3. Kwikunda byinjizwa mu bantu

KWIKUNDA KWINJIZWA MU BANTU

Nk’uko twabibonye ubushize, ko satani yagushijwe n’uko umutima we wishyize hejuru akumva ameze cyangwa nawe yaba nk’IMANA, byatumye ananirwa kumvira ndetse kugeza aho yirukanywe mu Ijuru. Umujinya wose wo kubura ibyo umutima we wari ugambiriye, yawumanukanye aje kwihorera hano ku isi.

Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito. Ibyahisuwe 12:12

ICYAHA CYINJIRA MU BANTU

Dukosore:

ADAMU NA EVA NTIBARIYE ITUNDA (Apple): Abantu benshi bakunze kuvuga ko icyaha Adamu na Eva bakoze, ngo bariye itunda. Ibi si byo na mba! Nawe ubwawe genda ubyisomere urebe ko hari aho byanditse ko bariye itunda. Ukugwa kwa Adamu na Eva gusobanurwa mu Intangiriro 3 (usome umutwe/igice cya 3 cyose ntabyo urabonamo ko bariye itunda, ahubwo bavuga ko bariye imbuto ariko ntibavuga ubwoko bwazo). Uretse ko itunda ridatera gukora icyaha, na n’ubu itunda riraribwa.

ADAMU NA EVA NTIBASAMBANYE: abantu benshi iyo basomye uko icyaha cyabaye, bakunze kugereranya bakishyiramo ko ngo Adamu na Eva basambanye ngo kuko gusambana ari icyaha kuri ubu, ndetse ngo n’ikimenyimenyi bahise bibona bambaye ubusa (Intang 3:7). Ibi sibyo na mba! Reka mbereke impamvu:

  1. IMANA imaze kurema Eva imuvanye muri Adamu, yahise ibashyingira. IMANA yaravuze iti: Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye (Intang 2:18, Mat 19:5, Mar 10:7-8, 1 Kor 6:16, Ef 5:31). Maze irangije imushyira umugabo, irongera iravuga iti: Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe (Itangiriro 2:24). Murabona ko IMANA yashyingiye Adamu na Eva. Abashyingiranywe cyangwa abashakanye nta cyaha cyo gusambana bakora!
  2. IMANA yategetse Adamu na Eva kubyara bakororoka. Na n’ubu niko tubyara tukororoka ndetse n’inyamaswa nibwo buryo zororokamo. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo… (Intang 1:28). Birumvikana ko IMANA yabategetse kubyarana, kandi kubyarana hagati y’umugabo n’umugore bashyingiwe si icyaha! Kandi ibi byose navuze haruguru byabaye batarakora icyaha.

NOSE SE BAKOZE IKIHE CYAHA?

Image by Vilius Alvydas Bulotas from Pixabay 

Hari ukuntu umuntu akubaza ikibazo ugahita ushidikanya n’ukuri wari uzi neza 100%. Umuntu ashobora kukubaza ati: mbese ko numvise benewanyu ngo bavuga ko uriya ashobora kuba Atari papa wawe? Niyo waba ubizi neza ariko ntiwongera kumwizera nka mbere.

Iyo usomye neza ukuntu satani yegereye Eva n’uburyo yamubajije icyo kibazo, niba koko baratekereje neza impamvu IMANA yababujije kurya imbuto z’igiti yababujije. Iyo usesenguye usanga harimo ibibazo by’uburyarya, ku buryo niyo waba uzi ukuri neza 100% bakubajije gutyo watangira kujijinganya. Satani niko buri gihe ashuka abantu; aguha amagambo y’ukuri ariko agahisha mo akantu gato kakakuviramo kugwa.

Unitegereje neza ukuntu yashatse gushuka Umwami YESU mu buryarya bwo kwerekana ko byanditswe ngo Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye (Mat 4:6). Aha harimo ubushukanyi kugira ngo Umwami YESU ashidikanye IMANA kuko byari byanditse koko ko izategeka abamalayika bakabikora, ariko si icyo satani yari agambiriye ahubwo yashakaga ko YESU ashidikanya IMANA akumvira satani.

Ibi ni na byo yakoreye Eva, amwumvisha ko ntacyo bazaba ni barya imbuto ahubwo bazahinduka IMANA ubwabo.

Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. (Itangiriro 3:4-6).

Mu by’ukuri, Bibiliya ntigaragaza ubwoko bw’imbuto bariye, ariko iyo witegereje neza, imbuto bariye zihishemo ibintu 5 by’ingenzi.

  1. Igiti cy’ubwenge: Intang 3:6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge
  2. No gupfa muzapfa: Kurya ku giti cy’imbuto zimenyesha ikibi n’icyiza harimo urupfu (Itang 2:16-17, Intang 3:3): Muri Luka 15:24, mu mugani w’umwana w’ikirara Umwami YESU atubwira ko umwana yari yarapfuye kuko yari yazimiye yatandukanye na se. Abantu nabo icyaha bakoze cyabatandukanyije n’IMANA. Kuri yo bari bapfuye kuko nta mubano mwiza wongeye kubaho kugeza YESU aje kuducungura. Usomye igitabo SISITEME n’ABAREMYI uhita wumva ukuntu sisiteme zipfa cyangwa se zangirika. Iyo kamwe mu duce tuyigize katakibasha gukora ibyo kagenewe muri iyo sisiteme; tuvuga ko gapfuye. Iyo bateri y’imodoka itakibasha kwatsa moteri, tuvuga ko ipfuye. Bityo rero iyo umuntu ananiwe gukora ibyo yagenewe mu muryango, burya nawe ku bandi aba yapfuye.
  3. Mugahindurwa nk’IMANA: Satani yemeje Eva ko bazahita bahinduka nk’IMANA nibarya izo mbuto. Kwigira nk’IMANA ni ukwigereranya, kandi na satani ubwe iki ni cyo cyaha yakoze. Kwigereranya n’IMANA ni nko kwigereranya na papa wawe. Iyo umwana amaze kugera mu kigero cy’ubugimbi abenshi batangira kumva bakuze, bityo bagashaka kwigereranya na se, bagashaka kwigenga. Iyo umutima we awukujije akumva yaba responsible nawe, umuryango uba wasenyutse kuko akenshi birangira yirukanwe mu rugo kubera imico yo kutumvira n’ubwigomeke ku babyeyi be. Twabigereranya kandi n’umukozi wubahutse shebuja akumva nawe yaba boss, burya kubaha umukoresha we kuba gutangiye kumuvamo ahubwo bishobora kurangira yirukanwe.
  4. Mukamenya ikibi n’icyiza: ishusho miterere y’umuryango IMANA yaremye, umukuru niwe wita ku muto kuko niwe IMANA iha ubushobozi, imbaraga n’ubwenge bwo kubikora. Dufatiye ku muryango IMANA yaremeye muri Edeni uko abantu bagombaga kubaho; yahaye umugabo imbaraga n’ubushobozi buruta ubw’abandi kuko ari we wita ku muryango nka shefu wawo. Aha wenda ntimuri bubashe kubyumva neza kuko imiyoborere yo ku isi icuritse, ikora mu buryo bunyuranye n’uko IMANA yabiremye. Uwo rero uri hejuru wahawe ubushobozi bwo kuyobora abandi niwe ugenera abandi byose. Niwe wahawe ubushobozi bwo kuyobora, kurinda, kwita ku bari munsi ye bose. Icyo basabwa bo ni ukumwumvira. Iyo bamwumviye agira imbaraga zo kwitanga no kurushaho kubakorera ibibanezeza ndetse nawe uko abikora bishimisha IMANA ikamwongerera ubushobozi kuko niyo iba imugenera nayo nk’uko nawe agenera abari munsi ye.
  5. Imbuto z’igiti ni ukutubaha IMANA, kandi bibatandukanya n’IMANA: Bibiliya ivuga yeruye ko Adamu yakoze icyaha cyo kutumvira IMANA. Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi (Abaroma 5:19).

Reka noneho turebe uko kutumvira IMANA kwaje kuba icyaha ndetse bigatuma buri muntu wese ukomoka kuri Adamu ahinduka umunyabyaha.

Ni gute Adamu yakoze icyaha, hanyuma natwe kikatubarwaho?

Mu Intamgiriro 3:22 batubwira ko Adamu yahise yirukanwa mu ngobyi ya Edeni, kubera yari amaze guhinduka akamana. Gusa ntibatubwira aho yoherejwe, ariko dukurikije uko Abaroma 5 habisobanura; bahise boherezwa mu isi yaguye (isi y’ibyaha). Kubera ikibi cyari cyamaze kubinjiramo bashobora kubaha cyangwa bakubahuka IMANA, n’ubundi baje mu isi yigenga aho IMANA itari ikibagenga byuzuye kubera bari bahindutse utumana ubwabo.

Buri gihe iyo abantu babuze ubuyobozi, cyangwa se ububasha bubagenga, babura ubumwe n’icyerekezo, bagatangira imico mibi buri wese yirebaho yirundaho byose, akora icyo ashatse, cyane cyane inyungu rusange zikahababarira.

Mu muco w’ubwigomeke bw’abatubanjirije ni mwo tuvukira tukanakurira, ku buryo imico twiga ari iyo kutumvira IMANA byaturutse kuri Adamu, kandi umuntu agengwa n’umuco. Nk’uko imikorere telefoni igengwa na porogaramu yayo niko n’umuntu agengwa n’umuco kandi umuco wo ku isi uturuka kuri Adamu na Eva baje mu isi bafite kutumvira IMANA muri bo.

Niyo mpamvu dukurana imico itubaha IMANA twese bikatubera icyaha. Niyo mpamvu YESU yoherejwe ngo aze atwigishe kubaha IMANA, kuko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi (Abaroma 5:19).

 Soma mu Abaroma 5:1-21:

Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana. Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.

Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha . Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we? Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe? Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu.

Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari. Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza.

Ariko impano y’ubuntu bw’Imana ntigira ihuriro n’icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw’Imana n’impano y’ubuntu bw’umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi. Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa, kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo.

Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.

Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n’ubuntu bwarushijeho gusaga, kugira ngo nk’uko ibyaha byimitswe n’urupfu, abe ari na ko n’ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi