Icyaha n’Amategeko

Icyaha n’Amategeko :Abaroma 8, 1 Yohani 3:4

Icyaha ni ukubusanya cyangwa kugandira amategeko. Kuganda bi ukwigomeka.

“Umuntu wese ukora icyaha aba agandiye itegeko ry’Imana, ndetse gukora icyaha cyose ni ko kugandira itegeko ryayo. Muzi yuko Kristo yazanywe ku isi no gukuraho ibyaha, kandi we nta cyaha agira (1 Yohani 3:4‭-‬5 BIR)”

Mbere yuko twiga uko icyaha giteye reka tubanze dusobanukirwe n’amategeko. Itegeko ni uburyo ikintu gikoreshwa cyangwa cyitwara bigendanye n’uko uwagikoze yashatse ko gikoreshwa kugira ngo kigere ku nshingano kigomba gukora.  Iyo gikoreshejwe nabi kirangirika cyangwa kikangiza.

Dusobanure gato: 

Ibintu byose byo ku isi bikoze kimwe. Bigizwe nibice biteranyije. Buri gice gihabwa inshingano zacyo hagambiriwe ko byose munshingano zabyo byuzuzanya, maze bigatanga umusaruro mbumbe ariko kamaro kicyo kintu.

Ingero: 

  1. Akamaro kicyuma ni ugukata
  2. Akamaro kumuhanda ni inzira abantu batwaramo imodoka bakagera aho bagiye.
  3. Akamaro k’umuryango, ni ukororoka.

Umuhanda ugizwe nutubuye bavanga na godoro bakabimena ahantu basize baringanije bakabitsindagira. Umuhanda kandi kugira ngo ube wuzuye ugomba kugira imirongo itandukanya imodoka, nibyapa biyobora abashoferi ndetse n’amatara (amatara si ngombwa cyane).

Uwakoze uriya muhanda, yawuremanye amategeko. Uko wubatswe ubwawo wubakanye amategeko uko ugomba gukoreshwa. Aradutegeka gutwara imodoka dukurikiye umurongo ugabanya umuhanda, nutwara mu rundi ruhande uzateza gisida. Iki cyapa kivuga guhagarara, yadutegetse ko tugomba kubabnza guhagarara tukareba niba nta kibazo tukabona gukomeza. Yadutegetse guhagarara iyo itara ribaye umutuku, ryaba umuhondo tukagira amakenga, ryaba icyatsi tugakomeza ntiduhagararare.

Umuntu yica gute itegeko:

Iyo ibyo byose ubirenzeho, akenshi ukora impanuka cyangwa ukangiza ibintu. Kuko nkiyo udahagaze itara ryatse umutuku, ushobora kugongana nundi waje we abona ari icyatsi ku rundi ruhande.

Aya mategeko agenga imikoreshereze yumuhanda, kandi yubakiwe mu muhanda mo imbere, mu mikoreshereze yawo. Abantu bayakurikiza mu buryo bwa kamere bayobowe numutimanama wabo.

Iyo abashoferi batangiye kuyarengaho, nibwo leta iza ikayashyira ku karubanda noneho bikitwa itegeko ndetse hakajyaho nibihano kugira ngo bakumire impanuka. Uyarenzeho wese arahanwa cyangwa se agakora impanuka agapfa. Nubundi amategeko aba asanzwe ahari ariko nta wushyiramo ingufu ngo yubahirizwe kubera biba biri mu mutimanama wa muntu. 

Uwakoze icyuma yakiremanye ubushobozi bwo gukeba, arangije aduha itegeko ritagaragara ko tugomba gufata ahari ikirindi tugashyiramo imbaraga tugakebesha ahatyaye. Hanyuma icyuma akamaro kavyo ni ugukeba ibintu nko mu gikoni. Iyo ubinyuranyije uba wishe rya tegeko. Iyo ufashe ahatyaye ugakebesha ikirindi uba wishe itegeko ndetse bishobora kukuviramo gukomereka. Ni iyo ukoresheje icyuma icyo kitagenewe gukora ukagitera nk’umuntu uba wishe itegeko kuko uwagikoze ataribyo yari agambiriye. Aho rero niho ubishinzwe aza agakurura ya mategeko ahishemo akayashyira ku mugaragaro kugira ngo buri wese ayabone ndetse akanashyiraho imbaraga nibihano kugira ngo akumire impanuka ningaruka zo kudakoresha ibintu neza.

Mu bintu byose IMANA yaremye (byose bikozwe kimwe. Uzasome igitabo cyitwa Sisiteme n’abaremyi kirabisobanura), niko nabyo bikozwe. Yagiye ifata ibintu ikabihuza igakoramo ikintu kinini. 

Noneho buri kintu igiha inshingano. Iyo ikintu gikoreshejwe nabi binyuranye nuko Umuremyi yabitegetse, bitera impanuka hakaba havamo ingaruka mbi zangiza nibindi cyangwa nurupfu.

IMANA yavuzeko umugabo azasiga se na nyina agashaka umugore umwe bakaba umwe, bakabana akaramata (ubudatandukana) akamukunda nkuko yikunda cyangwa uko akunda umubiri we bwite. N’umugore nawe akagandukira umugabo, akamukunda nk’umutwe w’umuryango we cyangwa umutwe we bwite kuko baba babaye umubiri umwe, hanyuma bagafatanya kororoka bakuzuza inshingano IMANA yabahaye. Bakanarera abana babo mu buryo bukurikije uko IMANA ibishaka, babatoza kugandukira IMANA no gukundana, banabategura kuzavamo abantu bakomeye bashobora kubaka ingo zabo.

Ayo mategeko ahishe mu mutimanama wa buri muntu. Ariko iyo umwe akoreshejwe cyangwa nawe ubwe agakora ibyo atagenewe gukora aba yishe itegeko.

Iyo umwe muri bo asambanye, aba yishe itegeko kuko IMANA yavuze ko buri wese agira uwe. Iyo umugabo aretse kuba umutwe w’umuryango, nabwo aba ananiwe cyangwa ananijwe inshingano haba hishwe itegeko. Iyo aretse gukunda umugore we nkuko akunda umubiri we, akamuta cyangwa akamusambaniraho, aba yishe rya tegeko ry IMANA.

Numugore nawe nuko, iyo aretse kugandukira umugabo we, cyangwa, akamusambaniraho, cyangwa agata urugo aba yishe itegeko ry’ Uwabiremye gutyo. 

Uko kugomera amategeko, cyangwa kugandira amategeko nibyo byitwa icyaha. 

Igikurikiraho, nibwo ya mategeko atagaragaraga kubera ari mu mutimanama wawe, yandikwa agashyirwa ahagaragara ndetse agaherekezwa nibihano kubayagandiye, kugira ngo bakumire ibibazo cyavuka nyuma yayo, bishobora kuzamo n’urupfu. 

Itegeko rihimbwa na nyiri ukurema ikintu gusa, kuko uko agikora aba ameze nkugitongera uko kigomba kugera ku nshingano runaka arimo kugiha kizakora. 

Amategeko agenga ubuzima bwacu, IMANA yayashyize mu mitimanama yacu. Ariko iduha Umwuka wayo kugira ngo tubashe kumenya nyine icyo ishaka.

Itegeko rigenga ubuzima ntabwo rihimbwa nabantu ahubwo rivanwa mu mitimanama rigashyirwa ku mugaragaro ndetse rigashyigikirwa nibihano ku baryica kugira ngo abantu bakore ibintu uko bigomba gukoreshwa kandi nabo bakore uko bagomba gukora, bitewe n’icyo Uwabiremye ashaka ko bigeraho.

  1. Kugira ngo umuntu atica amategeko yumuhanda hakaba impanuka. 
  2. kugira ngo umugore cyangwa umugabo adasambana hakavamo kwangana, kwicana, gutandukana bigatuma umuryango usenyuka. 
  3. Kugira ngo umuntu adafata cya cyuma nabi kikamukomeretsa, cyangwa akagikatisha ibyo kitagenewe cyangwa akagitera umuntu akamwica.

Umuntu wese ukoresha ikintu nabi ibyo kitangombye gukora cyangwa gukoreshwa aba yishe rya tegeko rigenga imikorere yacyo ndetse bishobora kukiviramo kwangirika cyangwa nawe ubwe akangirika cyangwa agateza abandi impanuka.

Kwica itegeko ni icyaha niyo mpamvu bihanwa kugira ngo itegeko ryubahirizwe cg cya kintu kirengerwe cye kwangizwa.

IMANA irema umuntu yamuhaye Umwuka w’ubugingo ariwo utanga ubuzima, kugira ngo umuntu abashe kumvira IMANA. Uwo Mwuka ni wawundi twabonye muri Videwo z’ubumuntu. 

Satani yigisha abantu kutumvira IMANA. Niyo mpamvu abantu bakora ibyaha kuko batumvira IMANA. Nta Mwuka w’ubugingo bafite.

Muri video y’ubutaha nzabasobanurira inkomoko n’amateka  y’icyaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi