6. IMANA itugaburira gute?

Ntimukiganyire ibyo muzarya, muzanywa cyangwa muzambara

Tumaze iminsi tuvuga ku nkuru zerekeye uko icyaha cyaje mu isi n’uko cyashegeshe muntu kubera umwuka wo kwikunda satani yateye mu bantu, noneho reka tuganire uko IMANA itubeshejeho.

Uvuze ngo IMANA niyo idutunze abantu bamwe bashobora kuguseka kuko batabasha kubyumva. Ariko nta muntu n’umwe ushobora kwibeshaho atabeshejweho n’IMANA. N’abakire bamwe bafite ibya mirenge, ni ibintu byaremwe n’IMANA batunze. Ndetse n’amafaranga yose baba bafite ntacyo yabamarira hatariho ibiryo byaremwe ndetse bigakuzwa n’IMANA ubwayo. Itagushije imvura ibihingwa byakwera? Idakujije amatungo se inyama, amata, n’amagi byava he?

Hari ingero nyinshi cyane. Reka turebe zimwe muri zo urasanga nta wundi udutunze ndetse tutari tunakwiriye gukora cyane tuvunwa n’iby’isi ngo turashaka ibizadutunga. Iyi mvune yo mu isi n’umuruho nitwe tubyitera kubera ibyaha biva mu KWIKUNDA no kudakundana.

Ntiwatunga ikintu kitagufitiye akamaro kandi ntiwatunga ikintu udafitiye ubushobozi

Muri kamere yacu abantu, ntushobora gutunga itungo uzi neza ko utazarigaburira. Ntushobora gutunga imodoka udafite ubushobozi bwo kuyigurira lisansi. Ntushobora kwakira abantu iwawe ngo bahabe nta bushobozi bwo kubatunga ufite. Ntushobora gutunga ikintu kitagufitiye akamaro!

None se twumva IMANA yarema umuntu idafite ibyo kumutunga? Cyangwa yaramuremye itamufitiye gahunda? IMANA yaremye umuntu imufitiye gahunda kandi ikomeye. nNjya mbona hari abantu bavuga ngo IMANA yadushyize mu isi ngo twirwarize. IMANA yaremye isi iyikeneye ndetse natwe iradukeneye.

Uko IMANA yagabaruriga Adamu muri Edeni.

Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu. Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo. Itangiriro 1:29‭-‬30

IMANA yateye ibyo kurya byose muri Edeni, na mbere y’uko irema umuntu. Ibiryo byiza biberanye neza neza n’umubiri wacu. Siyanse nayo yemeza neza ko imbuto ari byo biryo kamere bitagira ingaruka mbi ku mibiri yacu, kandi byagenewe gutunga umubiri. Imbuto zigira isukari n’amavuta karemano atabangamira umubiri w’umuntu. Imbuto zigira kandi n’amavitamini yose arinda indwara.

Irangije kumeza ibimera byose ihajyana Adamu ngo ariho aba. Nta kandi kazi gakomeye yagombaga gukora uretse kujya gusarura akarya mu gihe cyose ashonje. Akarya agahaga agataha. Nta n’ubwo yagiraga uwo mutima wo kujyana mu rugo ngo ahunikire ejo hazaza.

Kandi murabizi ko ariko agaburira n’inyamaswa. Ibyo kurya byazo biri hose. Inkoko iratora ikarya igahaga igataha, ntabyo ijyana mu rugo kereka wenda nk’umwana wayo arwaye. Inka irasonza ikajya mu gasozi ikarisha yahaga igataha. Nta byo ijyana mu rugo kuko iba ibizi neza ko n’ejo izabibona. Inyoni ntizibiba ntizisarura, nta n’ubwo zigira aho zihunika mu bigega, kandi So wo mu Ijuru arazigaburira (Matayo 6:26).

Uko IMANA yagaburiraga Abayisiraheli

Umwami IMANA ajyanye abayisiraheli mu gihugu yashakaga ko babamo, bageze mu butayu bamaramo imyaka 40 ibagaburira ibiryo biva mu Ijuru byitwa Manu. Iyo usomye neza usanga bararengaga nka miliyoni 2 (kanda hano ubisome).

Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby’uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera. Kuva 16:4

IMANA niyo itugaburira twaba babi twaba beza kuko niyo yaturemye ibizi neza ko tutariye twapfa, kuko yaremye imibiri yacu gutyo, niyo mpamvu iduteganyiriza ibyo kurya. Itegeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura (Matayo 5:45).

Ibyo kurya byacu biri hose, icyo dusabwa ni ukujya kubitora tukarya nk’uko na Adamu yajyaga kubitora, nk’uko n’inyamaswa nazo zijya kubitora ndetse nk’uko abisiraheri nabo bajyaga kubitora.

Na n’ubu IMANA iracyatugaburira; iracyameza ibimera byose aho ubiteye arabikuza, akagusha imvura akavusha izuba bikera tukarya tugahaga.

“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo. Matayo 6:25‭-‬34 

Ibyo kurya byacu biba bihari buri munsi, ikibazo ni ukutizera IMANA bigatuma tubisahuranwa. Ugiye kubitora akahasanga byinshi biteganyirijwe n’abandi, arasarura agahunika kubera kutizera ko ejo azabibona, nk’uko nabayisiraheri bagize icyizere gicye bagashaka gutwara byinshi bari mu butayu bityo bakagaragaraho umugayo kuko batizeye ko IMANA ibagaburira buri munsi.

Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike. Kuva 16:17 

Mose arababwira ati “Ntihagire umuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.” Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, BIGWA INYO BIRANUKA, Mose arabarakarira. Kuva 16:19‭-‬20

Mu minsi yose bagombaga gufata ibibahagije by’umunsi umwe, ku munsi ubanziriza Isabato bagafata iby’iminsi ibiri kuko ku Isabato ntabyo IMANA yabahaga kuko wari umunsi wo kuruhuka. Ariko ntibabyumva.

Uko IMANA yaremye ibintu, ibihuza

Ikibazo tugira ni ukudakundana. IMANA yaremye ibintu gutya: buri kintu kigizwe n’ibice byinshi bikorera hamwe biteranyije byubatse icyo kintu aribyo bituma gikora ibyo kigenewe gukora. Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice byinshi bikorera hamwe aribyo bituma aba umuntu. Hari umutwe, amaboko, amaguru, igihimba, amatwi, amazuru… byose bikorera hamwe buri cyose gifasha ikindi kugira ngo umuntu abe umuntu kandi byoroshye ubuzima.

Iyo kimwe kitagishobora gukora ibyo cyagenewe umubiri wose ugira ikibazo bityo umuntu ntagire ubushobozi yakagombye kugira, nk’umuntu wamugaye bimugora cyane.

Uko IMANA ihuza abantu

Noneho IMANA ifata na wa muntu ikamubumbira hamwe n’abandi bakaba umuryango, cyangwa igihugu, kugira ngo ubuzima bworohe kurushaho. Abantu benshi bahuje umutima nta kwikunda kubarimo, nta kintu batageraho babishatse.

Ikintu rero kitwica ni uko twikunda tukamera nk’abahimana. Buri wese agashaka ibye ukwe n’undi ukwe, kandi aho niho ibyaha biva mu kudakundana. Erega umunyarwanda yaravuze ngo nta mugabo umwe! Kandi ngo Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba (Umubwiriza 4:12).

Ibanga ry’ubuzima rihishe mu Rukundo. Kuko abantu bakundanye bakorera hamwe, niyo yaba ari umwe ukora yatunga abandi batavunitse. Mu gukundana niho IMANA iza igatura mu bantu (kuko IMANA ni Umwuka: Yohani 4:24, kandi IMANA ni Urukundo: 1 Yohani 4:8).

Iyo abantu bafite Urukundo bahuje umutima kandi bubaha IMANA, baba bafite IMANA iba muri bo. Ikabaha umugisha ndetse n’ibyo bakoze byose bikababera umugisha. Si ngombwa ngo babe bayireba ahubwo yo ubwayo ni Umwuka w’Urukundo ibabamo.

Intwaro ya Satani

Ukwikunda ni umwuka wavuye kwa satani. Niwo akoresha atandukanya abantu IMANA yahuje. Umwuka wo kwikunda utuma abantu batumvikana kuko hazamo kwishyira hejuru no kurwanira ibyiza cyangwa ubuzima bworoshye bikarangira bashwanye, barwanye bityo IMANA ikabura umwanya mu mitima yacu. Iyi ndi ntwaro akoresha ni ubwoba. Ubwoba butuma umuntu atizera IMANA kandi nta washimisha IMANA adafite ukwizera (Abeheburayo 11:6)

Muribuka ko ari nako satani yasenye umubano w’abantu n’IMANA muri Edeni. Na n’ubu uwo mwuka mubi uracyakurikirana abantu.

Umwanzuro

Umwami IMANA iracyagaburira abantu bose, baba abayikunda n’abatayikunda. Ibyo kurya biri hose dusabwa kuyizera no kujya kubifata tukabirya. Ntitugahangayikishwe nabyo nk’abatizera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi