Kwikunda ni ukurwanya IMANA

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.  (1 Yohana 2:15-16 ).

Tumaze iminsi tuvuga ku mwuka wo kwikunda, uwo satani yihisha inyuma yawo akigisha abantu kwikunda bita ku nyungu zabo bwite, akagusha abantu b’IMANA kuko bacikamo ibice ubwabo ndetse bikabatandukanya n’IMANA. Reka noneho dusobanukirwe ububi bwo kwikunda n’uburyo bisenya umuryango w’abantu IMANA yaremye.

Gukunda

Gukunda ni uburyo IMANA ihuzamo abantu kugira ngo babane babe umuryango uhuje umutima n’icyerekezo. IMANA niyo ihuza abantu kuko IMANA ari Urukundo ( 1Yohani 4:8, 4:8), kandi niko yaremye umuryango, ni nako irema sisiteme zose .

Umuryango ni iki?

Umuryango ni abantu babana bafite icyo bahuriyeho, ndetse ukaba ni intangiriro ya sosiyete. Sosiyete yo igizwe ni imiryango myinshi ishyizwe hamwe ifite intumbero imwe.

Iyo usesenguye, ukitegereza, ukagerageza kwiga neza ibintu byose IMANA yaremye, usanga yabiremye itya: ikora ibice, ikabiteranya ngo bikorane hanyuma bigahinduka ikintu kimwe, aribyo twita sisiteme. Kurema no kubaka bihuje inyito, kandi byose ni ugukora ibintu ukabiteranya nk’uko umwubatsi afata amatafari akayateranya akoresheje sima akazamura inkuta, agateraho igisenge, agasakara ateranyaho amabati, akongeraho amadirishya n’inzugi kugeza inzu yuzuye. 

Ni nako IMANA yaremye muntu cyangwa n’ibindi bintu. Yabumbye amagufwa irayafatanya, n’inyama, imitsi, n’uruhu, ishyiramo inzungano (organs) zose n’imitsi byose irabiteranya iremamo umuntu ufite sisiteme cyangwa se inzungano zose zimukoreramo, ndetse umubiri we kugira ngo ukore neza imushyiramo Umwuka ahinduka ubugingo buzima (Itangiriro 2:7).

Ibice bigize umuntu: Image by Gerd Altmann from Pixabay

Iyo IMANA irangije kurema ibintu runaka, irabitubura ikabigira byinshi ku bikorana bikaba indi sisiteme yisumbuyeho (Itangiriro 1:1-31) hanyuma ikanabihuza n’ibindi ngo byuzuzanye muri sisiteme imwe. Uko igenda yongeramo ibindi niko sisiteme ikura igahinduka sisiteme y’isi yose. Kugira ngo ibi mubyumve neza, muzasome igitabo SISITEME N’ABAREMYI cyiboneka ku rubuga rwa www.mubihebyanyuma.com

IMANA imaze kurema muntu, yamukuyemo urubavu imuremamo undi ari we mugore (Itangiriro 2:21-22) hanyuma bombi ibaremamo umuryango mugari waje guhinduka abantu bose batuye isi (Itangiriro 4:1-2,16-26).

Kwa kundi nyine irema ibintu ibihuza ngo bikorere hamwe ni nako yahuje abantu ikoresheje Urukundo ngo bakorere hamwe. Nk’uko umwubatsi nawe akoresha sima afatanya amatafari, akoresha imisumari afatanya igisenge n’inkuta, n’amabati byose ngo bikorere hamwe bivemo inzu (ubwo ndavuga igishobora gukoreshwa mu gufatanya ibintu). 

Urundi rugero natanga ni nka kuriya ishene y’igare ikora. Ni uduce twinshi dufatanye dukorerana. Iyo kamwe kavuyemo ihita icika ntigire icyo yongera gukora.

Abantu babana kubera Urukundo nirwo rubahuza. Kandi IMANA ubwayo ni Urukundo niyo iba muri twe kugira ngo tubashe gukunda tubane tube umuryango cyangwa se sosiyete.

Kwikunda birwanya Gukunda 

Nk’uko tumaze iminsi tubivuga, kwikunda bitandukanya abantu babanye. Bikababangamira ntibakundane. 

Gukunda ni ukwita ku bandi, kandi buri gihe umuntu abikora nta nyungu bwite agamije. Gukundwa byo ni ukwitabwaho, hanyuma nawe ukagandukira abakwitayo kugira ngo gukundwa bishoboke.

Dusubiye ku rugero rw’inzu twavuze haruguru; nta kintu na kimwe kikorera ku nzu ahubwo kimwe gikorera ikindi, na cya kindi kigakorera ikindi kugeza byose hamwe bigeze ku nshingano zabyo nk’inzu yose uko yakabaye. Nk’uko urubaraza rufata inkuta ngo zikomere, inkuta nazo zigafata igisenge, ndetse n’amadirishya n’inzugi, idirishya rigatuma inzu igira urumuri n’umwuka mwiza, urugi narwo rugatuma hari ushobora kwinjira mu nzu mbese nabyo bigakorera inzu biteyeho, mbese buri kintu gifasha ikindi kugira ngo bikorere hamwe (nta nyungu bwite biharanira ahubwo bikorerana) bihinduke inzu ifite akamaro abantu bakayibamo ndetse bakayibikamo ibintu byabo. 

Ni nako ibice bigize umubiri w’umuntu bikorerana; ukuboko kugakorera ibindi bice by’umubiri, ukuguru kukabifasha kugenda, umutwe ukabitekerereza, umutima ukabigaburira amaraso, amaso akabirebera…

Niko n’abantu bafite Urukundo bakorana: umwe akorera undi, nundi akorera undi buri wese yuzuza inshingano IMANA yamuhaye akoreshejwe n’Urukundo ruva ku MANA nyine, sosiyete yose igakorerana igakorera n’ibindi biremwa IMANA yaremye byose bikuzuzanya bikabyara Ubwami bw’IMANA.

Iyo ushaka gusenya ya nzu twavuze haruguru, ukuramo imisumari ifatanya ibice biyigize, cyangwa ugakuramo sima ifashe amatafari. Inzu ihita igwa kuko igice kimwe kigwa ukwacyo n’ikindi ukwacyo.

Abantu nabo iyo ubakuyemo Urukundo, umuryango urasenyuka, buri wese agwa ukwe, kuko iyo umwuka wo kwikunda ubinjiyemo (bishakira inyungu bwite bakanga gukorerana), baratatana bakarwana, bakangana, bakirukana Umwuka w’IMANA muri bo.

Satani niwe wazanye umwuka wo kwikunda utuma Umwuka w’IMANA uva mu mutima wa Adamu na Eva bigira utumana twikunda, ndetse bikurikirana urubyaro rwabo rwose (Itangiriro 3:1-7,22-24).

Satani nawe yanduye uyu mwuka igihe yarunze ubutunzi kubera ubwenge bwe bwinshi, agatangira ubucuruzi bwe acuruza izahabu n’ifeza aharanira inyungu bwite zikamuzanira ubutunzi bwinshi, yarangiza akibwira ko ari imana (Ezekiyeli 28:4-5).

Uyu mwuka niwo akoresha asenya isi yigisha abantu kwirwanaho bigwizaho ubutunzi, baharanira inyungu bwite barunda izahabu n’ifeza (zasimbuwe n’amafaranga) ngo bakire,  aho gukorerana ngo umukuru akorera umuto, umuto nawe afasha abandi aruta kandi yubahe umukuru nk’uko IMANA yabigennye, maze twese tugafatanyiriza hamwe kuyoboka uburyo IMANA yashyizeho ngo tube mu isi, dukorera IMANA nk’uko yabidutegetse (Intangiriro 1:28). 

Gukorera inyungu bwite bituma habaho kwigenga, hanyuma bigatuma umuntu yitandukanya n’abandi bari kumwe bagacikamo ibice kuko haba hari inshingano utujuje kandi bazikeneye ngo bakorere hamwe nyine.

Kwikunda ni ukwirundaho ubutunzi uharanira inyungu bwite wirengagiza inyungu rusange n’abo ushinzwe kwitaho, naho gukunda byo ni ugukorera abo ushinzwe (nk’uko umubyeyi akorera abana be), ukabahuriza hamwe, ndetse nawe ukifatanya n’abandi babyeyi no kumvira umukuru w’umuryango ubahagarariye, nawe ahujwe n’abandi n’IMANA twese tugahinduka umuryango umwe w’abantu ku isi wita ku biremwa by’IMANA ndetse ariyo ituyoboye. Uko mbese mubona ubuyobozi bukurikirana mu nzego.

Iyi sisiteme n’ubundi niyo IMANA yashyize ku isi aho ababyeyi bita ku bana babo, nabo bakihuriza hamwe bagakora umuryango mugari ukuriwe n’umuntu umwe ariwe muyobozi w’umuryango mugari cyangwa sosiyete bikazamuka kugera kuri perezida wakagombye kuba yitwa umwami, hanyuma bose bagahuzwa na Kristu Umwami w’abami ari nawe soko ya byose byaremwemo cyangwa IMANA yaremye ibintu byose ibiha abantu.

None se bipfira he?

Ubusanzwe mu muryango uyobowe neza, umukuru niwe utunga/ ukorera abato. Nk’uko umubyeyi uhereye kuri papa ari we utunga abasigaye binyuze muri mama, umwana mukuru biza ku muto ni nako IMANA ariyo itunga abantu inyuze mu ba papa cyangwa abayobozi uko ubuyobozi bukurikirana kuva hejuru uza hasi. 

Ariko kubera umwuka wo kwikunda ukomezwa no gukunda ibintu satani atera mu bantu, umukuru arikunda akirundaho ibintu akishakira inyungu bwite akirengagiza abo ashinzwe kwitaho ahubwo byanaba ngombwa akaba ari bo bamukorera akababyaza inyungu aho kuba ari we ubatunga. Abayobozi bakirundaho ubutunzi n’izahabu n’ifeza, ahubwo abayoborwa akaba ari bo bahindurwa ibikoresho bizanira abayobozi inyungu. Abapapa bakirundaho ubutunzi bakiyitaho aho kwita ku bagore babo ngo abagore babo nabo bite ku bana nk’uko Umwami IMANA yabigennye. Bityo sosiyete cyangwa se umuryango ugasenyuka, Urukundo rukahababarira (Kandi IMANA ni Urukundo). 

Niyo mpamvu IMANA itishimiye uko isi iyobowe, niyo mpamvu tutayishimisha. Ibi kandi biragoye kuko hari abantu benshi batemera IMANA ahubwo biyizera ko ari bo bibeshejeho ko nta MANA ibaho (bivuze ko ubwabo ari utumana kuko barangije kuyihakana) bigatuma habaho gukunda ibintu no kubisahuranwa bakigira utumana. Abato bakahababarira. Kwikunda nibyo isi ishyize imbere, ni nabyo abantu basenga satani bita satanism muri rusange. Ngo ni ukwibanza muri byose. Ukisenga ukumva ko uruta byose mbere na mbere ukiyitaho.

Izahabu n’ifeza bimwe byagushije satani (Ezekiyeli 28:4-5) byahindutse amafaranga kandi bijyana n’ubutunzi no gushaka inyungu bwite (Argent). Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi byose (1 Timoteyo 6:10) kandi nta wucyeza abami babiri, kuko ushimisha umwe, ukagayisha undi. Abantu ntibabasha gukorera IMANA n’ubutunzi/ n’amafaranga (Matayo 6:24).

Isi yose iyobowe n’uyu mwuka wo kwikunda, wigwizaho ubutunzi ukanga kwita ku bato ahubwo bakagirwa ibikoresho byo gushaka ubutunzi. Uyu mwuka wanga IMANA kuko uhabwa imbaraga na satani ubwe aribwo ayoboresha abantu bo mu isi (Abanyefezi 2:2). Umwuka uterwa imbaraga n’ubucuruzi n’amafaranga uva kuri satani (Ezekiyeli 28:4-5) )  aho kuyoborwa n’Urukundo ruva ku MANA (1 Yohani 4:8). Iyo ugambiriye inyungu; urukundo rutangira kukuvamo gahoro gahoro kuko iyo nyungu uba ugomba kuyikura mu bandi cyane cyane ba bandi wakagombye kuba ari wowe witaho.

Niyo mpamvu Umwami YESU yatubwiye ngo ushaka kuba intumwa ze, niyiyange ubwe (yange umwuka wo kwikunda uba muri buri muntu uvukira mu isi anyuzemu rubyaro rwa Adam (Abanyaroma 5:12-19, Intangiriro 3:22-23)). Umuntu wishingikirije ubutunzi bwo mu isi bizamugora kurusha uko ingamiya yakwinjira mu mwenge w’urushinge (Matayo 19:23-24), Kuko ukunze iby’isi aba abaye umwanzi w’IMANA (Yakobo 4:4).

Niyo mpamvu yategetse intumwa ze gukundana umukuru yita ku muto kandi akorera umuto. Ndetse akazibuza gukurikiza abami bo mu isi kuko bikunda (Luka 22:25-27).

Niyo mpamvu intumwa ze zashyize ubutunzi hasi, zigaharanira gukundana kurusha uko barunda ubutunzi bwite, bakurikije Umwami YESU bagasaranganya ubutunzi bwose bari bafite, kandi bari bafite Urukundo ruhebuje byose (Ibyakozwe n’Intumwa 4:32-37).

Niyo mpamvu ubukirisitu bushingiye ku kwicisha bugufi (selfless) bitera kumvira IMANA n’abaturuta, no gufasha abatishoboye, no gukunda, no kubabarira, no kuba abagwaneza n’abanyampuhwe nk’uko Umwami YESU yari ari (Matayo 11:28-30). Mbese ni ukumukurikiza.

Niyo mpamvu Ubwami bw’Ijuru ari ubw’abababaye, (Matayo 5:3-12, Abanyagalatiya 5:22-23), abafite Urukundo, abakene, kutarobanura ku butoni (Yakobo 2:2-9), …

NB: Niba warasomye inkuru zerekeye kwikunda, soma nizi zikurikira zerekeye gukunda. Nibwo urabasha kumva neza uko isi yangiritse n’icyo IMANA idushakaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi