Kubera iki hari ikibi n’ububabare kuri iyi si?

Hari ibibi byinshi bibera muri iyi si kubera umutima wa muntu (UBUMUNTU) wangiritse.

Ikibi kiza kizanywe n’umuntu hanyuma akagikwiza mu bandi. Ikibi gituruka mu myitwarire mibi yacu tugirira abandi.

Urugero: Nk’ubu mfite umugore n’abana, hanyuma tugatandukana na we. Ari umugore, ari abana, bose bagiye kubaho ubuzima bw’uburushyi kubera njyewe. Abana bagakwiriye kurerwa n’ababyeyi bombi bafatanyije ni bwo bagira imibereho myiza. Tekereza ku kibi nzanye mu muryango wanjye! Ari umugore wanjye twasezeranye kubana akaramata azahangayika, ari n’abana nibyariye na bo bazahangayika bitume muri bo hashobora kuvukamo ikibi kuko nta burere bukwiye bazahabwa.

Ni gute umutima wa muntu (ubumuntu) wangiritse?

Ubumuntu ni iki?

Kubera ko ikinyarwanda kitaratera imbere mu buryo bwo gusobanura amagambo, ngiye gukoresha indimi z’amahanga kugira ngo mbashe gusobanura ijambo “ubumuntu”.

Ufunguye apulikasiyo ya Google ihindura ihindura indimi yitwa “Google translate” mu ruhande rw’ikinyarwanda ukandikamo “Ubumuntu”, mu cyongereza bahita bakwereka ko ubumuntu bivuga “humanity”.

Noneho reka turebe igisobanuro cya “humanity” ari byo bivuga “ubumuntu”. Wanditse mu ishakisha rya Google, ngo “humanity meaning (“igisobanuro cy’ubumuntu”). Urahita ubona akadirisha kari ku ishusho ikurikira:

  1. Igisobanuro cya mbere bivuga human being collectively (umuntu uwo ari we wese).
  2. Igisobanuro cya kabiri kivuga : the quality of being humane, benevelonce. Bisobanura ireme ryo kuba umuntu, ubugwaneza.

Hasi mu nyuguti z’icyatsi handitse ngo “similar” bisobanura andi magambo bisa, mbese amagambo asa n’ijambo “ubumuntu”. Ayo magambo ni compassion (umutima w’impuhwe), brotherly love (urukundo rwa kivandimwe), fellow feeling (ubusabane, ubunywanyi), kindness (ubugwaneza), consideration (kwita ku bandi), understanding (kwishyira mu mwanya w’abandi), sympathy (impuhwe/ibambe), tolerance (kwihanganira abandi) , goodness (ubugwaneza), gentleness (ubworoherane), leniency (ubwitonzi), mercy (imbabazi), pity (impuhwe), tenderness (ubwuzu), benevolence (ineza), charity (ubugiraneza) , generosity (kugira ubuntu), magnanimity (ubuntu).

Humanity meaning: screenshot taken from Google search results

Reka noneho tuyatandukanye n’icyongereza. Ubumuntu busobanura: umutima w’impuhwe, urukundo rwa kivandimwe, ubusabane, ubunywanyi, ubugwaneza, kwita ku bandi, kwishyira mu mwanya w’abandi, impuhwe/ibambekwihanganira abandi,  ubugwanezaubworoherane, ubwitonzi, imbabazi, impuhwe, ubwuzu, ineza, ubugiraneza, kugira ubuntu, ubuntu.

Umuntu afite ubumuntu kandi ahuje Kamere n’IMANA

Iyo dusesenguye inkomoko ya muntu, Bibiliya itubwira ko abantu baremwe n’IMANA ishaka ko bazaba abana b’Ubwami bwayo.

Mu Intangiriro 1:26: IMANA iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”

Bibiliya kandi idusobanurira kamere y’IMANA:

  • IMANA ni Umunyambabazi n’Umunyampuhwe (Umunyebambe) (Zaburi 103:8, 13-14, 25:6-7,10)
  • IMANA irababarira: Abaroma 9:15-16, 2 Samweli 24:14, Matayo 9:13.
  • IMANA igira Ubuntu: Izayi/Yesaya 54:10, Abanyefeso/Abanyefezi 2:7, Zaburi 36:7, 69:16, 17:7, 31:21.
  • IMANA ni nziza: Nahumu 1:7, Zaburi 34:9, Mariko 10:18, Zaburi 107:1, Zaburi 145:9, Mariko 10:18, Luke 18:19, Matayo 5:45.
  • IMANA igira neza: Mariko 10:18, Zaburi 104:10–18, Zaburi 103:8, Zaburi 31:19–20, Zaburi 107:1, Yakobo 1:17,  1 Ngoma/1 Amateka 16:34,  Zaburi 145:7
  • IMANA ni Urukundo kandi irakunda: (Zaburi 103:8, Mariko 10:18, Zaburi 31:19–20, Zaburi 107:1, Yahobo 1:17,  1 Ngoma/1 Amateka 16:34,  Zaburi 145:7).

Hari n’indi mirongo myinshi cyane igaragaza Kamere y’IMANA. Niba uzi icyongereza, fata rimwe muri aya magambo ku ishusho twakuye kuri Google uyandike mu ishakisha rya Google imbere ya buri jambo ujye wandikaho ngo Bible verse, barahita bakwereka imirongo myinshi yo muri Bibiliya yerekana Kamere y’IMANA ijyanye na buri jambo uri bwandike muri Google.

Urabona ko umuntu nya muntu uwo IMANA yaremye mu Ishusho yayo no muri Kamere yayo asa nk’IMANA koko nk’uko Bibiliya ibisobanura (Intang 1,26), kuko umuntu nya muntu agira umutima w’impuhwe cyangwa se agirira abandi impuhwe, arababarira iyo akosherejwe, agira ubuntu bwo guha abandi ibyo bakennye, agira umutima mwiza, agira ineza, kandi akunda abandi, mbese nta rwango agira. Kandi mumaze kubibona ko ari ko n’IMANA iteye.

Muri Yesaya 43:7; havuga ngo “Abo bose bitirirwa izina ryanjye, narabaremye kugira ngo bampesha ikuzo.”

Umubyeyi wese yisimira kubona umwana yaramukurikije. iyo umwana yitwaye neza mu bandi, se biramushimisha cyane.

Kubera ko twaremwe mu Ishusho na Kamere y’IMANA, kandi tukaba turi abana bayo, iyo twitwara nk’uko iri dukurikije ubumuntu twaremanywe birayishimisha cyane. Mbese umuntu wuzuye ubumuntu agendana kamere y’IMANA kandi IMANA iramukunda cyane. Erega ngo umwambari w’umwana agenda nka se!

Muri Matayo 5:3-12 YESU asobanura neza ukuntu umuntu ufite imico y’IMANA izamuhemba. Ati …“hahirwa abagwaneza, kuko ari bo bazaragwa isi. Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gutunganira IMANA, kuko ari bo bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa. Hahirwa abafite imitima iboneye kuko ari bo bazabona IMANA. Hahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana b’IMANA…

YESU aduha ingero nyinshi z’abantu bagwa neza nk’umusamaritani mwiza witaye ku muntu atari azi, kandi abitwaga ko bayoboye abandi ku MANA bari bamaze kumwirengagiza. Aduha urugero rw’umukire wirengagije Lazaro maze bombi bapfa umukire akajya mu muriro kuko yirengagije uwo mucyene Lazaro, naho Lazaro we akajya mu Ijuru (Luka 16:19-31).

Ndetse atubwira ko nanagaruka gutwara abe azatwara abagaburira abashonje, abambika abambaye ubusa, abita ku batagira kivurira, abarwayi ndetse n’imfungwa. Ndetse akanavuga ko abatabikora azabirukana imbere ye akabohereza mu mu muriro w’iteka wateguriwe satani n’abamarayika be (Matayo 25:31-46).

Ni gute umutima w’umuntu waje kwangirika?

Dusubire kuri ya shusho twafashe kuri Google. Urebye hasi ahanditse inyuguti z’umutuku, haranditse ngo “Opposite” bivuga “binyuranye”, ubwo ni ukuvuga amagambo anyuranyije igisobanuro n’ijambo ubumuntu.

Haranditse ngo cruelty, inhumanity; bisonanura “ubugome, ubunyamaswa cyangwa ibikorwa bya kinyamaswa. Ariya magambo n’ubundi dushatse ibisobanuro byayo kuri Google, batubwira ko ari ubugome, ubugizi bwa nabi, iyicarubozo, ubugome ndengakamere, kugira nabi, kutagira ubumuntu, ikibi

Iyi myitwarire mibi buri muntu wese arayigira, bitewe n’uwo bahuye cyangwa n’igihe arimo, kuko ni imyitwarire nyine yinjiye mu mico yacu kandi umuco ni porogaramu iyobora imyitwarire ya muntu.

Nta muntu n’umwe ku isi utagira uwo yanga, nta muntu utaratuka undi cyangwa gukomeretsa abandi mu mutima, nta muntu utarirengagiza undi ubabaye kandi afite icyo yamumarira, nta muntu utarakorera ikiremwa muntu kindi ubugome ndetse rwose abenshi bishimira gukorera abandi ubugome bakanabyiratana. Abantu benshi babeshyera abandi, abantu benshi ni abasambanyi, abantu benshi barwanye na bagenzi babo.

Twese tugira umutima wo kwikunda tukikubira inyungu twenyine, tukishyira imbere y’abandi cyangwa tukabarenganya. Nta muntu ugira urukundo kamere akunda abandi bose, kuko n’abavandimwe ubwabo baricana cyangwa bakaryana, abana bakarwana cyangwa bakicana n’ababyeyi babo kandi ari amaraso amwe, mbese nta muntu utunganye ugifite kamere umuntu yaremanywe. Niyo mpamvu hariho police, abacamanza ndetse na za gereza kugira ngo bahane inkozi z’ibibi.

Niba warigeze kurakarira umuntu; nta bumuntu ufite. Nta bugwaneza bukwiye bukurimo. Niba utagaburira abashonje nta rukundo n’ineza byuzuye bikurimo kuko ntiwabashije kubitaho.

Iyi mico mibi se yakomotse he?

Mu mugani w’urukungu mu masaka (Matayo 13:24-30,37-43); YESU yasobanuyemo umugambi wose w’IMANA n’uko abantu baje kwangirika. IMANA yateye imbuto nziza (abana b’ubwami) mu murima (ari wo si), hanyuma umwanzi we araza abibamo urukungu (aribo bana b’umubi), nuko abwira abakozi be ko bagomba gutegereza igihe cy’isarura imyaka imaze kwera neza, hanyuma akazohereza abamarayika be (aribo yita abasaruzi) bakazavangura imbuto mbi n’inziza, imbi zikajugunywa mu muriro inziza zikajyanwa mu bigega ari bwo Bwami bwe.

Dutera imbuto tugira ngo zizere zitubuke zivemo imbuto nyinshi mu gihe cyo gusarura. Ni nk’uko YESU yagereranyije Ubwami bw’Ijuru ni uko nyine tubigenza. IMANA yateye abantu mu isi igira ngo biyongere bazavemo benshi bazaba abatuye mu Bwami bwayo.

Urebye ku mafoto ari hasi, urabona hari imbuto ziri gusarurwa. Harimo izaboze n’inzima. Ndakubwiye ari wowe uri gusarura ziriya zaboze wazijugunya kuko ziteze nk’uko wazishakaga. Kandi unazivanze n’inziza byatuma inziza nazo zibora.

Niko satani yabigenje nawe yazanye mu isi izaboze none zangije n’inziza. Ariko Umwami IMANA nagaruka azatwara izitarangiritse gusa. Abangiritse ni abakora ibibi bigana satani. Abadafitiye abandi Urukundo kuko Urukundo ni Umwuka uva ku MANA ( 1 Yohani 4: 7-8), ahubwo bafite umwuka wundi ukorera mu batumvira IMANA (Abanyefezi 2:2).

Ikibi kirica kandi kikangiza ubuzima bw’abandi

Ikibi ni ingaruka z’imyitwarire yacu. Abantu bicwa n’inzara mu gihe hari abamena ibiryo. Imyiryane iri mu bantu yose ishingiye kukunanirwa gukunda abandi.

Urukundi ni ugufasha abandi utagamijeho kubakuramo inyungu, ariko nyine tunanirwa kubafasha kubera kwikunda tukabirengagiza dukurikiye inyungu, cyangwa se tukabambura ibyabo.

Abantu benshi bakora ikibi bakurikiye inyungu bagikuramo, bibwira ko ariho babona amaramuko. Iyo hagize ubitambika bamugirira nabi kuko aba ari kubicira ibyashara, akaba ari nayo mpamvu abantu birengagiza IMANA kuko mu kibi ari mwo bavana ibibatunga birengagije ko ikibi cyangiza ubuzima bw’abandi. Kandi IMANA ntikunda ikibi, bakumva nyine IMANA n’abayivuga bababangamiye rero kuko bo mu kibi ariho bakura amaramuko (Yohani 7:7, Luka 6:22-23).

IMANA yonyine niyo ifite ubushobozi bwo gusana imitima yangiritse

Wabonye ukuntu umwubatsi bimworohera gusana inzu yasenyutse? Niyo mpamvu tuzana abubatsi gusana inzu iyo yangiritse. Umudozi bimworohera gusana umwenda wacitse. Kubera ko uwakoze ikintu ni nawe ushobora kugisana neza iyo cyangiritse, kubera baba bumva neza uko gikoze kandi bafite ubushobozi bwo gusana aho cyangiritse.

Kubera ko buri muntu wo ku isi wese yangiritse mu mutima we, IMANA yonyine niyo ibona ahangiritse ni na yo ifite ubushobozi bwo kuhasana kuko niyo yamuremye.

IMANA irategeka bikaba. Yaremye ibintu byose gutyo. Iravuga bikaba. Ibintu byose yabiremye ikoresheje IJAMBO ryayo.

Yohani 1:1-4 haranditse ngo “Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n’IMANA kandi yari IMANA. Yari kumwe n’IMANA mbere ya byose. Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha. Muri we harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari urumuri rw’abantu.”

JAMBO niwe ibintu byose byaremewemo, kandi n’umuntu ubwe IMANA  yamuremye muri JAMBO, iyo umuntu yangiritse n’ubundi IMANA imusanisha JAMBO (Soma Yohani 1:1-18, Abakolosayi 1:15-20, no muri Korowani 3:45). Niyo mpamvu IMANA yohereje JAMBO wayo ngo aze asane imitima y’abantu yangiritse kugira ngo ubwo IMANA izaza gutwara abantu mu Bwami bwayo izabasange nk’uko yabaremye, kuko IJAMBO ry’IMANA risana umuntu agasubira uko IMANA yamuremye, rikamuvanaho ububi bw’icyaha akongera akumvira IMANA.

Nuko JAMBO ahinduka umuntu

Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri (Yohana 1:14).

Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’IMANA (Yohana 1:10-12).

YESU ni JAMBO w’IMANA uzwi cyane ku gukora ibitangaza byo kuzura abantu bapfuye, akirukana mu bantu abadayimoni yabashyize ku ngoyi, akavura agahinda gakabije no kwiheba mu buzima, agahumura impumyi, ibirema bikagenda, indwara z’amoko yose zigakira.

IMANA yaduhaye IJAMBO ryayo nk’umuganga w’ubuzima bwacu kuko agomba kudukiza ikibi mbere y’uko Ubwami bw’IMANA buza mu isi. IMANA yasezeranyije abantu bayo ko izabavanamo umutima winangira w’ibuye ikabashyiramo umutima mushya na Roho/Umwuka mushya, ikandika amategeko yayo mu mitima yabo.

Iyo twemeye YESU muri twe ko adukiza, mu yandi magambo; JAMBO ry’IMANA ryinjiye muri twe, IMANA ihita iduha umutima mushya n’Umwuka mushya. Twakubaha IMANA tubinyujije muri JAMBO YESU, mu kumvira Umwuka wacu IMANA iduha utangira kubyara izi mbuto muri twe: Urukundo, ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Kuko abameze gutya amategeko ntabwo abahana (Abagalatiya 5:22-23).

Urumva rero ko muri YESU, IMANA iduha Umwuka mushya mu mutima mushya tukongera kumera nka wa muntu wa mbere twavuze dutangira ufite Ishusho na Kamere y’IMANA. Umwe ugwa neza, ukunda abantu b’IMANA, wihangana, ugwa neza mbese nk’uko n’ubundi dusobanura Ubumuntu. Turongera tukagira umutima-muntu.

Hari abantu banze JAMBO w’IMANA

IMANA ntizahana abantu kubera bakora ibyaha (kuko twese turi abanyabyaha), ahubwo izabahana kubera banga IJAMBO ryayo, kandi arimwo ubuzima buturuka. JAMBO w’IMANA niwe wenyine soko y’ubuzima, niwe usana imitima yajanjaguwe n’ibibi byo muri iyi si, akongera akatugarura ibumuntu. Noneho IMANA yazazana Ubwami bwayo igasanga twese dutunganye.

Ubwo izaza rero igasanga hari abigometse ku JAMBO ryayo banze gusanwa, ntabwo izabemerera mu Bwami bwayo kuko nta kintu cyanduye kizongera kugeramo (Matayo 25:41, Matayo 13:40-42). Ibi bizaba ku munsi IMANA yavuze ko isi izaba irangiye hanyuma hakaza ubuzima buhoraho. Uyu munsi tuwita umunsi w’urubanza, ariko YESU awita umunsi w’isarura kuko nyine ari nko gusarura. Yagereranyije abantu IMANA yazanye mu isi nk’umuhinzi wahinze imbuto nziza, noneho umwanzi we agateramo imbi.

Nk’uko nawe ugiye gusarura udashobora gutwara imbuto zaboze ngo wongere uzivange n’inziza, niko n’IMANA itazavanga abanze JAMBO wayo n’abamwemeye akabakiza.

Nuko rero abantu bahakana Umwana w’IMANA ari we JAMBO ryayo, nta buzima bafite muri bo kuko uretse abo Umwana asannye gusa, naho ubundi twese ikibi cyaratwangije (Yohana 3:36). Aba rero bihakanye JAMBO w’IMANA bari mu byago kuko ntabwo bazagera mu Bwami.

Abandi nabo bafite ibyago ni abigize abakiranutsi ubwabo. Yego ushobora kureka ikibi ugatangira gukora ibyiza birashoboka ariko uba ugifite ikibi wakoze mbere mu mutima wawe ukeneye kuvurwa. Si twe tugena uko dukorera IMANA ahubwo niyo itubwira uko tubigenza, nk’uko n’ubundi ku kazi muri Kampani abakozi atari bo bibwira ibyo bakorera shebuja ahubwo bategereza shebuja akababwira ibyo ashaka akaba aribyo bakora. Nibwo bashobora kumushimisha kurusha kwibwira ko nibakora ibi azabashima kuko bashobora gukora ibyo adashaka.

Mucyo dusange JAMBO w’IMANA aduteremo umutima mushya na Roho/Umwuka mushya kugira ngo tubashe kuyoborwa na Mwuka. Ufite Umwuka w’IMANA muri we amenya ibyo IMANA ishaka bityo akayinezeza kuruta uwibwira ko azi icyo gukora yikoresheje.

Muze dusange YESU igihe kitararenga kuko ni JAMBO w’IMANA ubuzima buturukaho. Turamutse dupfuye tutaramumenya nta mahirwe yandi aba asigaye, uretse gutegereza kuzacirwa urubanza. “Kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa (Abaroma 10:13).”

Reka Umwami YESU aze agukize, ureke akube mu bitekerezo no mu migambi yawe yose. Umwuka w’IMANA abidufashemo twese. Amina!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi