YESU Kristu uwo ari we

 

Ese wamenye neza uwo YESU Kristu ariwe? Kumumenya by’ukuri bigira akamaro kuko nibwo urushaho kumugandukira ubutware bwe bukakugirira akamaro.

Iyo uha umuntu agaciro bituma akugiraho ububasha bikakungukira kurusha uwamupinze cyangwa utamwitayeho. Numenya YESU by’ukuri uzamukunda, nawe azagukunda kandi aguhindure. Imyemerere yawe, imigendere, imyambarire, imitekerereze, imibereho ndetse n’uburyo ubanye n’abandi.nabyo bizahinduka.

Kumumenya bitera umunezero mwinshi, ariko si ibyo gusa ahubwo mu bamumenye benshi yarabiyeretse ntabwo bakimushidikanyaho namba. Numenya YESU w’ukuri uzakizwa ibyaha byose, kuko we atubwira ko yagombaga kubabazwa no gupfa kugira ngo kwihana no kubabarirwa ibyaha byigishwe mu izina rye.

YESU ati ibyo mu Ijuru no mu isi byose ni ibyange, kandi nahawe ubutware bwose bwo mu Ijuru no mu isi. YESU ati nkora ibyo Data ariwe IMANA akora byose, kuko IMANA inkunda ikanyigisha gukora byose ati kandi izamyereka n’ibiruta ibi kugira ngo mutangare. Ati kuko IMANA izura abapfuye ikabaha ubugingo niko nanjye mpa ubugingo abo nshaka, kuko Data yampaye guca imanza kugira ngo abantu banyubahe nkuko bubaha IMANA. Kandi abatanyubaha ntibaba banubashye IMANA.

Nahuye n’umuntu udasanzwe ansobanurira uwo YESU ariwe kuko nanjye ubwanjye sinari muzi neza. Ubuhamya bwanjye nabwanditse hano. Inkuru yitwa YESU Kristu IMANA ishobora byose.

 

Dore ingingo z’ingenzi tugiye kuganiraho.

YESU ni IMANA

YESU ni Uwiteka

YESU ni Umwana w’IMANA

YESU Ni Umwana w’umuntu

YESU ni Umwami

YESU ni Umukiza

YESU ni Jambo w’IMANA

YESU kandi yatumwe n’IMANA.

YESU ni IMANA

Ese ujya utinya kwita YESU IMANA?

Bibiliya itwigisha ko hariho IMANA imwe. Ariko iyo IMANA ubwayo imwita IMANA. Ndetse nawe atubwira ko umubonye aba abonye IMANA, kandi we n’IMANA ari umwe (Yohani 10:30, 14:9). Kandi umuhanuzi Yesaya akatubwira ko yitwa Data wa twese Uhoraho ( Yesaya 9:6). Bivuzeho ko ariwe MANA nyine.

 IMANA nayo imwita IMANA:

Abeheburayo 1:8 BYSB [8]  Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.

Abeheburayo 1:10 BYSB [10]  Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe. Ni wowe waremye!

YESU yiyita IMANA cg ko ari Umwe na Yo:

Yohana 10:30 BYSB [30] Jyewe na Data turi umwe.”

Yohana 14:8-11 BYSB [8] Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” [9] Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? [10] Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye. [11] Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga, munyizezwe n’imirimo nkora ubwayo.

Yohana 5:22-23 BYSB [22] Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, [23] kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk’uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.

Yohana 17:5 BYSB [5] Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

Ibyahisuwe 1:17-18 BYSB [17]  Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka [18] kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.

Ibyahisuwe 2:8 BYSB [8]  “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti “Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati

Yohana 5:17 BYSB [17] Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.”

Yohana 5:17-18 BYSB [17] Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.” [18] Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.

Yohana 8:58 BYSB [58] Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”

Matayo 1:23 BYSB [23]  “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

Yesaya 7:14 BYSB [14]  Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli.

Yohana 5:18 BYSB [18] Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.

Abamarayika bavuze ko azitwa IMANA:

Matayo 1:23 BYSB [23]  “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

Abadayimoni bamwita Uwera w’IMANA:

Mariko 1:24 BYSB [24] “Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.”

Abahanuzi bamwise IMANA:

Luka 3:4-6 BYSB [4] nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amagambo y’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze. Igikombe cyose kizuzuzwa, N’umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, N’ibigoramye bizagororoka, N’inzira zidaharuwe zizaharurwa. Abantu bose bazabona agakiza k’Imana.’

Matayo 1:23 BYSB [23]  “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

Intumwa zimwita IMANA:

1 Timoteyo 3:16 BYSB [16] Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

Yohana 1:1 BYSB [1] Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 1:1 BYSB [1] Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 20:28 BYSB [28] Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”

Tito 2:13 BYSB [13] dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza

Ibyakozwe n’Intumwa 20:28 BYSB [28] Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo.

2 Petero 1:1 BYSB [1] Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.

Abaroma 9:5 BYSB [5] Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.

YESU ni UWITEKA

IMANA imwita UWITEKA Umuremyi:

Abeheburayo 1:10 BYSB [10]  Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe. Ni wowe waremye!

Abahanuzi bamwita Uwiteka

Yesaya 45:23 BYSB [23]  Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.

Intumwa zimwita Uwiteka:

Abaroma 14:11 BYSB [11]  kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ”

Abafilipi 2:10 BYSB [10]  kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, [11] kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

Umwana w’IMANA

IMANA imwita Umwana wayo:

Mariko 1:10-11 BYSB [10] Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n’inuma. [11]  Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”

Luka 9:35 BYSB [35]  Ijwi rivugira muri icyo gicu riti “Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.”

YESU yiyita Umwana w’IMANA:

Ibyahisuwe 2:18 BYSB [18] “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Tuwatira uti “Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati

Yohana 3:16 BYSB [16] Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Matayo 27:43 BYSB [43]  Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ”

Yohana 5:25 BYSB [25] Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima,

Abamarayika bamwita Umwana w’IMANA:

Luka 1:35 BYSB [35] Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.

Amadayimoni amwita Umwana w’IMANA:

Luka 4:41 BYSB [41] Kandi n’abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w’Imana.” Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo.

Matayo 8:29 BYSB [29] Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?

N’amajyini yaramubonaga agahita amenya uwo ari we n’ububasha bwo kuyarimbura afite.

Abahanuzi bamwita Umwana w’IMANA:

Yohana 1:29-34 BYSB [29] Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. [30] Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ [31] Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.” [32] Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we. [33] Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. [34] Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.”

Intumwa zimwita Umwana w’IMANA

Matayo 14:33 BYSB [33] Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w’Imana.”

Matayo 16:16 BYSB [16]  Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

Umwana w’umuntu

YESU yiyita Umwana w’umuntu:

Matayo 16:13 BYSB [13] Nuko Yesu ajya mu gihugu cy’i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?”

Luka 21:27 BYSB [27]  Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n’ubwiza bwinshi.

Amadayimoni barabivuze:

Mariko 1:24 BYSB [24] “Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.”

Abadayimoni bamenye ko ari wawundi usa n’Umwana w’umuntu uzaza kurangiza isi agahana inkozi z’ibibi.

Luka 4:34 BYSB [34] “Ayii we! Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w’Imana.”

Abahanuzi barabihamya:

Daniyeli 7:13 BYSB [13]  “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere.

Daniyeli 7:14 BYSB [14]  Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.

Intumwa zirabihamya

 Ibyahisuwe 1:13 BYSB [13]  kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu mu gituza.

Ibyahisuwe 1:7 BYSB [7]  Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.

UMWAMI

IMANA irabihamya:

Zaburi 110:1 BYSB [1]  Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”

Matayo 22:44 BYSB [44]  ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’

Aha YESU yasobanuriraga abafarizayi ko Umwuka Wera yabihishuriye Umwami Dawidi.

YESU yiyita Umwami:

Yohana 18:37 BYSB [37] Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”

Abamarayika bamwita Umwami:

Luka 2:11 BYSB [11] kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.

Abahanuzi barabihamya:

Mika 5:1 BYSB [1]  Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose.

Intumwa zirabihamya

1 Timoteyo 6:14-15 BYSB [14] witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo, [15] kuzerekanwa mu gihe cyako n’Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware.

Ibyahisuwe 19:16 BYSB [16] Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Ibyahisuwe 1:5 BYSB [5]  no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,

yesu ni UMUKIZA

IMANA niyo Mukiza:

“Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe. Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana. ” Ni ko Uwiteka avuga. Ezayi43:11-12

Twabibonye hejuru ko YESU ari IMANA kandi akaba Uwiteka, kandi ko byavuzwe n’IMANA.

YESU arakiza:

Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.” Mk 2:5

Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe“. Lk 7:48

Abamarayika bamwita umukiza:

Luka 2:10-11 BYSB [10] Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, [11] kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.

Abahanuzi bahanuye ko Umukiza aza ku isi gukiza

Yobu 19:25-26 BYSB [25] Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. [26] Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri.

Intumwa zimwita Umukiza

… Kandi nta wundi agakiza  kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu,  dukwiriye gukirizwamo.” Intu 4:12

… gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza1Pet 1:1

 

Jambo ry’IMANA

Ibyahisuwe 19:13 BYSB [13] Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana.

Yohana 1:1 BYSB [1] Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

YESU yari Umuhanuzi

N’ubwo yiswe umuhanuzi ariko yahozeho mbere y’uko aza ku isi

IMANA yavuze ko izahagurutsa Umuhanuzi umeze nka Mose

Gutegeka kwa kabiri 18:17-18 BYSB[17] Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza. [18] Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose.

Mose nawe abisubiramo:

Gutegeka kwa kabiri 18:15 BYSB[15]  Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.

Intumwa zibisubiramo

Ibyakozwe n’Intumwa 3:22 BYSB [22]  Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.

Umwanzuro

YESU afite amazina menshi anashoboye byose. Ariko abantu ntibabasha kubyumva kimwe. Bijyanye n’imyumvire yabo cyangwa agaciro bo bahitamo kumuha, bakihitiramo izina bashaka akaba ariryo bagenderaho ndetse bakanahakana andi asigaye, bityo bakanashinga andi madini bakigisha ibyo bo bafata nk’ukuri bijyanye nuko bahisemo kumwemera bakanayobya benshi ntibamumenye. Bituma batamenya neza uwo YESU ariwe mu by’ukuri ndetse ntibanabashe gushyikira agakiza ke.

YESU ni IMANA, ni Uwiteka uhoraho, YESU ni ishusho y’IMANA itagaragara, ni Umwana w’IMANA, ni Uwambere n’Uwimperuka wahozeho akaza gupfa ariko akazuka, Umwana w’umuntu, Umwami n’Umukiza kandi niwe uzaza guca urubanza.

YESU ni Izina twese twahawe dukirizwamo ibyaha tukabona ubugingo buhoraho.

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi