2. Inkomoko y’umwuka wo kwikunda-inkomoko y’icyaha

Kwikunda nibyo byagushije satani

Nk’uko ubushize twabibonye ko KWIKUNDA ari mo ibyaha bishingiye kandi akaba ari cyo ikibazo gikomeye muri bantu, burya no mu Ijuru kwikunda byasize bihasenye.

Kwikunda nicyo kibazo muzi kizana ibibi byose byo ku isi. Noneho reka turebe inkomoko yacyo. Iyo usomye Ezekiel 28 yose, Yesaya 14:13, no mu Ibyahishuwe 12; basobanura neza uko Satani yagushijwe n’uko umutima we wishyize hejuru akiyumvisha ko yabaye imana. Ezekiyeli 28:2

Batangira bavuga ko ari umwami Tiro, ndetse ku murongo wa 2 n’uwa 9 bakavuga ko ari umuntu, nyamara hasi ku murongo 14 birangira bavuze ko ari umukerubi utwikira.

Ezekiyeli 28:2, 6, 9, no muri Yesaya 14:13-14 tubona ko yiyita imana, agashaka kwigira nk’IMANA.
Ndetse afite n’imigambi yo kuzamuka mu Ijuru akarenga ibicu akamera nk’Isumbabyose.

Ni iki cyamugushije? Ni gute yaje kugira kwikunda gukabije muri we bikamuvuramo kuba mubi?

Ezek 28:4-5: Afite ubwenge bwinshi kurusha umuhanuzi Danyeli, nta banga ahishwa, yagize ubwenge bwinshi mu guhimba ubucuruzi/ubugenza, arundanya Zahabu n’ifeza bituma aba umukire. Amaze kubugwiza umutima we wishyira hejuru.

Zahabu n’ifeza ni amabuye y’agaciro yubashye cyane muri iyi si. Ni inkomoko y’amafaranga kuko ni amabuye y’agaciro yakoreshwaga cyera bagura ibintu. N’aho inote ziziye amafaranga amwe n’amwe aracyabarirwa agaciro bagereranya na zahabu n’ifeza. Ndetse igihugu kigereranya ubukungu bwacyo na zahabu kibitse.

Satani nawe kubera ubucakura bwe (ubwenge) yirunzeho zahabu n’ifeza mu bubiko bwe, aba umutunzi maze bituma yiyumva ko ari imana, atangira kwiyita imana.

Iyo umaze kwigwizaho ubutunzi, abantu barakuyoboka bakaza kugushakiraho ubuzima, ngo barebe ko baramuka. Igikurikiraho ni uko ubafatirana ukabakoresha imirimo ikuzanira izindi nyungu, kuko baba bameze nk’aho ari wowe ubuzima babukesha.

Dukurikije uko Umwami IMANA yabibwiraga umuhanuzi Ezekiyeli, turahita tubona ko ubu bucakura bwahimbwe na satani. Yigarurira imitungo imwe n’imwe y’UHORAHO, ndetse yigarurira ⅓ cy’abamarayika b’ UHORAHO (Ibyahishuwe 12:3-4) hanyuma acyeka ko yabaye nk’ ISUMBABYOSE.

Ezekiyeli 28:16. Yari mwiza bihebuje, ari umunyabwenge ariko ubucuruzi/ubugenza bwe bumuzanira ubugome n’icyaha bituma yirukanwa.

Ibi byose bigaragaza neza aho satani yakuye umutima wo kwikunda. No muri iyi si, umuntu ufite ubwenge, ubwiza, ubushishozi, ubutunzi akenshi ahita yigira akamana ku bandi. Ingero ni nyinshi: muzarebe iyo umukobwa yamenye ko ari mwiza ahita azamura ibiciro ba slay queens, muzarebe umuntu wize ko byoroshye kumugira inama, muzarebe umuntu wakize ko adahita ahinduka imana abandi bakamuyoboka.

Ibi byagushije satani n’ubundi nawe nibyo ahindukira akadushukisha, bigatuma twishyira hejuru y’abandi tukumva turi hejuru yabo cyane.

Imitego yose satani yiteze ikamuviramo kwirukanwa mu Ijuru, niyo nubundi ashukisha abantu akabagusha.

Ntabwo IMANA ishobora kubana n’utumana, ndavuga abantu bashyize imitima hejuru bakumva ko hari icyo bigejejeho cyangwa barushije abandi. Abumva ko hari icyo bari cyo kuko abantu nk’abo imitima yishyize hejuru ntabwo kubayoboza Urukundo byoroshye ntibinashoboka, kandi IMANA iyoboresha Urukundo kuko IMANA ari Urukundo.

Ndetse ahubwo usomye mu Intangiriro 3:22-23, uhita ubona ariyo mpamvu IMANA yirukanye Abantu muri Edeni kuko bari babaye utumana batakibasha kumvira.

None rero muvandimwe, niba ubizi neza cyangwa bajya babikubwira ko ukunda ibyubahiro, ukunda kuba hejuru y’abandi cyangwa urwanira ishema n’ibyubahiro, kwirata ubukire, kwerekana ko uri umunyabwenge kurusha abandi, umunye neza ko uwo mwuka ari uwo KWIKUNDA, wirukanishije satani mu Ijuru. Kandi ari wo ugiye koreka isi.

Dore Umwami YESU aravuga ngo: “Umuntu nashaka kunkurikira YIYANGE, yikorere umusaraba we ankurikire,
Matayo 16:24 BYSB
https://bible.com/bible/351/mat.16.24.BYSB

None wabasha kumukurikira gute warigize akamana? Ese uzashobora kubana n’IMANA kandi nawe uri akamana gasengwa?

Niyo mpamvu inyigisho nyinshi muri Bibiliya zitwigisha guca bugufi!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi