cross, sunset, humility-2981216.jpg

YEZU Kirisitu – IMANA yaje mu ishusho y’umuntu

Icyo gihe hari mu kuboza, habura iminsi micye ngo Noheli ibe, nari mu biruhuko bya Noheli narasigaye ku ishuri n’abandi banyeshuri bacye. Noneho mu nzira ngiye ku rusengero, njya gufata gariyamoshi muri gare yazo(train station)  yari yubatse inyuma y’ikigo cyacu cy’amashuri PENTECH. (umwaka byabereyeho nawanditse ahantu nimbibona nzawushyiraho). Nageze kuri train station mbona haratuje cyane mpasanga umugabo umwe gusa wari utegereje gariyamoshi yicaye ku gatebe k’akabaho, nanjye  nza kwicara ku kandi kabaho byegeranye nko muri metero 6 uvuye aho yari ari. Yasaga nk’aho ari mu kigero cy’imyaka 45 -50, afite uruhu rw’umuhondo, asa nk’ibyimanyi cyangwa se abantu bo muri Aziya, kandi yari yariyogoshesheje umusatsi wose.

Ndi kunama ngo nicare ariko ndi kumureba ngo musuhuze, arahindukira aba arambonye nanjye nzamura akaboko ndamupepera. We ntiyanyikirije ahubwo yahise ambaza numero yanjye ya telefone. Numva akantu kameze nko gushidikanya gato cyane ariko mpita ntangira kuyimubwira, ariko ntiyayandika arayumva gusa. Ndangije kuyimuha ahita yimuka aho yari yicaye aza kwicara aho nari ndi. Akingera iruhande ahita ambaza ikibazo ngo: Do you know JESUS is Almighty GOD? Bisobanura ngo “mbese urabizi ko YESU (YEZU) ari IMANA ishobora byose?”

Nkiri umwana niga muri segonderi nko muri za 2002, nigeze gutunga agatabo gato cyane kari nka 100mmx68mm kitwa “UBURYO BWO KUMENYA IMANA kandikwa na World Missionary Press, inc. Mbona ahantu hari handitse YESU/YEZU UWO ARI WE MU BY’UKURI kuri paji yako ya 24 na 25 na 27, bafashe imirongo yo muri Bibiliya bayikusanyiriza muri ako gatabo.

Handitsemo ngo:

  • Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n’Imana kandi yari Imana. Jambo yabaye umuntu aba hagati muri twe, yuzuye ubuntu n’ukuri. Nuko tubona ikuzo rye, ari ryo kuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se. Yohani 1:1,14
  • Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Abafilipi 2:6-8

Iyi mirongo yansigiye ibibazo byinshi ntabashaga gusubiza kuko yanyerekaga neza ko YEZU/YESU ari IMANA, mbese ku bwanjye numvaga ameze nk’aho yungirije IMANA kandi nkanabona ari IMANA. Ariko kubera bavugaga ko ari Umwana w’IMANA nageze aho nanzura ko ari Umwana w’IMANA ko ariyo mpamvu bamwise IMANA.

Ngarutse gato kuri uwo mugabo n’ikibazo yambajije: muri icyo gihe nari ndi kwitegura kubatizwa, ngiye kwigira umubatizo.

Hari hashize igihe gito nk’icyumweru mbajije pasiteri wanjye isano iri hagati ya YEZU n’IMANA. Pasiteri ambwira ko IMANA iri mu Butatu Butagatifu ko ari yo mpamvu mu Ntangiriro 1:26 bavuga ngo: Tureme abantu basa natwe…. Iri jambo ngo “Tureme” riri mu bwinshi. Ambwira ko ngo ari cyo gihamya ko IMANA iri mu ishusho y’Ubutatu Butagatifu.

Uwo mugabo yarambajije, umutima wanjye usimbukira kuri ya mirongo nasomye muri ka gatabo gato navuze haruguru, ariko mubwira ko ntabizi kuko numvaga nshaka kumenya byinshi kuri YEZU.

Atangira ansobanurira uko YEZU ari IMANA ishobora byose nyine nk’uko ikibazo cye cyari kimeze. Aransobanurira bihagije, ampa imirongo myinshi cyane muri Bibiliya ibyerekana, aranyigisha gariyamoshi igana ku kindi cyerekezo kijya Bellville iraza nshaka kuba ariyo nkoresha ngo nze guhindura mfate indi ingeza ku rusengero, maze nawe arankurikira turajyana.

Mbese twamaranye nk’isaha irenga arimo ansobanurira.

Nari namukunze cyane namwisanzuyeho, kuko hari ukundi kuntu namwumvaga ariko buri gihe najya kumubaza aho aturutse nkahita mbyibagirwa cyangwa ngacika intege. Natekereje kenshi ko yaba ari nka Malayika ahari ariko kumubaza birananira.

Yageze aho arambwira ngo nimubaze ikibazo cyose nshaka ansobanurire mu gihe tukiri kumwe, mpita mubaza wa murongo nyine pasiteri yampaye ansobanurira Ubutatu Butagatifu, ngo: reka tureme umuntu mu ishusho yacu

Aransubiza ngo: “iyo muri mu ishuri, mwarimu agahagarara imbere akabwira abanyeshuri ngo: ‘reka dusubize iki kibazo’. Mu by’ukuri ninde ugisubiza?” Ndamubwira nti ni mwarimu. Arambwira ngo ugishubije neza. No mu Ijuru habayo ibindi biremwa.

Twageze Bellville ambwira ko mission yari yahawe irangiye neza ko agiye gusubira yo, ariko ansezeranya ko azagaruka kunsura inshuro nyinshi cyane ati: “kandi na nimero ya telefone yawe ndayifite”. Ubwo nibwo nashatse kumubaza aho avuye n’uwamuhaye iyo misiyo ariko ndongera binchaho ndabyibagirwa kugeza dutandukanye.

Tumaze kuva muri gariyamoshi arambwira ngo arabona meze nk’umuntu ukiri gushidikanya ku butumwa yampaye, arambwira ngo: “go and do your own research, you will find what I have told you” (Genda ukore ubushakashatsi bwawe urahita ubona ibyo maze kukwigisha byose).

Ntashye nimugoroba ngeze ku ishuri, nta kindi cyanje mu mutwe uretse gukora ubwo bushakashatsi yambwiye, n’ubwo ntari nzi uko ndi bubukore n’aho ndibuhere. Nahise mfungura mudasobwa njya kuri internet nandika muri Google “JESUS IS ALMIGHTY GOD ( YEZU ni IMANA ishobora byose)”. Nk’uko yari yambajije cya kibazo nyine.

Ibisubizo naguyeho bwa mbere ni byo byahise bintangaza, nk’uko yari yabimbwiye neza neza. Nahise ngwa kuri website yitwa: www.jesus-is-savior.com  ntangazwa no kubona ibisobanuro neza neza bihuye n’ibyo yari yambwiye. Mbese ikibazo nari maranye imyaka yose yari akinsobanuriye ku buryo budasubirwaho.

Nahise njya kubwira pasiteri ko nahawe igisubizo cy’ikibazo namubajije ko nagisobanukiwe rwose ntazongera kukimubaza.

Nyiri iyi website yitwa David J. Stewart. Yafashe imirongo ya Bibiliya ayishyira mu mbonerahamwe yerekana neza ibyo IMANA yakoze mu Isezerano rya Kera abigereranya nibyo YEZU yakoze mu Isezerano Rishya. Byose birasa neza neza kandi hari imirongo yo muri Bibiliya isobanura uko YEZU ari IMANA ariko akenshi ntituyitaho kuko twamenyereye gusomerwa Bibiliya no kuyigishwa.

Reka rero mbasangize ibyo nahasanzwe. K’umuntu wumva ururimi rw’icyongereza yasura iyo website iri hasi nashyizeho link. Naho ku wumva ikinyarwanda nabishyize mu kinyarwanda mu mbonerahamwe ikurikira:

“Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”,risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. Mt 1:23

Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”Baramubaza bati “Uri nde?” Yesu arabasubiza ati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere. Yh 8:24-25

IMANA YEZU KIRISITU
IMANA NIYO MUKIZA YONYINE YESU NI UMUKIZA

“Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe. Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana. ” Ni ko Uwiteka avuga. Ezayi43:11-12

batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z’Imana Umukiza wacu. Tito2:10

kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’abizera. 1Tim 4:10

N’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, Lk 1:47

Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w’abari mu isi. (1Yh4:14)

Ahubwo mukurire mu buntu  bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. Amen. (2Pet 3:18)

… gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza. 1Pet 1:1

… natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” Yh 4:42

… biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu. Tito1:4

… kuko uyu munsi Umukiza  abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Luka 2:11

… Kandi nta wundi agakiza  kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu,  dukwiriye gukirizwamo.” Intu 4:12

Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw’intore z’Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n’ubwiza buhoraho. 2Tim 2:10

Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo  kubabazwa. Heb 2:10

kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira, Heb 5:10

IMANA YAREMYE ISI N’IJURU UBWAYO YESU YAREMYE ISI N’IJURU

Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe? Ezayi 44:24

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi Intang 1:1

Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti“Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe. Heb 1:10

kuko muri we ari mo byose  byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka

n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Kol 1:16

Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Yh 1:3

IMANA NI JAMBO YESU NI JAMBO
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Yh 1:1 Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri. Yh 1:14
IMANA NI INTANGIRIRO IKABA N’IHEREZO YESU NI INTANGIRIRO AKABA N’IHEREZO

Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n’uw’imperuka. Ndi we. Ezayi 41:4

Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose. Ibyah 1:8

… “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi

uw’imperuka Ibyah 1:17

Ndi Alufa na Omega, uwa mbere  n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo… Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku  bw’amatorero. Ibyah 22:13,16

IMANA IBABARIRA IBYAHA YESU ABABARIRA IBYAHA

Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose, Zab 103:2-3

“Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora  kubabarira ibyaha uretse Imana  yonyine?Mk 2:7

Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.” Mk 2:5

Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe“. Lk 7:48

IMANA NI UMUCUNGUZI WACU YESU YARADUCUNGUYE
Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri  Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe. Ezayi 63:16 dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu  ikomeye n’Umukiza 14 watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza. Tito2:13-14
IMANA NI IMWE YESU N’IMANA NI UMWE
Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. Ivug 6:4

Jyewe na Data turi umwe.” Yh 10:30

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana… Ibintu byose ni we  wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe nawe… Yari  mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya… Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu  n’ukuri. Yh 1:1,3,10,14

… Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Yh 14:8-14

IMANA IFITE UMWANA YESU NI UMWANA W’IMANA
Ndavuga rya tegeko, Uwiteka  yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye. Zab 2:7 Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo. Yh5:18
IMANA NI UWERA YESU NI UWERA

Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe. Ni wowe nzaririmbira ishimwe  mbwira inanga, Uwera w’Abisirayeli we. Zab 71:22

Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli. Zab78:41

Kuko ingabo idukingira ari Uwiteka, Umwami wacu ari Uwera wa Isirayeli. Zab 89:19

Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli. Ezayi 10:20

Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi  utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. Zab16:10

Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora Intu 2:27

… Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi Intu 3:14

Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati ‘Nzabaha imigisha ya Dawidi  itazakuka.’ No muri Zaburi yindi yaravuze ati ‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’ Intu 13:34-35

IMANA IRARAMYWA YESU ARARAMYWA
Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera  yonyine.’ Mt 4:10

Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira(aramuramya :KJV), aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.” Mt 9:18

Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.Heb 1:6

Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!Yh 20:28

Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.” Heb 1:6

IMANA NI MESIYA YESU NI MESIYA
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware  buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Ezayi 9:6 Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.” Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.” Yh4:25-26
UHORAHO YABAYEHO KUVA KERA YESU YABAYEHO KUVA KERA
Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro,Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi   irakomeye ntibasha kunyeganyega. Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera koseZab 93:1-2 Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose. Mika 5:1
IMANA NYIRI ICYUBAHIRO YESU NYIRI ICYUBAHIRO
Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha  ibishushanyo bibajwe. Ezayi 42:8

kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk’uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye. Yh5:23

Ariko iby’Umwana wayo byo  yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka. Heb1:8

IMANA NI NDIHO YESU NI NDIHO
Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko  uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ” Kuv 3:14 Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, Ndiho.” Yh 8:58
UWITEKA AKIZA INDWARA ZOSE YESU AKIZA INDWARA ZOSE
Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose, Zab 103:3 … yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose, Mt 8:16
IMANA NI UMUCAMANZA W’ISI YOSE YESU NI UMUCAMANZA W’ISI YOSE

Wa mucamanza w’abari mu isi we, wishyire hejuru, Witure abibone ibibakwiriye. Zab 94:2

Umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.” Intang 18:25

Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, Yh5:22
IMANA IFITE UBUGINGO YESU AFITE UBUGINGO
kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Yh 5:26 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. Yh1:4
IMANA IZURA ABAPFUYE YESU AZURA ABAPFUYE
Nk’uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha  ubugingo abo ashaka. Yh 5:21 … ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka.Yh 5:21

Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza. 1Tim 3:16

 Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka… Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti:“Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.  Heb 1:8,10

 Jyewe na Data turi umwe.” Yh 10:30

 Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k‘Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Fil2:5-8

 Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera  abashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayoIntu 20:28

 Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze,  bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we. Ezayi 9:5-6

 Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!” Yesu aramubwira ati “Wijejwe n’uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.” Yh 20:28-29

 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana … Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we… Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri. Yh 1:1,3,14

 Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? Yh 14:8-9

 ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira. 2Kol 4:4

 “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. Mt 1:23

 Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. Ezayi 40:3

 Ati “Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.” Yh 1:23

9Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, 10kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. Rom 10:9

9Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, 10 kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, 11kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. Fil 2:9-11, Yes 45.23

Website nakozeho ubwo bushakashatsi iri hano:

  1. http://www.jesus-is-savior.com/Basics/jesus_is_god_incarnate.htm
  2. http://www.jesus-is-savior.com/jesus_is_almighty_god.htmS

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi