Ubumuntu

Tugiye gusesengura inkomoko y’izina umuntu. Umuntu ni uri mu bwoko bw’abantu, nkanjye na we.Umuntu n’ubumuntu birajyanirana ndetse bisobanura kimwe, ariko ubumuntu bwo bufite igisobanuro cyimbitse. Mu rurimi rw’icyongereza niho babisobanura neza; ubumuntu bwitwa HUMANITY.

Nk’uko bigaragara ku ishusho yakuwe kuri Google (Reba ishusho 1). Ubumuntu ni ireme ryo kuba umuntu, umugiraneza (quality of being humane; benevolent).  Bisobanuye ko Ubumuntu n’ubuntu ari ubugiraneza buva mu muntu,  ibikorwa biva mu mutima we bimuranga, aribyo bituma yitwa umuntu. Turaza kubibona hasi uko bita amazina ibintu n’uko umuntu yiswe umuntu n’impamvu y’iryo zina.

Ubumuntu ni indangagaciro kamere za muntu, ziva mu mutima we ukunda. Abanyabuntu bagira uyu mutima ukunda kandi bagafasha. Baba bashishikajwe no guteza imbere imibereho y’abandi bantu. Ibikorwa byabo birangwa n’ineza, kugira urugwiro, ubugwaneza, kugira ubuntu, umutima utabara, wihanganira abandi, n’ibindi. Biragoye kwangana n’umuntu nk’uyu. Wari wahura n’umuntu umeze gutya? Twese dukururwa n’ineza yabo, kubera umutima mwiza bagira kandi bagamije kudufasha gusa nta kiguzi dutanze.

Ishusho 1: Igisobanuro cy’ubumuntu. Screenshots taken from Google search results following the guidelines provided on their webpage, at this link: www.google.com/permissions/products/.

Reka ducukumbure

Kuri iyi shusho yafashwe kuri Google, hariho andi magambo asa n’ubumuntu: compassion (umutima w’impuhwe), brotherly love (urukundo rwa kivandimwe), fellow feeling (ubusabane, ubunywanyi), kindness (ubugwaneza), consideration (kwita ku bandi), understanding (kwishyira mu mwanya w’abandi), sympathy (impuhwe/ibambe), tolerance (kwihanganira abandi) , goodness (ubugwaneza), gentleness (ubworoherane), leniency (ubwitonzi), mercy (imbabazi), pity (impuhwe), tenderness (ubwuzu), benevolence (ineza), charity (ubugiraneza) , generosity (kugira ubuntu), magnanimity (ubuntu) (reba ku ishusho 1).

Umuntu n’ubumuntu birajyana kandi bisobanura kimwe mu ndimi nyinshi.

Ijambo ubumuntu riboneka mu ndimi nyinshi, kandi rikaba ryisanisha n’ijambo umuntu. Noneho reka turirebe no mu zindi ndimi:

  • Icyongereza: umuntu yitwa human (inyoko muntu), kamere ye ikaba humanity, = bisobanura ireme ry’ubumuntu.
  • Igifaransa: umuntu yitwa humain, kamere ye ikaba humanité = bisobanura ireme ry’ubumuntu, kugira neza
  • Mu kinyarwanda: umuntu, cyangwa inyokomuntu, ubumuntu bwo ni ireme rya muntu cyangwa umuntu nyamuntu.
  • Igikosa: umuntu, hanyuma ubuntu (ni ijambo ryamenyekanye cyane rivuzwe na Nelson Mandela) reba aho baridusobanurira neza : https://en.wikipedia.org/wiki/Ubuntu_philosophy
  • Igiswayile : binadamu = ubinadamu,
  • Igiporutigari (Humanidade = Natureza humano, n’izindi ndimi nyinshi, Iri jambo ubumuntu rigira iyi inyito: ubumuntu cyangwa ireme ry’ubumuntu. Urebye no mu zindi ndimi usanzwe uzi  uzasangamo ibi ndi kuvuga.

Iyo website iri hejuru ivuga kuri Mandela, isobanura neza ukuntu ijambo ubuntu cyangwa se ubumuntu rihuriweho n’indimi zose z’afurika, kuko mu myemerere yabo bemeza ko ubumuntu ari imico ihuza abantu bose bo ku isi bagasangira, bagasabana. Ibi bituma ntekereza ko ijambo ubumuntu riri mu ndimi zose zo ku isi, kuko murabona ko no mu ndimi z’iburayi ari ko bisobanura; ko ari kamere iranga ubumuntu bwa muntu. Reka turebe aho iri zina ryavuye.

Uburyo bwo kwita ibintu/abantu amazina

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu kwita ibintu amazina, ariko ubw’ingenzi ni ubu bukurikira:

  1. Kwita izina ukurikije ISURA, IMISUSIRE, UKO IKINTU KIGARAGARA: ibintu byinshi tubiha amazina bitewe n’ishusho biduhaye. Urugero: utuzina bita utubyiniriro twinshi dutangwa gutya. Hari igihe muri mu bantu mubana, mureba umuntu uko ateye mugahita mumwita akazina kajyanye n’uko asa cyangwa areshya. Hari ba Gafupi (baba ari bagufi), ba Gasongo, ba Kazungu/abera, Gakara/abirabura.
  2. Kwitirira IKINTU IBYO GIKORA: Andi mazina menshi atangwa muri ubu buryo bitegereje akazi icyo kintu gikora bakakacyitirira. Ingero: umuhinzi, umunyonzi, umwubatsi, agapfukamunwa, n’ayandi menshi.
  3. KWITIRIRA IKINTU NYIRACYO: ibindi bintu byinshi byitirirwa nyirabyo. Nk’amamodoka menshi yagiye yitirirwa abayakoze; nk’imodoka ya Toyota nyiraryo yitwa Toyoda, Mercedes Benz, Ford, n’izindi. Imiryango myinshi akenshi usanga buri muntu afite izina rya nyiri urugo ari we shefu w’umuryango, ugasanga abana bose bitiriwe papa wabo. Imijyi, imihanda, imigezi; nayo akenshi igenda yitirwa abantu bayivumbuye cyangwa bayigizeho ibikorwa bigaragara.

Dufatiye ku buryo bwo kwita amazina: Uburyo bwa mbere bugaragaza ko Izina rya “UMUNTU” rituruka ku kuntu nyine turi ubwoko bw’abantu. Uburyo bwa kabiri: turabona ko riva kuri kamere ye: Ubumuntu bugaragaza ko umuntu ateye, n’imico imuranga. Urabona ko ijambo ubumuntu risobanura  umuntu nyamuntu,  kandi rikaba rigaragaza kamere ye n’indangagaciro ze.

Uburyo bwa gatatu: Ubusanzwe ariko rituruka ku wamuhanze. Kandi twabonye ko umuntu nyamuntu arangwa n’impuhwe, urukundo rwa kivandimwe, ubugwaneza, agira ibambe, agira ubuntu, akababarira, akumva ndetse akihanganira abandi, akagira ubwitonzi, n’ibindi.

Izina Umuntu rituruka ku MANA kuko niyo yamuremye kandi urema akenshi niwe wita izina, nk’uko tumaze kubivuga. IMANA iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!» Intangiriro 1:26.

Uyu murongo wo mu gitabo cy’Intangiriro utwereka uburyo IMANA yaremye umuntu afite ishusho yayo, kandi afite kamere yayo, ndetse kugira ngo agaragaze Ikuzo ryayo (Izayi 43:7). Ni ukuvuga ngo umuntu nyamuntu agira imico n’imisusire bigaragaza ikuzo ry’IMANA nk’uko mu Kinyarwanda bavuga ngo Umwambari w’umwana agenda nka se. Mbese muntu ni akamana gato, IMANA yashyize ku isi.

Reka turebe uko IMANA iteye:

  • IMANA ni Umunyambabazi n’Umunyampuhwe (Umunyebambe) (Zaburi 103:8, 13-14, 25:6-7,10)
  • IMANA irababarira: Abaroma 9:15-16, 2 Samweli 24:14, Matayo 9:13.
  • IMANA igira Ubuntu: Izayi/Yesaya 54:10, Abanyefeso/Abanyefezi 2:7, Zaburi 36:7, 69:16, 17:7, 31:21.
  • IMANA ni nziza: Nahumu 1:7, Zaburi 34:9, Mariko 10:18, Zaburi 107:1, Zaburi 145:9, Mariko 10:18, Luke 18:19, Matayo 5:45.
  • IMANA igira neza: Mariko 10:18, Zaburi 104:10–18, Zaburi 103:8, Zaburi 31:19–20, Zaburi 107:1, Yakobo 1:17,  1 Ngoma/1 Amateka 16:34,  Zaburi 145:7
  • IMANA ikunda: (Zaburi 103:8, Mariko 10:18, Zaburi 31:19–20, Zaburi 107:1, Yahobo 1:17,  1 Ngoma/1 Amateka 16:34,  Zaburi 145:7).
  • Hari n’indi mirongo myinshi cyane igaragaza Kamere y’IMANA.

Mu mirongo tumaze kubona hejuru igaragaza kamere y’uko umuntu nyamuntu ahuza kamere n’IMANA (dufashe iyo mirongo ya Bibiliya tukayigereranya n’igisobanuro cy’ubumuntu cyavanywe kuri Google). Bityo rero, IMANA yaremye umuntu mu Ishusho yayo, no mu Misusire yayo, umuntu afite kamere yayo, imuha umutima w’ubumuntu n’ubuntu nk’uko nayo iri.

Kandi na Mwuka w’IMANA/ROHO w’IMANA arabihamya kuko nawe atanga ingabire y’ ubumuntu; ariyo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka, kugwa neza no kumenya kwifata. Abanyagalati 5:22-23

Biragaragara neza ko IMANA yaremye umuntu mu Ishusho yayo no muri Kamere yayo, ndetse ikamuha umutima wuzuye ubumuntu. Bikaba binashimangira ko twavuye ku MANA koko.; kuko ni nayo yaremye indimi (Intangiriro 11:7), akaba ari yo mpamvu usanga ururimi rusobanurwa mu rundi ugasanga ibintu bihuje inyito mu ndimi zose.

Iyo ufite umwana; uba ushaka ko buri gihe akumvira akagendera mu ngeso zawe nziza ndetse agaragaza ubuhangange bwawe mbese abamubonye bose bakavuga ngo dore mwene runaka. Uko buri mubyeyi yishimira umwana wamukurikije, ni ko IMANA nayo yishimira umuntu wayikurikije.

Ubugome, ubunyamaswa

None se ubumuntu buracyari mu bantu?

Amagambo asenya inyito y’Ijambo Ubumuntu ni ubugome, ubunyamaswa, ubusambo, urugomo, ishyari, mbese amagambo yose uzi mabi akorwa hagamijwe gusenya muntu.

Twe nk’abantu twese twatakaje ubumuntu. Nta muntu ushobora gukunda ngo akunde buri wese, kuko Urukundo ni rwo rwerekana umuntu ufite ubumuntu. Ndavuga gukunda ugakunda bose abakire n’abakene ndetse n’abanzi bawe ukabakunda. Twananiwe gukunda; hari aho tutagira impuhwe, hari aho tutagira ubuntu, hari aho tutagira ikigongwe, hari aho tutababarira ku buryo wababarira n’utagusabye imbabazi.

Buri umwe muri twe afite icyaha, kuko nta muntu utarahemukiye undi, kandi kumva ko utakigikora ntibisobanura ko cyakuvuyeho kereka umucamanza akigusibyeho. Abenshi cyane muri twe barabeshya,  utabeshye agashinja abandi ibinyoma, udakoze ibyo akarakarira abandi cyangwa akabanga, mbese nta muntu mutagatifu wigeze kubaho. Buri muntu muri twe afite cyangwa yigeze kugira umwanzi, cyangwa se yabereye abandi umwanzi.

Bibiliya yo iravuga ngo: “Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy’ikuzo ry’IMANA” (Abanyaroma 3:23). Kandi rero nta muntu n’umwe muri twe ucyihanganira gutwara Ishusho na Kamere y’IMANA muri we. Ntabwo tukiri abantu IMANA yaremye barangwa n’urukundo n’imbabazi, mbese bagifite ubumuntu, kuko akenshi turacumura tubikoze tutabizi cyangwa se tubikoze nkana kubera ko ibyaha byinjijwe mu muco ndetse biba nk’akamenyero kuri twe, kandi umuco niwo utegeka imibereho ya muntu.

Nk’ubu twakuze twigishwa cyangwa se dukurikiza umuco wa nyakamwe, kubera ko umuco wacu utwigisha kwiteza imbere no kuba nyamwigendaho utita ku bandi (umuco wo kwikunda). Kandi ibi ni bibi cyane nibyo biri gusenya sosiyete yacu kuko abantu baremewe kubana. Iyo umwe yiyomoye ku bandi akaba nyamwigendaho ni ukuvuga areba inyungu ze gusa, abandi kuri we aba abasenye batakiri kumwe ahubwo we yireba. Bigatuma ashaka kwikubira ibintu byose abandi bakangara. Uzi ukuntu kureka ikintu wamenyereye bivuna?

Ni gute twatakaje ubumuntu?

Bibiliya ni kimwe mu bitabo byanditswe cyera cyane, kandi gifite ingufu ku isi. Itubwira amateka ya muntu n’uko yaremwe mu Ishusho na Kamere y’IMANA.

Kandi Imana igira ubuntu, ni nziza, ni Urukundo nk’uko mbese twabibonye mbere. Ibi nibyo bitwereka ko koko yaturemye mu Ishusho yayo, nk’uko nayo iri.

Kamere ya muntu yaje kwangirika mu busitani bwa Edeni, aho inzoka y’inyaryenge ishuka ababyeyi batubanjirije twese dukomokaho; ituma bafungura amaso yabo bamenya ikibi n’icyiza, ibereka ko nabo ubwabo bakwibera imana. Nuko imitima yabo yishyira hejuru bituma Urukundo hagati yabo n’IMANA rudohoka, nk’uko na satani nawe byamugendekeye yubahuka IMANA (Ezekiyeli 28:2).

Iyi nzoka ari nayo ivugwa mu Ibyahishuwe 12:9, ni yo umwanzi na satani, ni cyo kiyoka kiyobya abari ku isi. Icyo kiyoka rero ni satani.

Icyo iyo nzoka yakoreye abantu ba mbere dukomokaho, ni ugutuma imitima yabo yishyira hejuru, bakigira nk’IMANA, ariko ntibari kuba nkayo kuko Isumba byose. Gusa ushobora kuyanga, cyangwa ukanga ko ikuyobora, ku buryo nta muntu n’umwe wakuyobora cyangwa ngo akugire inama. Iyo wanze abayobozi bawe uba wigize mukuru nka bo kubera ko uhita utangira kwifatira ibyemezo, kandi umuntu ufata ibyemezo aba agomba guhura n’ikibi n’icyiza. Ikibazo gisigaye aba ari kimwe: ese uba ufite ubushobozi bwo kwiyobora? Niyo wabishobora, burya buri muryango(sosiyete) ugira icyerekezo. Uhita uta icyerekezo cyawo ukajya mu byawe, ntubashe guhuza n’abandi bigatuma uwo muryango ucikamo ibice. N’umuntu yatakaje ukumvira IMANA niko byaje kumugendekera atangira kwikorera ibye atayitayeho.

Umwana ukibana n’ababyeyi be nta kibi aba azi, kubera ko ibintu byose barabimukorera. We icyo abagomba ni icyubahiro gusa kugira ngo bibatere imbaraga zo gukomeza kumwitaho. Iyo yibeshye akabasuzugura cyangwa akabihakana, ahita yikuza akibeshya ko yabaye mukuru akumva yajya yifatira ibyemezo, ndetse harimo no kwitunga. Muri uko kwirwariza kwe rero niho ahura n’ibibi byinshi. Uzarebe nk’umukozi wikujije mu kazi ko adahita yirukanwa.

Satani nawe yari agambiriye ko bikuza, kuko yari agambiriye kubatandukanya n’Urukundo rw’IMANA (Intangiriro 3:5). Nuko abateramo umutima wo kwikunda, ari na wo utanya abantu. Kwikunda ni byo bisenya imiryango, cyangwa bitanya abantu babana na n’ubu. Ni nabyo bisenya ingo bigatuma umugabo atandukana n’umugore.

Burya buri kintu cyose kiriho kigira sisiteme yacyo igenga imikorere yacyo. Sisiteme ni uburyo ibice bikigize bikorera hamwe byubaha inshingano uwabihanze yabihaye, bigatuma icyo kintu kigera kucyo kigamije gukora. Iyo agace kamwe mu bice bikigize katagishoboye gutanga umusaruro kitezweho, icyo kintu kirapfa cyangwa kigasenyuka.

Umuryango na wo niko ukozwe. Ugizwe n’abantu. Iyo umuntu umwe adakoze ibyo yagenewe gukora kugira ngo uwo muryango ubeho (yaba abyanze mu mutima we cyangwa mu bikorwa), umuryango uhita usenyuka. Ni yo mpamvu ibyiza ari ukumukuramo (cyangwa kumwirukana) bakamusimbuza kugira ngo gahunda y’umuryango ikomeze.

Nko mu rugo, iyo umwana yikujije agasuzugura ababyeyi be, burya aba ashaka kuba icyigenge akajya yifatira icyemezo akora ibyo ashaka byose. Ibyo rero nibyo bimuzanira ibibazo byinshi n’ubwo we aba atabibona kuko ashobora kwirukanwa cyangwa se nawe akivana mu muryango ahunga amategeko bamushyiraho, yamara kwigenga agatangira guhura n’ikibi kuko aba agomba gufata ibyemezo ngo akomeze kubaho, kandi mu by’ukuri atarakura. Niyo yaba akuze mu gihagararo, ariko ubwenge buba butarakura.

Nk’umwana wananiye iwabo ari umukobwa; ahura n’ibibazo by’ubuzima byinshi harimo ubucuruzi bw’abantu, uburaya cyangwa gutwara inda, n’ibindi. Abana b’abahungu bo bahita bishora mu biyobyabwenge n’ubundi burara bwose bubaho. Ariko umwana utaraba icyigenge yari azi icyiza gusa kuko ababyeyi be bamwitagaho akaba ari bo bahura n’icyo kibi mu cyimbo cye.  Na Adamu na Eva rero niko byagenze kuko bashakaga ubwigenge ari nabwo butugejeje muri aka kaga kose turimo. Uribuka umugani w’umwana w’ikirara uburyo yahuye n’akaga kandi yari afite se ukize (Luka 15:11-32 )?

Umuntu wese utumvira nta sosiyete n’imwe ashobora kubamo.

Icyaha cyatandukanyije abantu n’IMANA.

Icyaha cyari kimaze  kwinjira mu mitima y’abantu batakibasha kumvira IMANA, noneho ibona ko bari gusatira igiti gitanga ubuzima buhoraho, bakakirya, maze bakazabaho ubuziraherezo bafite ikibi muri bo ntibabashe gukurikira gahunda y’IMANA, maze ibakura muri Edeni aho icyo giti cyari kiri (Intangiriro 3:22).

Urukundo rushoboka igihe witaye ku bandi; noneho na babandi witayeho nabo bakakwemera bakaguha umwanya mbese bakakumvira (kuganduka) kugira ngo ubashe gukomeza kubitaho.

IMANA ikunda abantu, noneho bo bakayigandukira kugira ngo ikomeze kubitaho. None ubu turayisuzugura aho kuyumvira tukiyumvira tugakurikiza ibitekerezo byacu.

Ubusanzwe umuntu ufite urukundo nyarwo ni ufite umutima wa kimuntu, wuzuye ubumuntu. Ni we ufite Ishusho ndetse na Kamere by’IMANA. Ariko iyo umuntu adafite ubumuntu muri we nta Shusho na Kamere y’IMANA iba imurimo ahubwo aba yarafashe kamere ya sekibi:

Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha… …Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana (1 Yohana 3:8,10).

Kuva ababyeyi bacu bareka kumvira IMANA, umutima-muntu wujujwemo kwikunda. Ikintu kiwuvamo ni “njye n’ibyanjye gusa”, nk’uko bitunaniza gukunda abandi bikatuviramo icyaha gikomeye. Icyaha ni ukunanirwa kumvira IMANA no kunanirwa gukunda mugenzi wawe, kubera ko  kwanga ni imbusane y’ijambo gukunda, kandi uwica yica umuntu yanga. Kwiba, ishyari, ubusambanyi, abafata ku ngufu, kurwana, gusahura biterwa no kubura Urukundo kandi byose biva mu  kwikunda cyangwa kwikanyiza.

Icyaha cyangiza ubuzima

Icyaha kirica kuko icyaha cyangiza ubuzima: cyangiza ubuzima bw’ugikoze ndetse n’ubuzima bw’ugikorewe ndetse kikanafata ababakomokaho. Nk’ubu wishe umuntu: uwo muntu arapfuye abuze ubuzima. Kandi wenda yari umuntu utunze abandi, ari papa cyangwa mama cyangwa umuvandimwe w’abandi bantu. Ubwo nabo ubuzima bwabo uba ubwishe kuko utwaye inshuti yabo, uwabitagaho cyangwa se umubyeyi wabo, ndetse bazabaho nabi kubera wowe. Buriya nabo bashobora kwihorera nawe bakagutwara ubuzima, cyangwa se ugafungwa imyaka myinshi. Ubwo ubuzima bw’abagukomokaho cyangwa abo wari utunze nabwo bukaba bugiye mu kaga cyangwa ah’ejo habo hakaba hararangiye.

Icyaha cy’ubusambanyi kibamo ukwikunda kuko umusambanyi aba agamije kwishimisha mu by’ukuri atitaye ku ngaruka bizana ndetse n’akaga yatera mugenzi we.  Kereka iyo mufashe gahunda mugashakana, ndetse ubwo buri wese aba yiyemeje gukunda undi bya nyabyo. Icyaha cy’ubusambanyi ni icyaha gikomeye cyane kuko gikorerwa mu mubiri imbere (1 Abakorinto 6:18), kandi kikangiza ubuzima bw’abandi bantu ndetse n’ubuzima bw’uwo bashakanye cyangwa bazashakana kuko bwa busambanyi buguhindura indashima ntunyurwe n’uwo muzashakana.

Rimwe na rimwe, hari n’igihe umwana utateganyijwe avuka, kandi abenshi muri aba bana bagira ubuzima bubi kuko batarerwa n’ababyeyi bombi, bikaba byateza izindi ngaruka mu muryango w’abantu. Ese ujya ubasha kwitegereza ingaruka ibyaha bizana mu buzima bwacu? Ibyago byose dufite ni ingaruka z’ibyaha abantu bakora twese bikazatugiraho ingaruka. Nk’umuntu ukunze ubutegetsi kubera kwikunda maze agateza intambara: urumva ingaruka bigira ku bantu?

YEZU KRISTU Umukiza

  1. Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya. …

Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.

…Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo (Yohana 1:1,3-5,10-13,16-17).

  1. Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we. Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru (Abakolosayi 1:15-20).

 

  1. Abamarayika baravuze bati: “Yewe Mariya, IMANA iguhaye inkuru nziza yaJambo uva kuri Yo. Izina rye ni Mesiya, YESU, mwene Mariya, wubahwa cyane kuri iyi si ndetse no mu gihe kizaza, kandi umwe mu bari hafi. Korowani,3:45 (quranful.com)

Nkora mu kampani ikora za rukururana, ikaba inafite ishami risana za rukururana zapfuye cyangwa se zagize impanuka. Iyo rukururana igize impanuka barayitugarurira tukayisana mu buryo bworoshye cyane nk’uko twayikoze.

Turayisuzuma maze icyuma gipfuye muri yo tukagisimbuza, haba hari icyagoramye tukakigorora. Yaba ari icyuma, yaba ari pulasitike, icyapfuye cyose tugisimbuza ikindi cy’umwimerere (cyangwa se orginal mu cyongereza) , hanyuma twarangiza hahandi hangiritse tukahatera irangi n’ubundi ry’ubwoko bumwe n’iryari risanzweho.

Ndashaka nawe utekereze uko ushobora gusana nk’ imodoka yawe cyangwa inzu yawe iramutse yangiritse. Inzu yawe yangiritse niba ari ibati, urikuraho ugashyiraho irindi, niba ari idirishya ugasimbuza ikirahuri cyamenetse. Ari imodoka: icyuma gipfuyemo ugikuramo ukagisimbuza igishya.

Reka mbasobanurire uko ibi naje kubyumva. Umwe mu bakozi twakoranaga yarwaye kanseri y’umwijima, hanyuma shefu wacu adusaba kumusengera. Ndi kumusengera numvise ijwi mu matwi yanjye rivuga ngo: Reba ukuntu musana ziriya rukururana iyo zigize ikibazo mukazisubiza kuba nzima, mbese Uwaremye umubiri w’umuntu we urumva bitamworohera kurushaho gusana umwijima w’uriya murwayi? Natangajwe n’iryo jwi, nuko ndagenda mubwira ubutumwa bwe.

Iriya mirongo ya Bibiliya: Itwereka ko IMANA yaremye ibintu byose ikoresheje IJAMBO (YESU KIRISITU), waje kuza ku isi ahinduka umuntu nkatwe.

Igihe imitima yacu yangiritse, ubuzima bwacu nabwo burangirika (ndavuga umuntu w’imbere), kugira ngo IMANA ibusane, n’ubundi ikoresha IJAMBO yakoresheje irema byose, nk’uko natwe dusana rukururana yangiritse, nk’uko nawe wasana inzu yawe usimbuza cyangwa usana icyangiritseho ukoresheje bya byuma n’ubundi biyikoze.

Kubera ko abantu bose babaye abanyabyaha, imitima yacu yarangiritse nta bumuntu tukigira, nta rukundo rukitubamo; imbere y’IMANA tugaragara nk’abantu bangiritse bataye kamere yabo y’ubumuntu. Imitima yacu yatoye umugese twica abo twakagombye gukunda, turarwana, turasambana, turiba, twicisha abandi inzara, mbese ubumuntu bwatuvuyemo tumeze nka telefoni itagira simukade ishobora kwaka igakora ibindi ariko ikaka idafite umuyoboro (réseau/network) utayiterefonesha. Ntidushobora guhagarara imbere y’IMANA kuko tutakigaragara nk’uko yaturemye ubumuntu bwuzuye muri twe.

Kugira ngo IMANA idusane rero, n’ubundi nk’uko yaturemye ikoresha JAMBO imwohereza muri twe kugira ngo adusane, imitima yacu ayishyiremo ubumuntu twongere dukundane. Mbese YESU ni IJAMBO ry’IMANA risana imitima yacu. Tutamufite n’ubundi ku MANA tugaragara nk’abatariho badafite ubuzima kuko umuntu ari ufite ubumuntu/Urukundo kandi nta bumuntu tukigira.

Muri JAMBO harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu kuko yaje kumurikira abantu ngo abageze ku MANA (Yohani 1:4). Ashobora kurema umutima wamenaguritse wangijwe n’ishavu n’agahinda n’umubabaro duterwa n’abandi, agakiza abantu ibyaha bakaba bashya ku buryo bagaruka ku MANA nta cyasha, nta bwandu buri mu mitima yabo, mbese bakongera kuba bashya (kandi wibuke ko twaremwe na JAMBO). Niyo mpamvu yaje azura abapfuye, ahumura impumyi, akiza ibimuga, avura indwara zose zibaho, kuko niwe wakoreshejwe arema ubuzima, kandi muri we harimo ubuzima (Yohani 1:4). Kuri we gusana ubuzima ni ibintu byoroshye cyane kuko muri we ari mo twaremewe.

Niyo mpamvu umuntu wese uvuga yuko YESU ari Umwana w’IMANA, IMANA iguma muri we na we akaguma mu MANA (1 Yohana 4:15).

YESU afite ubuzima muri we (Yohani 1:4), kandi icyaha cyangiza ubuzima. Nk’uko n’ubundi tutabasha kujya imbere y”IMANA tudasa nk’uko yaturemye, ahubwo tubanza gusanwa na JAMBO w’IMANA. Kuva icyaha cya mbere cyari ukutubaha IMANA, kubigorora ni ukumvira IMANA tubinyujije muri YESU Kristu ariwe JAMBO.

Abantu bataye kamere yabo y’ubumuntu; yaturemeye gukunda, kugirirana ubumuntu, gukundana kivandimwe, ubwitonzi, kugirira impuhwe abababaye, kubabarirana, kwicisha bugufi, kumvira, kugira neza, n’ibindi.

None ubu twahindutse inyamaswa-bantu, ubugome, kwica abandi urubozo, abajura, abasambanyi, abasinzi, indaya, ibyigenge…

  • Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we (1 Yohana 3:15).
  • Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’IMANA (Abaroma 3:23).

Buri muntu ku isi yababaje abandi cyangwa yangana n’undi, kandi twese twishe amategeko y’IMANA yakagombye kugarura ubumuntu muri twe. Ntiwakwiregura ngo uvuge ko icyaha wagikoze cyera uti ubu nabaye umuntu mwiza, ntibishoboka kuko imbere y’umucamanza, icyaha ugihanirwa mbese igihano uhawe nicyo kiguhanaguraho icyo cyaha, keretse umucamanza we wenyine akugiriye impuhwe ntaguhane.

Nuko rero nta n’umwe muri twe utari umunyabyaha. Nta wukigaragara nk’uko IMANA yamuremye, nta bumuntu bukiturimo. Niyo mpamvu yatanze ubugingo bwe kugira ngo abudukirishe. Niyo mpamvu urukundo rw’umubyeyi yitanga ngo umwana we abeho neza cyangwa akire. N’IMANA nibyo yakoze kubera urukundo idukunda.

Igihe isi izarangira, IMANA izaza gusarura imbuto yateye mu isi arizo bantu ngo bororoke, hanyuma yubake Ubwami. Nisanga utarasanze YESU ngo usanwe, uzaba nta bumuntu ufite, ntizagufata ahubwo uzajyana n’ibindi byose bibi byangiza isi, kuko nta musaruzi usarura imbuto mbi, ahubwo azitandukanya n’inziza, hanyuma inziza zigakoreshwa ibyo zagenewe, naho imbi zikajugunywa. Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya (Yohana 15:1-2).

Ikibazo cy’abantu – bashaka kunaniza IMANA, bakanga gukizwa.

Kuko IMANA yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).

Buri muntu wese ubuzima bwe bwarangiritse, kuko nta bumuntu bukimuranga, ahubwo yahindutse inyamaswa-muntu.

Abantu bahindutse abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, kandi bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:9-10).

Uzafate umwanya wicare witegereze ibibi abantu  bakora uzumirwa; bahindutse inyamaswa, bararwana, buri wese arwanira inyungu ze kandi azishaka ku bandi ku ngufu.

IMANA ntizahanira abantu kubera ko bakora ibyaha, ahubwo kubera banga ko ibakiza ibyaha. Yabazaniye JAMBO yakoresheje n’ubundi ibarema ngo yongere ibasane, none JAMBO abantu baramwanga.

IMANA irimo guha umuti abantu bangiritse, iri gusana ubuzima bwabo bakawanga. Impamvu IMANA yohereje YESU kudupfira ni ukugira ngo iduhe ubuzima tubashe gusanwa kuko muri we harimo ubuzima, kandi nibwo IMANA ikoresha irema. Iyo dusanze YESU adusanira ubuzima hanyuma ku MANA tukagaragara nta cyasha kituriho kuko atanga ubuzima.

Igihe IMANA izagaruka kubaka Ubwami bwayo, bizaba byarangiye nta gusanwa kugihari, Ubuzima buva muri YESU buzaba butagihari ahubwo ari igihe cyo kuvanwa kw’ibibi ku isi. YESU yabisobanuye muri Matayo 13:24-30, 36-43.

IMANA izacira abantu urubanza kubera ko barangiritse ndenze banga ko ibasana. Yabaremye ikoreshe JAMBO wayo, none iri kubasana ikoreshe JAMBO ariko bakayishyiraho amananiza bakanga kumvira JAMBO.

IMANA igiye gucira abantu urubanza ireba niba koko abantu bagifite ubumuntu muri bo (Soma neza witonze imirongo ikurikira umenye uko urubanza ruzagenda)

Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene, intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.” “Abakiranutsi bazamubaza bati: “Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe tuza kugusūra?” Umwami azabasubiza ati: “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” Azabwira n’abari ibumoso ati: “Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be, kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansūra.” Na bo bazamusubiza bati: “Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, ntitwagukorera?” Azabasubiza ati: “Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye mutabinkoreye.” Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho (Matayo 25:31-46).

None se urabona abazajya mu muriro atari abantu badafitiye abandi Urukundo? Ni bamwe badafite ubumuntu muri bo.

Umwanzuro

Umuntu wa kamere utarangiritse ni ufite ubuntu n’ubumuntu muri we, kuko yita ku mbabare, ku bamukeneye, agira umutima mwiza, akababarira kandi akagira impuhwe abandi. Yumva ishavu ry’abandi, akabitaho, akabagirira neza.

Uyu ni uwaremwe kugira ngo agaragaze Ikuzo ry’IMANA, ariko ubu abantu bafunguriye ikibi umutima wabo, ubu huzuyemo ibibi byose bibaho: kwicana, ishyari, urwango, ubugome, kwica abandi urubozo, kwirengagiza abavandimwe bababaye… Ubwikunde nibwo bubuzuye mu mitima yabo.

Ibibi biba mu mitima y’abantu bifite inkomoko ku cyaha cya Adamu na Eva twese dukomokaho, ubwo bafunguraga imitima yabo ikibi  kikinjiramo. Biradukurikirana mu mico yacu none reba aho bitugejeje.

Iyo ikintu cyangiritse ntuhita ukijugunya, ahubwo ubanza kureba niba wagisana. Ariko iyo kugisana bidakunda urakijugunya. Abantu bakora ibyaha bikangiza imitima yabo. Kugira ngo imitima yabo isanwe, IMANA ikoresha JAMBO wayo mu kugarura urukundo mu mitima yabo. Kuko uzizera JAMBO wese azabona ubuzima buhoraho.

Abantu benshi barabisuzuguye, ntibashaka ko IMANA ibasana imitima. Ariko umunsi w’imperuka uri hafi, IMANA nigaruka bizaba byarangiye izakura ibibi byose mu isi ibijugunye mu muriro utazima, nk’uko n’ubundi yajugunye abamarayika babi ibavana mu Ijuru bagahinduka amadayimoni.

IMANA yateye imbuto mu isi, umwanzi araza nawe ateramo imbuto mbi, imbuto mbi zanduza inziza, ariko IMANA yaje gukiza izo nziza. Umunsi yagarutse izaba ishaka abantu yaremye buzuye ubumuntu, bafitiye abandi urukundo. Ba bandi bakunda buri wese, bita ku mbabare, bita kubabakeneye, bamwe b’umutima mwiza, mbese bafite Kamera y’IMANA.

Reka rero njye nawe duharanire kugarura ubumuntu! Twigishe n’abandi basange IMANA, JAMBO abakize asane imitima yabo.

Mbese ujya wibuka umugani YESU yaciriye abantu wa Lazaro n’umukire? (Luka 16:19-31). Uriya mukire yagiye mu muriro utazima kubera nta bumuntu yagiraga. Yirengagije Lazaro wari umukeneye. YESU ashaka ko tuba abasamaritani beza twita ku mbabare zidukeneye (Luka 10:25-37).

Ubundi umuntu usenga wese agomba kurangwa n’Urukundo rumwe ruba muri KRISTU. Kuko idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’IMANA Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi (Yakobo 1:27).  Ibi byose ni ibikorwa by’ubumuntu!

Ese umutima wawe uri kugushinja kuba kuba waratakaje ubumuntu? Ufite ubwoba ko uzatsindwa n’urubanza imbere y’IMANA ukabura ubuzima buhoraho? Ntugire impungenge kuko IMANA yaduhaye umuti. Yatwoherereje YESU JAMBO wayo ngo adukize. Icyo usabwa gusa ni ugufungura umutima wawe ukamubwiza ukuri, ukamufungurira umutima wawe akawigarurira maze akawusana, akagaruramo ubumuntu.

Mbese wizera amagambo akurikira YESU yavuze?

  • Ubemera ni Jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye. Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi (Matayo 10:40-41).

Niba wakunze ubu butumwa, busangize abandi. Ushobora kubucapa ku mpapuro cyangwa se ukanabuhindura mu rundi rurimi rwakorohera hanyuma ukabwigisha abantu bose uzabasha guhura nabo. Ingororano nzahabwa nawe nizo uzahabwa.  Nta kibujijwe rwose ushobora kubukoresha wigisha abandi!

Hahirwa ab’imitima iboneye, kuko bazabona IMANA! Matayo 5:8

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi