Kuvuka bwa Kabiri

Ese kuvuka bwa kabiri bisobanura iki? Iri jambo kuvuka bwa Kabiri ryazanywe n’Umwami YESU yigisha ukuntu abantu bashobora guhinduka bakaba abana b’IMANA. Na Nikodemu yaribwiraga ntabwo yabashije kuryumva, ariko Umwami YESU ararimusobanurira.

Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.”  Yohana 3:1-8 

IMANA irema umuntu yamuremye mu Ishusho yayo, ngo agire Imisusire yayo. 

IMANA ifite iyihe misusire:

  • IMANA ni Umunyambabazi n’Umunyampuhwe (Umunyebambe) (Zaburi 103:8, 13-14, 25:6-7,10)
  • IMANA irababarira: Abaroma 9:15-16, 2 Samweli 24:14, Matayo 9:13.
  • IMANA igira Ubuntu: Izayi/Yesaya 54:10, Abanyefeso/Abanyefezi 2:7, Zaburi 36:7, 69:16, 17:7, 31:21.
  • IMANA ni nziza: Nahumu 1:7, Zaburi 34:9, Mariko 10:18, Zaburi 107:1, Zaburi 145:9, Mariko 10:18, Luke 18:19, Matayo 5:45.
  • IMANA igira neza: Mariko 10:18, Zaburi 104:10–18, Zaburi 103:8, Zaburi 31:19–20, Zaburi 107:1, Yakobo 1:17,  1 Ngoma/1 Amateka 16:34,  Zaburi 145:7
  • IMANA ikunda: (Zaburi 103:8, Mariko 10:18, Zaburi 31:19–20, Zaburi 107:1, Yahobo 1:17,  1 Ngoma/1 Amateka 16:34,  Zaburi 145:7).
  • IMANA irihangana: 2 Petero 3:9, Abaroma 2:4, Abaroma 3:24–27 

Iyi mico niyo yahaye muntu kuko yamuremye mu ishusho ryayo ngo agire imisusire yayo (Intangiriro 1:26 ).

Ubumuntu mu cyongereza bwitwa Humanity. Humanity ikaba igizwe na compassion, brotherly Love, fellow feeling, kindness, consideration, understanding, sympathy, tolerance, goodness, gentleness, leniency, mercy, pity, tenderness, benevolencecharity, generosity, magnanimity

Nk’uko tubibona ku ishusho iri hejuru ya Google, igisobanuro cy’izina umuntu, kiva ku ijambo ubumuntu, ariryo risobanura:

Gukundana, gufashanya, kugira neza, kwita kubababaye, kubabarira, kwihanganira abandi, gutanga, kuba uworoheje, kugira umutima w’impuhwe, gukundana Urukundo rwa kivandimwe, ubusabane, ubugwaneza, kwita kubandi, kwishyira mu mwanya w’abandi no kubihanganira, ubugwaneza, ubworoherane, gufasha abatishoboye, gusabana.

Murabona ko ari imico IMANA yaremanye muntu. Nyamara satani yaraje abigisha kwigira nk’ IMANA cyangwa se kwigira utumana, bahita batakaza imico ariyo misusire y’ubumuntu ikomoka ku MANA. 

Iyo usomye mu Intangiriro 3:4-6 aho Satani yigishije abantu gushyira imitima yabo hejuru bakumva bamera nk’IMANA uhita ubonamo ko koko babikoze. Umuntu yigize imana abigira mu bandi ngo bamwubahe, bamuyoboke, ndetse ngo abahake. Abantu benshi kuri iyi si niko bitwara: tekereza abantu uzi urasanga abenshi bashaka cyangwa barabaye utumana mu bandi. Kandi iyo umuntu yagize mwene iyi mico, ahita atakaza ubumuntu. Kuko abo yakagombye kwitaho ahubwo yirengagiza izo nshingano agashaka kubatwara ibyabo cyangwa kubakoramo ubucuruzi bumuzanira inyungu we bwite.

Umuntu wese wo ku isi yatakaje ubumuntu, kuko nta muntu n’uwe ukigira iriya mico y’ubumuntu 100%. N’ukunze undi amukundira icyo amukuraho cyangwa akamukundira ubucuti ariko abandi bo akabirengagiza. Nta muntu numwe utagira uwo yanga cyangwa bagiranye ibibazo.

Iyo ubuzemo na kamwe muri iriya misusire n’indi isigaye irakunanira kuko bigenda mu maraso no mu muco. Niyo mpamvu kuvukira mu isi bidatanga ubushobozi bwo kuba umwana w’IMANA, ahubwo kuvuka bwa Kabiri aribyo bibitanga. 

Ubwo nibwo IMANA yateguye ko umuntu wese azajya aza ayisanga akazana umutima we ikongera igashyiramo ubumuntu. Umuntu wese ku bushake bwe, akwiriye gushaka IMANA ikamuha ubumuntu kugira ngo yongere yinjire mu muryango w’abana b’IMANA aribyo Umwami YESU yise KUVUKA BUNDI BWA KABIRI (Yohana 3:1-8). 

Utazavuka bwa kabiri ntazabasha kubona IMANA kuko yatakaje imisusire y’IMANA. Yatakaje umwimerere w’ubumuntu ntabwo akiri wa muntu IMANA yaremye ahubwo yahindutse ikindi kiremwa. Kandi uwatakaje uyu mwimerere ntabwo yabasha kubona IMANA no kubana n’abandi kuko IMANA yaturemye kubana tukaba umwe arirwo Rukundo nyarwo. Kandi murazi ko IMANA ari Urukundo. Bivuze ko ishobora kutubamo iyo dukundana.

Kuvuka bwa kabiri ni iyo upfuye kuri kamere yo mu isi, ugahindukirira ubwami bw’Ijuru. Ukareka imico y’ubwigomeke no kutubaha IMANA. Ukihana ukemera Umwana w’IMANA waje kuducungura (Yohani 3:16), hanyuma ukabatizwa mu mazi bikakubera ikimenyetso cy’uko umuntu wa kamere apfuye, noneho ukava mu mazi ubaye mushya.

Iyo uvuye mu mazi uri seriye koko mubyo ukora nta kuryarya IMANA, YESU akubatiza n’Umwuka n’Umuriro akaguha Umwuka mushya.

Uyu mwuka mushya atanga izi ngabire, arizo zimeze nk’umwimerere w’ubumuntu, umwe wa kera abantu bataratangira gukora ibyaha. Urabona ko imbuto z’Umwuka zisa na za zindi zigize ubumuntu. Mbese twavuga ko IMANA iri kongera kuturema bundi bushya kugira ngo twongere duse nayo.

Niyo mpamvu tugomba kuvuka bwa kabiri!


Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana (Abagalatiya 5:22‭-‬23)

Ni iki kizakumenyesha ko wahawe Umwuka mushya na YESU?

Uzatangira kugira imico irimo ingabire z’ Umwuka. Abantu mubana cyangwa muhura bazasarura ziriya ngabire za Mwuka muri wowe. Izo mbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.

Ni iki kizatumenyesha ko tudafite Mwuka w’IMANA dufite?

Uzarangwa n’imico ikurikira:

Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19‭-‬21).

Duharanire guhindukirira IMANA, iduhe izi ngabire iziduhera mu Mwuka wayo ari nawo Mwuka uba muri YESU. 

NB: Nta muntu n’umwe ushobora kuba mwiza ngo bishoboke! Ahubwo iyo twumviye Mwuka IMANA yaduhaye tuvuganiramo nayo, Mwuka aduha kwera ziriya mbuto arizo zituma tugira ishusho y’IMANA, ntitwongere gukora ibyaha. Umuntu ashobora gukora neza cyangwa akaba mwiza ariko aba mwiza ku bantu bamwe gusa abandi akabanga. Uretse IMANA yonyine niyo yabasha kukugaruramo ubwiza no gukora neza.

Ntihakagire uwibeshya muri twe ngo yigire mwiza, keretse ufite IMANA muri we niwe wenyine ushobora kuba mwiza kandi nabwo si we ni Mwuka umubamo uhora amushakishiriza kuba utunganiye IMANA. Mugihe rero umaze kwakira Mwuka, ntukongere imico yo kutubaha IMANA, kuko yazatuma wongera kwandura.

Ngo ‘Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka. Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari. kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana! ‘ (Abagalatiya 5:14-15,25-26 ).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi