cross, crucifixion, resurrection-3996197.jpg

YEZU Kristu ni IMANA Ishobora Byose

‘Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko NDI URIHO , muzapfana ibyaha byanyu.  Yohani 8:24 KBNT

Niba ufata YEZU nk’IMANA ishobora byose, wahuye n’IMANA, kuko ubu hadutse abiyita Kristu benshi ndetse no mu bigisha hadutsemo abamuhimbira ibyo atakora ndetse bakiyitirira izina rye, abandi nabo bahakana Ubumana bwe kandi aribwo dukesha ubugingo.

Bibiliya irabihamya ndetse ku giti cyanjye nabyigishijwe n’uwantumweho ngo aze abinyigishe. YEZU ni IMANA yihinduye Umuntu kugira ngo idukize ibyaha byacu.

  • YEZU ni Izina riryoshye!
  • YEZU ni Izina ritunganye!
  • YEZU ni Izina rifite imbaraga, ribohoza abantu mu bucakara bw’icyaha!
  • YEZU ni Izina ritanga ubuzima!
  • YEZU ni Izina twese tunyuramo dusaba IMANA icyo dushaka cyose!

IMANA yabonetse ifite umubiri… 1 Timoteyo 3:16

  • IMANA yerekanwe mu isi ifite umubiri nk’uyu wacu dufite. Aha bashaka kuvuga YESU Kristu, Emanweli bisobanura ngo IMANA iri kumwe na twe (Matayo 1:23, Yesaya 7:14).
  • Si ugushidikanya, ubwiru bw’Ubumana burakomeye cyane: IMANA kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza. 1 Timoteyo 3:16.

YESU Krisitu IMANA yigize umuntu kugira ngo adukize ibyaha

YEZU ni IMANA yaje mu isi yigize umuntu; abantu bafite ukwemera gucye barabihakana bivuye inyuma, ariko nabyo nibyo bibabera umutego. Yabwiye abafarizayi ngo nimutemera ko ndi WE cyangwa se URIHO cyangwa UHORAHO Yohana 8:24, Iyimukamisiri 3:14 (Bibiliya nynshi niko zisobanura, ndetse na Bibiliya y’Abagatorika yo irabyemeza.  Niba uzi icyongereza kanda hano urabibona)

Kuko muri YESU arimo ubugingo buri.  Ubugingo bwacu bwangizwa n’ibyaha, nk’uko umuntu asana ikintu n’ubundi akoreshe ibice bagikoresheje; IMANA yaturemye mu IJAMBO ryayo, Iryo JAMBO rero niryo n’ubundi ryaje hano ku isi gusana nk’uko rirema. Kanda hano usome agatabo bisobanuyemo.

YESU ni ALUFA na OMEGA

IMANA ni ALUFA na OMEGA: ‘

  • “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose. Ibyahisuwe 1:8

YESU nawe ni ALUFA na OMEGA:

  • Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu. Ibyahisuwe 1:17-18
  • Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye. Yesaya 44:6
  •  “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka. Yesaya 48:12
  • Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. Ibyahisuwe 21:6-7

YEZU abafarizayi bashatse kumutera amabuye kenshi bamushinja kwigereranya n’IMANA. Kandi koko yigereranyije n’IMANA kenshi, kuko yari YO ariko yambaye umubiri wa muntu.

  • Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.” Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero. Yohana 8:58-59
  • “… Jyewe na Data turi umwe.” Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere…  Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” Yohana 10:30-31,33
  • Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we. Yesaya 9:5-6

IMANA yaguze itorero iriguze amaraso yayo…

  • Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo. Ibyakozwe n’Intumwa 20:28

Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

Matayo 1:23

Bose baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.”

Luka 7:16

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.

Yohana 1:1,18

Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.

Yohana 5:18

Jyewe na Data turi umwe.

Yohana 10:30

Jyewe na Data turi umwe.” Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”

Yohana 10:30,33

Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we.

Yohani 13:13

Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So?

Yohani 14:9

Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

Yohana 17:5

Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”

Yohana 20:28

…ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.

2 Abakorinto 4:4

Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,

Abafilipi 2:5-6

Nyamara muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri.

Abakolosayi 2:9

Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

1 Timoteyo 3:16

…witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo,

1 Timoteyo 6:14

Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi. Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

Abeheburayo 1:1-3

Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.

 

Abeheburayo 1:8

dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza

Tito 2:13

Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.

2 Petero 1:1

 “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.

Ibyahisuwe 1:8

Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Ibyahisuwe 19:16

Hari n’abandi benshi batazi neza isano iri hagati y”IMANA na YESU, ariko ubu umaze kuyisobanukirwa, ngaho bisangize abandi nabo bamenye inzira yo gukira, kuko  “nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”  Ibyakozwe n’Intumwa 4:12 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi