Kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye

Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye (Yakobo 2:26)

“Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye. Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye. Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi. Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye. Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana. Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa. Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira? Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye. Yakobo 2:14‭-‬26 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi