cye, ndetse agafata n’abantu agomba kwitaho akabakoresha mu nyungu ze bwite, kubera nyine iriya mico yo kwigira nk’IMANA, Satani yamwanduje. Kandi na Satani nawe ubwe niko ameze, ashaka kwigereranya n’IMANA (Ezekiyeli28:2) ndetse ni nawe wanduje muntu iyi mico y’ubwigomeke (Intangiriro 3:1-24). 

Kuriya umuyobozi amurika ibyo yakoze kwa boss we niko na muntu aba agomba kumurika ibyo yagezeho ndetse anabaza ibyo gukora bindi bijyanye n’ugushaka kw’IMANA.

Uko muntu yitwara mu isi

Kubera ko muntu adafite kugandukira IMANA muri we, bituma muntu yigomeka agashaka ko isi iba iye. Niyo mpamvu twirirwa twiruka ku by’isi tubirwanira duhora mu ntambara n’imihangayiko idashira, duharanira inyungu zacu bwite, tukanga gusenga IMANA no kuyitura ibyo twagezeho.

Muntu hano mu isi yita ku bimuzanira inyungu gusa. Kandi ntashaka kwegera IMANA kubera gutinya ko umutima we wamushinja amategeko ye y’Urukundo atubahirije.

Abakora ibyo IMANA ishaka

Ni bamwe bajya gusenga bakamurika imigambi yabo imbere y’IMANA, ndetse bakanatura ibyo bagezeho batura amaturo. Ni bamwe bakora ibyo IMANA nyine ishaka, babwirijwe n’Umwuka w’IMANA YESU yaduhaye amaze kudukiza ubwigomeke mu kumvira kwe.

Imigambi ya muntu igomba kumera gute?

Ubundi kubera ubwigomeke imigambi ya muntu, IMANA yageze aho iha abayisiraheli Amategeko kugira ngo batarenga imbibi bagakora ibibi, Ariko kuko Umwami YESU yaducunguye, yaduhaye Mwuka w’IMANA uba muri twe, uhora atwibutsa imigambi y’IMANA (1 Abakorinto 2:11‭-‬12) bityo tukamenya icyo IMANA ishaka mu itegeko ry’Urukundo ryuzuza imigambo y’IMANA yose.

Iyo dufite Mwuka w’IMANA muri twe ariwe utuyobora, Imigambi y’IMANA idusohorezwamo mu kwera mbuto za Mwuka arizo: urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka,no kugwa neza no kwirinda. Kandi ngo Ibimeze bityo nta mategeko abihana (Abagalatiya 5:22-23).

Abadafite Mwuka w’IMANA bo bafite undi mwuka uva mu mwami utegeka ikirere ukorera mu batumvira IMANA (Abanyefeso 2:2). Bo, imbuto zibavamo ni imbuto za kamere arizo gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo cyangwa ibigirwamana, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19-21).

Umwanzuro

  • IMANA yahaye abantu ubutware ngo bayitegekere isi, ariko ntabwo yayibihereye burundi ahubwo ni ukuyitegekera.
  • Nk’uko umuyobozi wa kampani aba agomba guhora ashaka shebuja amumurikira ibyo yagezeho, natwe abantu niko dukwiye kumera: dusenga kugira ngo tumenye imigambi y’IMANA muri twe, hanyuma tukanamurika ibyo twagezeho mu gutura IMANA.
  • Satani yashatse kwigereranya n’IMANA ntiyayubaha ahubwo ashaka kwigarurira ibiremwa byayo ku ngufu. Ibi ni nabyo yigishije muntu, ariko IMANA ishimwe kuko adukiza iyi mico mu gitambo yatanzemwo Umwana wayo.
  • Abana b’IMANA ni abakora ibyo ishaka, bayisenga ngo bamenye imigambi yabo, ndetse bayimurikira ibyo bagezeho.
  •  Abana b’umubi ni abamukurikiza bigomeka ku MANA, ndetse bakanashaka kwigereranya nayo, bagafatira imitungo yayo bayita iyabo bwite ndetse bakayirukanamo abandi.
  • Ibyaha byose satani akora, ni nabyo yigisha abantu gukora.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi