abraham, isaac, bible-1260073.jpg

ABURAHAMU yabonye YESU Biramushimisha

Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?” Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, Ndiho.”  ‘Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.’‘Yh 8:56-59

Nuko, YESU yahuye na Aburahamu…. Bahuriye he?

Abuharamu na Melikisedeki

Intang 14:18-20
Kandi Melikisedeki umwami w’i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w’Imana Isumbabyose. Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi, kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose. 

                  • Melikisedeki umwami w’i Salemu
                  • imitsima na vino (Holy Communion)
                  • Umutambyi Mukuru W’IMANA Isumbabyose
                  • Kimwe cya cumi

Ni nde Mutambyi Mukuru

      • Zab 110:4
         Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”
      • Zak 6:13  Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.
      • Ezayi 9:5-6 Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoroGutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we. 

Ninde Melikisedeki?

      • Zab 110:4

        Aho YESU yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki. Heb 6:20

      • Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha, Heb 7:1
      • Ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”  Heb 7:2

      • Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana W’IMANA, ahora ari Umutambyi iteka ryose.  Heb 7:3

  • MELIKISEDEKI = Umwami wo gukiranuka
  • UMWAMI W’I SALEMU = Umwami w’ Amahoro

YESU ni Umwami wa SALEMU

YESU Kristo ni Umutambyi Mukuru w’IMANA Ishoborabyose

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi