Kwizera nk’ukw’abana bato

 

‭‭Matayo‬ ‭18:3‭-‬4‬ ‭BYSB [3]  arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. [4] Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru. 

KWIZERA NK’ABANA BATO

Umwana iyo akibana n’ababyeyi be aba afite amahoro menshi mu mutima we. Ikibazo cyose ahuye nacyo akibwira ababyeyi be kandi aba afite kwizera kuzuye ko kitari bubananire kabone niyo byaba ari ukwica intare. 

Twese turabyumva neza kuko twaciye mu bwana tuzi uko twifataga ku babyeyi bacu. Niba utabyumva tekereza ku umwana wawe urebe icyizere aguha, urahita ubyumva.

Umwana ntajya ahangayikishwa n’ubuzima. We abaho gusa akaba azi neza ko isaha nizigera aragenda akabwira nyina cyangwa se ko ashonje bagahita bamuha ibiryo. Niyo abibuze ashobora kubwira umuturanyi. We ntabwo ibyo kurya bijya bimuhangayikisha.

Umwana ntacyo yibaza ku buzima kuko aba aziko ababyeyi be babwitayeho kandi abagirira icyizere cyinshi. Iyo akantu gato kamukanze yirukira inyuma ya se na nyina kuko aba afite icyizere ko nta cyababasha. 

Umwana kandi ntashobora kumara isaha adatekereje ku babyeyi be. Arabubaha kandi aziko bari byose kuri we. Niyo umubyeyi amucyashye wenda akoze nk’ikosa, n’ubundi umwana arira ahungira kuri nyina utumye arira kuko aziko ariwe ugomba kumuhoza. Ariko murumva icyo cyizere!

Iyo umwana ageze ku ishuri bakamusaba minerivali, ntiyirirwa anibaza niba se afite amafaranga cyangwa ntayo. Ahita ajya kubimubwira.

Iyo umwana yiyumvisemo gukura agasohoka iwabo nibwo atangira kwinjira mu isi. Isi irakanganye kandi irikunda. Atangira kumenya kwishakira ibyo kurya no kwambara, nibwo atangira guhangayika no kubunza imitima.

Uhangayikishwa niki ko dufite Data uba mu Ijuru udukunda byahebuje, kugera aho atwitangira ku musaraba? Data uwo ntaba kure yacu kuko Umwuka we aba muri twe. 

Kwa Data ntidukura ahubwo duhora turi abana be. Kereka nitwibwira ko twakuze tugasohoka iwe, nibwo umuhangayiko uzatangira. Ese ubundi twaba tujya he ko ariwe ufite Ijambo ry’ubuzima?

Kubera iki wiganyira? Kubera iki ubunza imitima kandi So wo mu Ijuru ariwe waremye ibintu byose tubona? 

‭‭Matayo‬ ‭6:25‭-‬34‬ ‭BYSB‬‬ [25] “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? [26] Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? [27] Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? [28] “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, [29]  kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. [30] Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? [31] “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ [32] Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. [33] Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. [34] Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

Ntukiganyire rero, ahubwo ujye umera nk’uriya mwana iwabo. Akabazo kose uhuye nako ukabwire So wo mu Ijuru ari akoroshye n’agakomeye. Yaba ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa cyangwa ibyo kwambara. Cyangwa nikindi kintu cyose cyagutera ubwoba. Kimubwire ubundi umwizere nk’uko uriya mwana yizera ababyeyi be. 

Dawidi yari afite ukwizera kwinshi. Yakoze icyaha, IMANA imucyashye nubundi agaruka kuyiririra kuko niyo yagombaga kumuhoza. Kandi yaramuhojeje. IMANA yaramukundaga cyane. N’ubwo yari umwami utegeka igihugu,  umutima we wari umeze nkuw’umwana kuri se. Nta n’undi mwami wo ku isi urakora ibyo bintu.

Ujye wicisha bugufi ugire umutima nk’uw’uriya mwana, nibwo uzagera ku kwizera nyako. Ikiguhangayikisha cyose ukiyibwire. Izaguhoza amarira yose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi