Ubuhanuzi bwo mu bihe bya nyuma

Iyo dusomye Bibiliya tugenda tubonamo amateka ya muntu n’ibintu byagendaga bimubaho ndetse n’Ubuhanuzi IMANA yahaga abantu.

Muri ubwo buhanuzi, harimo n’ubuvuga ku minsi ya nyuma n’ibimenyetso bizayiranga ubwo Umwami IMANA azaza agakuraho ikibi burundu.

Kuva muntu yakwigenga nyuma y’icyaha cya Adam na Eva, abantu mu buyobe bwabo babifashijwemo na sekibi, barigomekaga bagashaka kwimika ikibi na sekibi ngo ayobore isi, ariko akenshi bagakomwa mu nkokora n’UMUGAMBI w’IMANA byose bigapfuba.

Babigerageje kenshi: igihe cya Nowa, isi yari yuzuye ikibi abantu bose banze IMANA ari ibibi bakora gusa ndetse sekibi niwe wari kuntebe. Umwuzure waraje urabatwara bose.

Nyuma nabwo barongeye barabigerageza, nko mu gihe cy’umunara w’I babeli aho Nimurodi yigize imana asuzugura IMANA yo mu Ijuru ndetse abantu bati reka twubake inzu ndende twubake izina ryacu rimenyekane hose twe gukwira isi yose. Aha harimo umugambi wo kurwanya uw’IMANA maze bakigira imana ubwabo. Nabyo byaje gukomwa mu nkokora na Nyagasani IMANA ubwo yanyuranyaga indimi zabo bakananirwa kumvikana bikarangira babiretse batatanye.

Satani

… Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y’Imana iri hagati y’inyanja…. Ezekeiyeli 28:2

…Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’Yesaya 14: 13-14

Iyi mirongo itwereka neza imigambi ya satani ko yikujije ndetse akiyita IMANA akaba ashaka kuyobora inyenyeri z’IMANA akigira Isumbabyose.

Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana. 2 Abatesalonike 2:3-4

Ubuyobozi Umwami w’abami na Antikristu

Ubusanzwe abantu bose babana bahuriye ku kintu runaka, bagiramo umuyobozi, kabone niyo bamutora cyangwa ntibamutore, byanga bikunda hahita havamo umwe cyane cyane urusha abandi imbaraga, ubwenge cyangwa se ubutunzi.

Niko ku ishusho miterere y’Urukundo imeze. Umukuru ufite icyo arusha abandi niwe uba umuyobozi wabo akabitaho akabageza ku buzima bwiza, abasigaye nabo bakamwumvira. Iyi shusho miterere y’ukundo ushobora kuyireba muri video yitwa “URUKUNDO” ndayishyira muri video descriptions.

Buri groupe yabantu bafite icyo bahuriyeho igira umuyobozi. Kandi groupe zirarutanwa hari igihe usanga Goupe imwe igizwe namagroupe menshi.

Muri company usangamo ayo magurupe nabayobozi barutana mu ntera. Ku mashuri, mu gipolisi, mu gisirikare, mu miryango itegamiye kuri leta, mu buyobozi bw’igihugu.

Buri buyobozi bugiye bugira ubundi buyobozi bubayobora bigenda bizamuka mu ntera. Ariko iyo bigeze ku rwego rw’igihugu bihagararira aho ngaho kuko buri gihugu kirigenga nta muyobozi mukuru uruta umwami cyangwa perezida. Ndetse na za Afurika yunze ubumwe cyangwa Loni ntabwo zivuguruza ibyo buri muperezida yashatse gukora kuko ubuyobozi bwo ku isi burangirira ku bayobora ibihugu.

Wamenya impamvu isi idafite umuyobozi?

Umuyobozi arahari, ahubwo isi yaramwanze. Kuko buri gihugu kigira umwami (rimwe na rimwe tuvuga perezida), hari Umwami ukuriye abandi bami ariwe Mwami w’Abami ari we YESU KRISTU.

Nk’uko tubisoma kuri website ya guverinoma ya Afrika yepfo, perezida w’iki gihugu yafashe ijambo muri Onu asobanura impamvu loni yashinzwe nicyo igamije.

Ati: imyaka 75 irashize Umuryango w’abibumbye washyizweho kugirango utangire gahunda nshya yisi kugirango tugere ku mahoro kwisi…

Iyi gahunda yitwa NEW WORLD ORDER niyo izazana amahoro mu isi kubera ko bivugwa cyane ko ishaka gushyiraho leta imwe, n’Umuyobozi umwe, n’ifaranga rimwe, n’ubukungu bumwe mbese ku buryo nta yindi leta izabasha kwifatiira ibyemezo maze intambara z’ubukungu n’ubutunzi twirirwa turwana hano ku isi zigahagarara.

Uyu muyobozi ushaka kuyobora isi azaza aje gusimbura Kristu Umwami w’Abami. Azaza mu ishusho irwanya Kristu kuko ntibabangikana. Ubwo azaza yigize Kristu ariko akora ibinyuranye nawe aribyo bituma yitwa ANTIKRISTU.

Ibi kugira ngo babigereho ni uko isi igomba kwitegura bakatugira umuturage umwe twese dufite ibyo duhuriyeho kandi byoroshye kuba batuyobora.

Ubuhanuzi bw’Umwami YESU

Tugarutse ku buhanuzi bwo mu minsi ya nyuma; muri Matayo 24; Umwami YESU yasobanuye ibizabanziriza ibihe bya nyuma.

  1. Ati mwirinde ababayobya kuko hazaza abahanuzi benshi bibinyoma biyitirira izina ryanjye. Ngira ngo aba twarababonye mubihe bishize na nubu barahari bakora ibitangaza bavura indwara ariko iyo ukurikiranye ngo bafite izindi mbaraga zibatera ku bikora si Kristu, gusa baramwiyitirira kugira ngo bayobye benshi. ibitangaza bavura indwara ariko iyo ukurikiranye ngo bafite izindi mbaraga zibatera ku bikora si Kristu, gusa baramwiyitirira kugira ngo bayobye benshi.

Iyo wanditse mu ishakisha rya YOUTUBE ngo: People claimed to be JESUS, abantu biyita YESU, liste ni ndende cyane. Cyakora abazwi cyane ni:

  • Inri Cristo wo muri Brazil
  • Moses Hilonwane wo muri  South Africa
  • Vissarion wo muri Siberia
  • David Shayler wo mu Bwongereza
  • Matayoshi Mitsuo wo mu buyapani
  • Bupete Chibew Chishimba wo muri Zambia
  • Alan John Miller wo muri Australia
  1. Nanone ati: muzumva intambara n’impuha z’intambara.
  2. Ubutumwa bw’Ubwami buzamamazwa ku isi yose. Ubutumwa bwa Kristu bwahereye muri Aziya, bujya mu Burayi, hanyuma muri Amerika, buza muri Afurika na Australiya no ubu bwasubiye muri Aziya. Ati nibuzenguruka isi yose, nibwo bazatangira kubagambanira, abantu bangane cyane urukundo rukonje. Ibibyo murabizi ko ikibi kiri guhabwa intebe hano ku isi.
  3. Ati nimubona ikizira kirimbuzi cyahanuwe n’umuhanuzi Danyeli gihagaze ahera ab’I Yudeya bazahungire mu misozi miremire, ati mbese ishyano rizaba rigwiriye isi. Ati bazatangira gushukana ngo Kristu ari hano, abandi bati ari hano, ariko ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mwijuru kandi amoko yo ku isi yose azakibona aboroge.
  4. Ati muzabibwirwa nuko bizaba bimeze nko mu minsi ya Nowa. Mu gihe cya Nowa abantu babaye babi cyane ku buryo nta muntu wari asigaye akora ikintu cyiza uretse ibibi gusa, barya bakanywa Nowa akababurira bakamugira umusazi nk’uko ubu bimeze muri iyi minsi.

Ati nimubona ikizira kirimbuzi cyahanuwe n’umuhanuzi Danyeli gihagaze ahera!

LONI:

Nkuko tumaze kubibona ko ONU yashyiriweho kugarura amahoro n’umutekano, muri uku kwezi kwa 12, Onu yazamuye igishusho neza neza gisa na kimwe cyahanuwe n’Umuhanuzi Danyeli 7, ndetse n’ikibugwa mu Byahishuwe.

Ndetse Mu 1 Batesaloniki 5:2-3 Paul yabwiraga abigishwa ibyo kuza kwa NYAGASANI, ati:

Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo ’Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro.

Ikinyamakuru CBN cy’abanyamerika cyatangaje inkuru ivuga ngo “Igishusho cy’umuryango w’abibumbye gisa cyane nk’igikoko kizaza mu bihe by’imperuka bivugwa muri Daniel 7 no mu Byahishuwe 13. Onu nayo ubwayo yagishyize kuri Twitter yayo ndetse abantu benshi baracyamagana.

Onu yavuze ko ari Umurinzi w’Amahoro n’Umutekano nyine nkuko twabonye ko ari inshingano za Onu ko igomba gushyira mu bikorwa NEW WORLD ORDER.

Muri Danyeli 7:2-4 bavugamo inyamaswa izaba ifite igihimba nk’icy’intare ikaba ifite n’amababa nka ya kagoma.

Iya mbere yasaga n’intare, ifite amababa nk’ay’ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu. Daniyeli 7:4

Mu Byahishuwe 13:2 ho Yohani yabonye inyamaswa imeze nk’iyo.

Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko , akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye. Ibyahisuwe 13:2

Yohani akomeza avuga ko Ikiyoka cyahaye imbaraga m’ubwami bwacyo icyo gikoko. Baramya icyo gikoko kuko nta wundi wabashaga kukirwanya, ndetse irwanya abera bose kubanesha ndetse ihabwa gutwara amahanga yose namoko yose nindimi zose. Ariko abantu bose bazakiramya uwo izina rye ritanditse mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama wabamwe kuva isi yaremwa.

Haza indi nyamaswa nayo iva mu butaka ifite amahembe abiri nk’ay’Umwana wintama, iza itegekesha ububasha bw’iya mbere ndetse ibategeka kurema igishushanyo cya ya nyamaswa ngo bayiramye, ubundi abatayiramya bakicwa.

Itera aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, abigenga n’abacakara guhsyirwaho ikimenyetso cya ya nyamaswa ku gahanga cyangwa ku ku biki kw’iburyo, utabifite ntiyemererwaga kugura cyangwa kugurisha.

None se nyuma y’ubu buhanuzi bwatanzwe wowe ubasha kubwumva? Ko tubona hari ibimenyetso byinshi bigenda bihuza n’ibya Bibiliya wowe ubibona ute?

Hari n’ikimenyetso ubu bashyira ku gahanga kumuntu cyangwa ku kuboko mbere yuko winjira mu iguriro.

Cyakora ngo hazaza abayobya abantu benshi, ni ukwitonda umuntu agasaba IMANA kumuhishurira.

Niba hari ukundi ubibona andika uko ubutekereza muri comment kandi usangize abantu bose ubu butumwa

Nyuma y’ubu buhanuzi bwo muri Bibiliya bwo mu bihe bya nyuma, hari byinshi ndeba nkabona byarabaye. Science na evolution byazanye gushidikanya kwinshi mu mitima y’abantu ubu abantu benshi bahakana IMANA bakumva ko ibintu byirema. Abataragera kuri urwo rwego bo biremeye imana yabo ngo hari ingufu zikomeye zishobora kuba zararemye ibintu mbese nta kwemera IMANA nabo bafite ngo bayifate nk’IMANA ikwiriye gusengwa.

Tumeze nk’abageze mu bihe bya Nowa aho imitima yabantu nta Rukundo rwari rukivamo ahubwo ari ibibi gusa.

Hari ibintu biri kuba mu bihe byacu tubonesha amaso ariko tukabura icyo turenza, hari abahanuzi b’ibinyoma, abana banga kumvira ababyeyi babo, ingo zisenyuka buri munsi mbese byerekana ubwigomeke bwa muntu. Kandi burya iyo nyiri ikampani abakozi be bakomeje kumwigomekaho araza akabirukana bose.

Hari byinshi tubona muri iyi minsi tukibaza ibibazo byinshi ariko nta bisubizo byabyo tubona.

Kubera iki hariho itegeko riri gusohoka ribuza abantu kujya mu maguriro/ amasoko ngo utari waterway urukingo? Kuki bisaba ko bafata ibipimo ku gahanga no ku kaboko? Kubera iki buri wese umukire n’umukene, uworoheje n’ukomeye, imfungwa nabadafunze byabaye ngombwa ko bose baterwa inkingo? Cyakora byo ngo ni ukurinda indwara ifata bose ariko se kuki bijya gusa n’ubuhanuzi?

Kuki biri guhurirana nuko ONU iri kuzamura kiriya gishushanyo gisa n’icyo mu buhanuzi kandi kigashyirwa aho isi yose yagombye kuba iyoborerwa?

Twese nta numwe uzi ibiri kubera hano ku isi, gusa icyo nzi neza ntashidikanya ni uko isi izarangira kandi uko ubuhanuzi bubivuga. Ikindi ntashidikanyaho  ni uko IMANA ihari kandi isubiza amasengesho yacu.

Ndabasaba kugarura urukundo uko mushoboye kose mukubaha IMANA mukitondera AMategeko yayo ndetse mugakundana kuko haje byinshi byo kudutanya no kuturyanisha.

Musenge cyane IMANA irasubiza kandi izaduha ibisubizo dushaka byose nituyubaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi