cross, crucifixion, resurrection-3996197.jpg

Ibyo YESU akora bikorwa n’IMANA gusa

Ese YESU Kristu ni IMANA?

IBYO YESU akora bikorwa n’IMANA gusa.

YESU ni Umuremyi.

Ibintu byose niwe wabiremye, kandi nta cyaremwe atakiremye.

bitwereka ko ari IMANA, kuko IMANA niyo yaremye byose.

  • Yesaya 44:24 BYSB: [24] Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?
  • Yesaya 42:8 BYSB: [8] “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.

YESU ni we waremye byose kandi nta cyaremwe kitaremwe nawe. N’IMANA niko ivuga.

  • Abeheburayo 1:10 BYSB: [10]  Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe. Ni wowe waremye!
  • Yohana 1:3 BYSB:[3] Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we
  • Abakolosayi 1:16 BYSB :[16] kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe

YESU Kristu ni Umukiza w’abari mu isi bose

Kuba nta cyaremwe kitaremwe nawe, bivuze ko iyo hagize icyangirika, nubundi niwe ufite ubushobozi bwo kugisana. Ari nayo mpamvu yaje mu isi kudukiza icyaha.

  • Yohana 1:29 BYSB : [29] Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.
  • Luka 24:45-47 BYSB: [45] Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe, [46] ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, [47] kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.
  • Yohana 14:6 BYSB: [6] Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye

YESU NIWE WAREMYE, NI NAWE UZARANGIZA ISI Azanye n’abamalayika bose.

  • Ibyahisuwe 20:11-12 BYSB: [11]  Mbona intebe y’ubwami nini yera mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. [12] Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.
  • Matayo 25:31-32 BYSB [31]  “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. [32] Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene,
  • 2 Timoteyo 4:1 BYSB  [1] Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.

YESU yitwa IMANA ikomeye Data wa Twese, Uhoraho.

  • Yesaya 9:5 BYSB. [5] Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro

YESU yahozeho,

YESU ni Alufa na Omega, ni Intangiriro akaba n’iherezo, yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho nawe.

  • Yesaya 48:12-13 BYSB [12]  “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka. [13] Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw’isi, ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba .
  • Yesaya 44:6 BYSB [6]  Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye
  • Ibyahisuwe 1:8 BYSB  [8]  “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.
  • Ibyahisuwe 1:17-18 BYSB [17]  Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka [18] kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.
  • Ibyahisuwe 2:8 BYSB [8]  “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti “Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati

Niwe uzicisha satani Umwuka uva mu kanwa ke

  • Daniyeli 8:23-25 BYSB [23] “Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w’umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima. [24] Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n’ubwoko bw’abera. [25] Azagira imigambi ituma abashishwa byose n’uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w’abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.
  • 2 Abatesalonike 2:8 BYSB [8]  Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

IMANA imwita IMANA, intumwa zimwita IMANA

  • Abeheburayo 1:8 BYSB [8]  Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.
  • Tito 2:13 BYSB [13] dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza
  • 2 Petero 1:1 BYSB [1] Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza
  • Abaroma 9:5 BYSB [5] Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen

Ni Umwami wabami, Umutware w’abatware

  • 1 Timoteyo 6:14-15 BYSB [14] witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo, [15] kuzerekanwa mu gihe cyako n’Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware
  • Ibyahisuwe 19:16 BYSB [16] Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Niwe usubiza amasengesho yabasenga mu izina rye

  • Yohana 14:13-14 BYSB [13] Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. [14] Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.

IMANA ntawe basangiye icyubahiro ariko we na Se ni umwe, Kandi basangiye icyubahiro.

  • Yesaya 42:8 BYSB [8] “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.
  • Zaburi 83:19 BYSB [19] Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA, Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.
  • Yohana 5:22-23 BYSB [22] Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, [23] kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk’uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.
  • Yohana 17:5 BYSB [5] Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

IMANA IVUGA KO YESU YAREMYE BYOSE

  • Abeheburayo 1:10 BYSB [10]  Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe. Ni wowe waremye!

ABERA HOSE ICYARIMWE, KANDI NTAHINDUKA

  • Yeremiya 23:23-24 BYSB [23] Uwiteka arabaza ati “Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n’Imana ya hose na kure? [24] Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n’isi?
  • Malaki 3:6 BYSB [6] “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.
  • Abeheburayo 13:8 BYSB [8] Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
  • Matayo 28:18-20 BYSB [18] Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. [19]  Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, [20] mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

Kuki bamushidikanyaho. Yigisha mu migani

  • Matayo 13:34-35 BYSB [34] Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani, [35]  kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo “Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani, Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”

Zaburi 78:2 BYSB Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera

UMWANZURO

Dukurikije ibyo dusomye haruguru, YESU ni IMANA yigize umuntu kugira ngo idupfire idukize ibyaha, (Abaroma 5:8-9, Ibyakozwe n’Intumwa 20:28),kuko murabona ko ari ya MANA yaremye ijuru n’isi kandi ivuga ko nta wundi bari kumwe, ntawe izaha icyubahiro cyayo (Yesaya 42:8).

Urya mubiri w’umuntu abantu babonaga ni ishusho y’IMANA itaboneka (Abakolosayi 1:15), kuko kuzura kose k’Ubumana kwari muri we (Abakolosayi 1:19).

IMANA yerekanywe ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.1 Timoteyo 3:16

Ntabwo ari undi utandukanye n’IMANA nk’uko bamwe bakunze kubivuga, ahubwo niwe ya MANA imwe ishobora byose yaremye byose, ikiza abantu ndetse izagaruka gucira abantu urubanza kandi izategeka isi. Ni UMWAMI W’ABAMI, UMUTWARE UTWARA ABATWARE. Ni IMANA imwe ISHOBORABYOSE, Intangiriro ikaba n’iherezo.

Gusa ari hano ku isi tumuzi nk’Umwana w’IMANA kuko yaretse kuba IMANA yisiga ubusa yemera kuba umuntu ndetse umugaragu w’imbata araganduka kugira ngo adupfire urupfu rwo ku musaraba, kugira ngo IMANA ikuze Izina rye kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya YESU, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. (Abafilipi 2:6-11)

Ibi byabaye kugira ngo ibyanditswe kuri we byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bisohore, ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu (Luka 24:44-47).

Niyo mpamvu ukwiriye kumusanga akagukiza ibyaha ukazakizwa urupfu rw’iteka. Uwanga kumupfukamira ubu azamupfukamira. Kandi bizaba ntacyo bikimumariye kuko azaba yatsinzwe urubanza, acirwaho iteka nka rimwe rizacirwaho Satani n’abamarayika be.

************************************

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi