UBUZIMA BWA ABEL BWASHUSHANYAGA YESU MU ISEZERANO RISHYA.

N’ubwo mu Isezerano Rishya batabitinzeho ngo berekane ubuzima bwa Abeli ko bwari nk’ishusho w’ubuzima bwa YESU, ariko iyo tubisonye hari byinshi tubona mu buzima bwa Abeli byashushanyaga ubuzima bw’Umwami YESU hano ku isi. 

  1. Bombi bari Abungeri b’intama.
  2. Bombi bari abatambyi
  3. Bombi bagiriwe ishyari n’abavandimwe babo barabica.
  4. Mu kwizera no kumvira kwabo  batanze igitambo kinezeza IMANA, ndetse IMANA ihamya ko ari abakiranutsi.
  5. Kwizera IMANA kwabo niko gutuma na n’ubu bakivuga.

ABELI YARI UMWUNGERI W’INTAMA NA YESU YARI UMWUNGERI

Abeli yari umwungeri:

‭‭Itangiriro‬ ‭4:2‬ ‭BYSB‬‬ [2] Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi. 

‭‭Yohana‬ ‭10:11‭-‬16‬ ‭BYSB‬‬  [11] “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, [12] ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya. 13] Kuko ari uw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. [14] Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya [15]  nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. [[16] Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.

Bombi bari abatambyi kandi IMANA yashimye Igitambo cyabo.

‭‭Itangiriro‬ ‭4:4‬ ‭BYSB‬‬ [4]  Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye. Mu nyigisho y’ubushize, twabonye ko YESU ariwe Mutambyi uhoraho w’IMANA mu buryo bwa MELIKISEDEKI.

‭‭Abeheburayo‬ ‭7:17‬ ‭BYSB‬‬ [17]  kuko ahamywa ngo “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.” 

‭‭Zaburi‬ ‭110:4‬ ‭BYSB‬‬ [4]  Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.” 

KUBERA IGITAMBO CYABO, BAGIRIWE ISHYARI N’ABAVANDIMWE BABO BARABICA.

Itangiriro 4:7 BYSB [7] Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.” [8]  Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, AramwicaMurumva ko yamugiriye ishyari. Umwami YESU nawe yagiriwe ishyari nicyo bamuhoye. 

Matayo‬ ‭27:18‬ ‭BYSB‬‬, pilato nawe agiye gucira urubanza YESU, yamenye ko ari ishyari ribateye kumugambanira ” [18] Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.” 

‭‭Yohana‬ ‭15:25‬ ‭BYSB‬‬ [25]  Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’ 

Igitambo batanze mu kwizera IMANA , cya Igitambo kiruta ibindi, cyanejeje IMANA, ndetse cyemeza ko ari abakiranutsi.

Muri icyo gitambo harimo 

  • kwizera, kwa kwizera
  • kubakoresha ibyo IMANA ishaka, 
  • Igitambo cyabo kinyura IMANA
  • Bibahindura abakiranutsi ndetse
  • Bemerwa n’IMANA.

‭‭Abeheburayo‬ ‭11:4‬ ‭BYSB‬‬  [4]  Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye. 

‭‭Abeheburayo‬ ‭10:7‭-‬9‬ ‭BYSB‬‬ [7] Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana, (Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ” [8] Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje, n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse), [9] aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. 

‭‭Abefeso‬ ‭5:2‬ ‭BYSB‬‬  [2]  Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. 

‭‭Abeheburayo‬ ‭10:12‬ ‭BYSB‬‬  [12]  Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana

‭‭Luka‬ ‭23:47‬ ‭BYSB‬‬  [47] Nuko umutware w’abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.” 

‭‭Ibyakozwe n’Intumwa‬ ‭2:36‬ ‭BYSB‬‬ [36] “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami /na Kristo.” 

‭Igitambo cyabo kiracyavuga ibyiza imbere y’IMANA.

Igitambo cyabo kiracyavuga ibyiza imbere y’IMANA. Ndetse banavuga ko YESU yahindutse umuhuza w’ Isezerano Rishya ndetse hano bamugereranya na Abeli ko igitambo cya YESU kirenze kure icya Abeli. 

‭‭Abeheburayo‬ ‭11:4‬ ‭BYSB‬‬  [4]  Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye

Abeheburayo‬ ‭12:24‬ ‭BYSB‬‬  [24]  Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli. 

Nzakomeza kubagezeho inkuru nk’izi, zerekana ko Bibiliya yose yanditswe ihanya Kristu, wahozeho isi itararamwa, ko ariwe wagomba kuza.  

‭‭Matayo‬ ‭11:3‬ ‭BYSB‬‬  [3] “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” 

‭‭Ibyahisuwe‬ ‭1:8‬ ‭BYSB‬‬ [8]  “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose. 

‭‭Ibyahisuwe‬ ‭1:17‭-‬18‬ ‭BYSB‬‬ [17]  Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka [18] kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu. 

 

REFERENCE:

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi