girl, woman, female-6920625.jpg

1. Umwuka wo kwikunda-imizi y’icyaha

girl, woman, female-6920625.jpg

KWIKUNDA NIHO IBYAHA BYOSE BISHINGIYE

Ikintu gituma abantu batandukana ni iyo umwe muribo yerekanye gukunda inyungu bwite muri we. Abandi bahita bacika intege.

Kwikunda niryo pfundo ry’ibibazo byose dufite ku isi.

Kwikunda nibyo byatumye satani agira ngo yaba nk’IMANA nawe kuko atashatse kubaha IMANA Umuremyi wa byose (Ezekiyeli 28, Yesaya 14:13-15).

Kwikunda nibyo satani yigishije Eva, na Adamu atuma bagira irari ryo kuba Imana ubwabo (hahishemo kwikunda: Intangiriro 3).

Kwikunda nibyo byatumye Kayini yica Abeli kubera ko Abeli (nta kwikunda kwari kumurimo) atura ituro ryuzuye Kayini atanga irituzuye (kubera kwikunda nyine) bituma amugirira ishyari aramwica.

Kwikunda niko kwatumaga abayisiraheli bahura n’ibihano bikakaye umwami wabo yishyize hejuru akareka IMANA, bagasenga ibigirwamana, bakirengagiza abakene bakanaca imanza zibera kubera kwikunda.

Muri YESU nta kwikunda na mba kwari kumurimo, niyo mpamvu yavuye mu Ijuru aza kubambwa n’abantu ku musaraba.

Yigishije abigishwa be ko bagomba gukundana ( Yohani 13:34) nta buryarya umukuru akaba ariwe wita ku muto, umuyobozi akaba umugaragu w’abandi (Matayo 20:26-28).

Intumwa za YESU nibwo buzima zabayemo naho twe tumwitirirwa twasubiye mu isi kugenga nayo n’irari ryayo.

Kwikunda nibyo bituma umuntu agira abandi abacakara be. Agakunda inyungu, akigwizaho imitungo, akigira akamana.

Kwikunda nibyo bituma abayobozi aho kwita ku bayoborwa, ahubwo babagira nk’abakozi babo bwite bababyaza inyungu.
Kwikunda nibyo bituma habaho za ruswa.

Kwikunda nibyo bituma habaho ukire n’umukene.

Kwikunda nibyo biteza intambara, indwano, amatiku mu bantu, urwangano n’ibindi.

Intambara zose zo ku isi zishingiye ku kurwanira imitungo yo ku isi bayambura abandi. Kandi nabyo ni ukwikunda.

Ivanguramoko, ivanguraruhu, ivanguramutungo, imipaka y’ibihugu, iterambere, n’ubukoroni byose biva mu kwikunda. Na siyansi ubwayo yuzuyemo kwikunda gukabije.

Kwikunda nibyo bituma umuntu yihakana IMANA, kuko ihari muri we yaca bugufi. Ayihakana nyine ashaka kuba akamana mu bandi.

Urwango rwose umuntu agirira undi ni ukubera kwikunda. Umukene yigizwayo kubera kwikunda.

Divorce: Umugabo atandukana n’umugore kubera kwikunda. Muri bombi hari uba yeretse undi ko yikunda cyangwa ashyize imbere inyungu ze bwite kurusha undi. Fata ingero zose za divorce uzi, zishingiye mu kwikunda.

Umwana ashwana n’ababyeyi be iyo yishyizemo ko batamukunda cyangwa yumva ashaka kwigenga nabyo ni ukwikunda.

Ibyaha byose umuntu akora bishyingiye ku kuburira abandi Urukundo. Ntiwakwica uwo ukunda, ntiwabeshya uwo ukunda, ntiwahemukira uwo ukunda, kubyo ibyaha byose biva mu kwishyira imbere, ari nabyo kwikunda.

Niyo mpamvu IMANA yihitiyemo abantu bacishijwe bugufi kuko nibo batagira ukwikunda kwinshi. Niyo mpamvu yatoranyije abakene b’ibyisi ngo baragwe Ubwami bw’Ijuru (Yakobo 2:5). Nta kwikunda kwinshi kubabamo kandi barubaha (Yakobo 2:1-9).
Ahubwo abatunzi bakize kubera kwikunda n’ubundi nibo batwaza abantu igitugu, nibo banasuzugura Izina rikomeye (Matayo 20:24, Yakobo 2:6).

Kwikunda nibyo isi iri kutwigisha ngo twikunde twikuze kuko satani abizi neza ko ariwo mutego wamugushije ukanagusha abantu.

Kwikunda nibyo bituma umuntu ashaka kumenyekana ngo izina rye rishyirwe hejuru, nibyo twese duharanira ngo tumenyekane ku ma social media twirata ubwiza, ubwenge  n’ubukungu bigatuma twigira utumana ku bandi twigira abasitari.

KWIKUNDA NIBYO BIGIYE KUMARA UMURYANGO W’ABAKIRISITU KUKO UGUCIKAMO IBICE KWABO NABO GUSHINGIYE AHANINI MU KWIKUNDA. BURI WESE ABA YUMVA YABA UWO HEJURU, AKAYOBORA ABANDI BIKABAVIRAMO KUTUMVIKANA.

Umuntu wese ufite kwikunda muri we aba yigize akamana kandi nta juru azabona kuko IMANA ntiyabana n’abigize utumana, ni nacyo cyatumye yirukana Adamu na Eva muri Edeni kubera bari babaye utumana.

Itangiriro 3:22
Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk’IMWE YO MURI TWE ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”

IMANA itugirire neza iturinde umwuka wo kwikunda uva muri satani.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi