Kutumvira IMANA n’ingaruka zabyo

KUTUMVIRA n’ingaruka zabyo

Kutumvira k’umwe kwatumye benshi baba abanyabyaha… Romans 5 19.

Kutumvira niko kwavuyemo kutizera, kutubaha, kuzamura umutima, kwikunda ariyo isoko y’ibyaha, ububabare n’urupfu.

Kutumvira niko kwafunguriye inzira ikibi mu mutima wa muntu. Umuntu waremanywe umutima w’impuhwe n’ubugwaneza watumaga abasha kumvira, yigishwa kutumvira bimuzanira icyaha n’urupfu.

Satani amaze kwinja umugore yasobanukiwe neza imbuto babujijwe izo arizo n’ingaruka byari kubagiraho. Umugore ati ni igiti kiri hagati y’ingobyi, ati kandi tuzapfa. Satani Ati ntabwo muzapfa! Ahubwo iziko muzatahura ko namwe mwaba nk’IMANA, muziriyeho. IMANA izi yuko amaso yanyu azahweza mumere nkayo, mumenye ikibi n’icyiza.

Batangira gushidikanya IMANA bumvira Satani barazirya. Umugore we ahubwo yahise azibonamo ubwiza,igikundiro, nubwenge ahita azirya aziha n’umugabo we.

Kutizera kuba kuravutse: ntabwo babashije kwizera IMANA yababwiyeko bazapfa. Kutayumvira kuzana kutayizera n’uko bazamura umutima kuko bifuje kumera nk’IMANA, bituma batumvira. Kutayubaha nabyo biravuka kuko ikibi cyabinjiye mu mitima kubera kubwirwa ko IMANA idashaka ko bamera nkayo.

Iyo utekereje cyane kuri ibi tuvuze usanga icyo baharaniraga kwari ukwigenga kuko bashakaga kuba nk’IMANA. Banabigezeho kuko IMANA yahise ibakura mu ngobyi. 

Ikibi kirakura, cyinjira n’urubyaro rwabo. Kayini yahise agaragaza kutumvira IMANA, kutubaha, kwikunda aba agiriye murumuna we ishyari aramwica. Icyaha kiba kirinjiye cyinjirana n’urupfu. Kuva ubwo bene Adam bamwe bagira ikibi abandi icyiza, cyangwa bakabigirira icyarimwe. Kandi ntibisaba kuvuka kuri Kayini, kuko ni urubyaro rwa Adam rwose byarugezeho.

Abagize ikibi cyo kutubaha IMANA bakabiraga nurubyaro rwabo kuko umwana ntiyapfa kumenya ibyo ababyeyi batamwigishije (n’abaturanyi bashobora kuband. Abubaha IMANA nabo bakigisha abana babo gutyo. 

Babandi batubaha IMANA, bakororoka bakagera ku buvivi bwa kure, aho usanga noneho no kwibuka ko IMANA ibaho bidashoboka. Umuntu akavuka agakura akarinda asaza atazi IMANA kuko muri benewabo bose nta nukwe uyizi. Aha niho havuye abahakanyi.

Aba rero bo bizera ko ubuzima bwabo nta wundi bureba uretse bo ubwabo. Kuko batazi IMANA ibutanga. Bizera ko gukora cyane no kurunda ibyagutunga aribyo bituma tubaho. 

Aha niho hava GUKUNDA IBINTU KURUSHA GUKUNDA ABANTU. Kuko ufite byinshi iminsi irisunika nyine atarinze kuvunika. Ariko nyine urema ibi bintu sitwe ahubwo ni IMANA ninayo ibiduha. Kandi ibiha abari ku isi bose kuko tugomba kubaho.

Ba bandi batizera iyo bije bbahita babitwara kubirunda, bigatuma na ba bandi bizera nabo bagira uwo mutima iyo badakomeye cyane.

Ikibazo cyo kutizera IMANA nicyo gituma abantu bashaka guhunika no kwiteganyiriza ahazaza. kuko nyine batizeye ko bazabaho ko IMANA itabaha ivyo kurya.

Aha nanone niho hava ikibazo cyamakimbirane. Ikibazo cyose umuntu agirana nundi ni ubutunzi cyangwa se gifitanye isano nubutunzi.

Yaba intambara z’ibihugu, yaba intambara zabanyagihugu barwana ubwabo bose bapfa ubutunzi kubera ubukungu buba burimo

Yaba nanone urwango hagati yabantu ubwabo, yaba imvururu mu bantu byose bituruka ku imihangayiko y’ejo hazaza.

Buri kinyabuzima cyose ninyamaswa nudukoko duto, byirira bitora ibyo kurya IMANA yabigeneye uwo munsi. Nabantu ni uko. Nabo bamara umunsi wose bashaka ibizabatunga. 

Ariko inyamaswa icyo ziturusha ni uko zo zizera ko bitazashira. Ntabwo zishishikarira kubihunika nkatwe. Zizi ko IMANA izakomeza kuzigaburira. Bityo ntizibisahuranwe, ntizibipfe, ntizibirwanire nkuko tubirwanira.

Abantu kubera kutizera IMANA, bituma bagira imihangayiko y’iby’isi. Mu gushaka icyawuvanaho  uwo muhangayiko nibwo bihimbira amayeri menshi nubwenge bwinshi mu bucakura, bagahimba icyo aricyo cyose cyazababeshaho mu gihe kizaza ndetse bagakoresha abandi mu kubigwiza. Maze igo mihangayiko ikagera kuri buri wese kuko icyo nkoze cyose cyaba cyiza cyaba kibi kigera no kubandi bantu. Cyaba ari kibi kigatera abandi ibibazo. Maze nabo batabyitwaramo neza bagatera abandi ibibazo, twese tugaterana ibibazo.

Aha rero niho abantu bakuye kwihimbira uburyo bwinshi bwo kubaho kuko batizera. Uburyo bworoshye ni ukwirundaho imitumgo, no kurwanira kuyobora kuko abantu nyine bakuyoboka nibintu byabo bikaba ibyawe.

Ari naho hava ibibazo byose byo ku isi.

Intambara z’urudaca, ubujura, za ruswa, icyenewabo, kunyereza imitungo, kwanga abandi ukekaho kukubuza umugati, kurwanira ibyubahiro n’ubutegetsi, kwikubira ibyiza byose, kwishyira hejuru ya byose… liste ni ndende.

Kandi kubera tubana, icyo umuntu umwe akoze gikora no kubandi, bigatuma kwizera IMANA kugabanuka.

Niyo mpamvu utizera IMANA atabasha kuyishimisha. 

‭‭Abeheburayo‬ ‭11:6‬ ‭BYSB‬‬ [6] ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.

Niyo mpamvu ukunda iby’isi aba yigize umwanzi w’IMANA

‭‭Yakobo‬ ‭4:4‬ ‭BYSB‬‬ [4] Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana. 

‭‭Yeremiya‬ ‭17:7‭-‬8‬ ‭BYSB‬‬ [7] “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. [8]  Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”

Erega ubuzima buroroshye ni uko abantu babukomeza. Iyo ufite ibyo kurya no kwambara, ukabona aho wikinga imvura nizuba rikaze, uraryama ugasinzira nkabandi bose ugashima IMANA. Kandi uhorana inseko nziza mu maso.

Abiringira ubutunzi bahora bahangayikiye kubwongera no kuburinda ngo batavaho babutwarwa, aha rero niho imihangayiko iva. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi