5. Ingaruka z’icyaha cya Adamu kuri twe

Mu isomo ry’ubushize twabonye ko Adamu yakoze icyaha cyo kutumvira IMANA, kikangiza kamere ye kugeza aho yirukanwe muri Eden maze akajya kuba mu isi yavumwe (Intangiriro 3:17), aho atashoboraga kwangiza izindi mbuto zitanga ubugingo. IMANA yari yaramuhaye Isezerano ryo kororoka no kugwira bakuzura isi (Intangiriro 1:28).

Muri we hari hinjiyemo ikibi, kandi yari yararemwe mu Ishusho na Kamere y’IMANA azi icyiza no gukora neza ibyo IMANA ishaka gusa, kandi yari mu mugambi w’IMANA. Noneho yiga n’ikibi kivuye muri satani wabigishije kutayumvira, bakiyiringira ubwabo, ari na byo byanatumye avanwa muri Eden kugira ngo atavaho yangiza byinshi.
Mu muco bari babayemo urimo ikibi cyo kutumvira ngo bakore ugushaka kw’IMANA niho ababakomotseho bakuriye baranarererwa ndetse ari nabo twese dukomokaho tunakomoraho kubaha no gusuzugura IMANA.
Havukamo Kayini waje yikunda atubaha IMANA, havukamo na Abeli waje yumvira IMANA anayiringira ko ariyo akesha byose. Bombi bahita baduha ishusho y’isi nshya urubyaro rwa Adamu kugeza n’ubu rwagombaga kuvukiramo rugakuriramo. Abana n’abuzukuru, n’abuzukuruza, n’ubuvivi bwa Adamu bamwe baje bubaha ndetse biringira IMANA (bameze nka Abeli), abandi baza bayisuzugura bikunda (bameze nka Kayini) ndetse banga abavandimwe babo bakora nka Abeli, ahubwo bakabica cyangwa bakabatoteza.
Abana bameze nka kayini bakunda ubutunzi bwo ku isi no kubushaka, nk’uko nawe yabukundaga akananirwa guha IMANA ituro rikwiye (Abeheburayo 11:4). Iyo babubonye bubahindura utamana kuko baba batunze biyiringiye ibibavuye mu maboko yabo no mu bwenge bwabo bushingiye mu kwikunda bityo bakaba utumana twigenga tutubaha IMANA tutanakunda abo yaremye.

  • Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!” Abigishwa be batangazwa n’amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana! Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana” (Mariko 10:23‭-‬25).

Niba wibuka neza uko ukwikunda cyangwa se icyaha cyavutse ni uko. Satani yari afite ubwenge buzamo ubucakura ahimba ubucuruzi arundanya zahabu n’ifeza, maze abonye ko ubutunzi abugwije atangira kwiyiringira bityo ntiyongera kwiringira IMANA ahubwo arayisuzugura nawe atangira kwigereranya nayo yiyita imana (Ezekiyeli 28).
N’abana bameze nka kayini nabo biringira ubutunzi bwo mu isi bakabushakisha mu bwenge bwabo bamara kububona bagwije zahabu n’ifeza bakiyiringira ndetse ntibatinye kwibwira ko nta wundi uhwanye nabo, ko nta MANA ibaho, kandi ko ubuzima babukesha ubwenge bwabo namaboko yabo. Ntibamenye ko byose byaremwe n’IMANA ariyo ubuzima buturukaho. Nyamara ubwenge bwo ku isi ntibutuma abantu babasha kumenya IMANA kuko bwuzuyemo kwikunda gukabije (1 Abakorinto 1:18-31). Ubwenge bumenyesha IMANA ni ukuyubaha no gukunda abandi (Yobu 28:28, Imigani 1:7,9:10).
Akenshi abana bameze nka Kayini nibo bagira ubutware kubera gukunda iby’isi no kubyirundaho kuko niho amizero yabo ashingiye, kubera ntacyo batinya badatinya no gutoteza cyangwa kwica uwanze kubayoboka, bagatwara abameze nka Abeli bakabagirira nabi ku buryo babahindura nabo bakaba babi, cyangwa bakabatoteza nk’uko byagendekeye Abeli ( 1 Yohani 3:11-12), bakicwa cyangwa bakabafata nabi iyo banze kuyoboka.
Bamwe bakurikije Abeli (icyiza) bakurana ingeso nziza bubaha IMANA, aribo kenshi tubona mu mateka ya Bibiliya. Nka nyuma ya Adamu barimo Abeli, Seti, Enoshi, Kenani, Mahalaleli, Yeredi, Henoki, Matusela, Lameki, na Nowa (Intangiriro 5:1-32).
Mu gihe cya Nowa, ikibi cyaje kuganza abantu baba babi cyane bangiza Ubwiza na Kamere y’IMANA iba mu muntu, uretse Nowa gusa wubahaga IMANA.

  • Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana. Kandi yabyaye abahungu batatu, Shemu na Hamu na Yafeti. Kandi isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo. Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi (Itangiriro 6:9‭-‬12).

IMANA yashyize iherezo ry’abantu uretse Nowa n’urubyaro rwe, maze ikomezanya Isezerano nawe rya rindi Adamu yari yahawe. Iti: “Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”(Itangiriro 9:7).
Mu rubyaro rwa Nowa narwo rwaje kongera kuganzwa n’ikibi bagomera IMANA, nabo bigira utumana:

  • Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Genesis 11:4).

IMANA inyuranya indimi zabo bananirwa kumvikana imigambi yabo irapfuba. Aha murabona ko baretse IMANA, bagashyira izina ryabo hejuru mu ijuru, bagashaka kwikorera n’ibyabo. Bisa neza n’ibyo Satani ubwe yakoze yigereranya n’IMANA (Yesaya 14:12-14, Ezekiel 28:2), ndetse bigasa nibyo Satani yashaka ko Adamu na Eva bakora ndetse bakabikora (Intangiriro 3:4-6). Bikanasa n’ibigezweho muri iki gihe aho abenshi muri twe batozwa kwiteza imbere bakamenyekana bakubaka izina rikamenyekana bakaba ibirangirire (abakire cyangwa abasitari).
Muri abo b’icyo gihe, Aburahamu gusa niwe wari utunganiye IMANA, maze ikomezanya nawe rya Sezerano:

  • Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha (Itangiriro 12:2).

Aburahamu abyara Isaka, nawe abyara Isiraheli ari we Yakobo, waje kuvamo umuryango munini witiriwe Isiraheli ushingiye ku bana be 12.
Mu bami b’abisiraheli bacye bubahaga IMANA abenshi bakayisuzugura ahubwo bakikorera ibyabo ndetse bamwe ntibanatinye kwibona nk’utumana bagakora ibyangwa n’IMANA bikabazanira ibihano bikomeye. (Kanda kuri iyi link urebe uronde rw’abami bubahaga IMANA, n’abakoze ibibi)
Uretse n’ab’Isiraheli, ayandi moko yose yo ku isi adakomoka kuri Aburahamu, ntawari akimenya IMANA kuko yahisemo gutora Aburahamu abandi binangiye imitima (Intang 18:19), ahubwo basengaga ibigirwamana, ndetse hamwe banasenga abami babo nk’imana zabo.

Bamwe muribo ni: abaturaga Sodoma na Gomora, Abaheti n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi (Guteg 20:17-18), abanyegiputa (Kuva 12:12), abagore ba Salomo (1 Abami 11:1-8), abanyaLusitira (Int 14:11-13), abanyefeso n’abaromani (Int 19:28), ndetse n’andi mahanga yose yo ku isi basengaga ibigirwamana cyangwa bagasenga abami babo. Kandi na bugingo n’ubu baracyahari basenga ibigirwamana nk’abasenga Budha, Krishna, abasenga abakurambere, abasenga Satani, abasenga siyanse, hari abisenga bakiyita imana ko aribo mana, n’ibindi.
Akenshi ibi bigirwamana byabaga ari abadayimoni cyangwa umwe mu basekuruza babo nk’umwami wabo w’igihangange uriho cyangwa wapyuye bakabitirira ko arizo mana zabo.

Nyuma IMANA yaje kohereza Umwana wayo ari nawe Jambo wayo n’Ishusho yayo, aza gutanga ubugingo bwe kugira ngo dukizwe twese tube abana b’IMANA.
Ubusanze iyo ikintu cyangiritse kugisana ni ukureba ahangiritse ukahasana ukoresheje ibikoresho icyo kintu gikozwemo. Murabizi ukuntu dusana nk’imodoka yangiritse ko tuyigorora, tukongera gutera irangi risa neza n’iryo iteye, yaba ari icyuma gipfuye kigasimbuzwa.
N’ IMANA niko yabigenje kuko twese yaturemye mu Jambo ryayo (Yohani 1:1-5, Abakolosayi 1:15-17). Niba iremesha i Jambo ryayo, ishobora no kurikoresha isana ibyangiritse kuko ibyo ukoresha urema cyangwa wubaka ikintu ni nabyo ukoresha ugisana iyo cyangiritse.

Niyo mpamvu IMANA yazanye Jambo wayo kugira ngo adukize (Yohani 1:10-12). Utazakizwa na Jambo ntazagera mu Bwami bw’IMANA kuko nta byangiritse bizabugeramo (Yohani 3:17-21).
Ariko abenshi banze guhinduka bibera mu byaha. Bibera mu kwikunda kubera gushaka iby’isi bakabyiringira aho kwiringira IMANA, bakiringira ubutunzi bwabo. Bamara kubugwiza bakadamarara ntibite ku MANA na bagenzi babo bababaye. Mbese nta Rukundo rubaranga, n’Itegeko ryarwo bakarisuzugura ( Matayo 22:37-40).

No muri iyi si ya none, harimo abantu bubaha IMANA ndetse ariyo biringiye. Hari n’abandi benshi cyangwa se bari kugenda baba benshi biyiringiye ubwabo, bakikunda cyane bakiringira ubutunzi bwabo babugwiza bagahinduka utumana dusengwa bakadamarara. Kandi ibi nibyo isi iri kutwigisha; kwikunda, ngo twubake izina, no kwiyitaho kurusha abandi no gushaka ibya mirenge bituma tudamarara abandi babaye mu buzima bushaririye.

Ibi nibyo ubukungu bw’ibihugu byinshi bushingiyeho, byigishwa hose mu bitaramo n’amanama, ku maTV, social media n’ahandi henshi cyane, batwigisha ko tugomba kwikunda kurusha ibindi byose. Bamwe na bamwe basigaye banabyigisha mu nsengero.
Uyu mwuka wo kwikunda, ukwigwizaho ibya mirenge no kwikuza ntutuma abantu bashobora kubana no kubaha IMANA ngo bagire Urukundo bashyire hamwe.

Intambara zose zibera mu isi, inzangano, indwano, ishyari, ubujura, ubwicanyi, ubusambanyi n’ibindi byaha byinshi bishingiye ku kurwanira ubutunzi bwo mu isi, bizanwa no kwikunda kurenza uko dukunda abandi no kutubaha Amategeko y’IMANA atuganisha ku Rukundo.

  • Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi (1 Yohana 2:15‭-‬16).

Indi mirongo wasoma muri Bibiliya itwigisha gukundana no kubaha IMANA:

  • Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.1 Yohana 3:8‭-‬12 
  • Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. 1 Yohana 3:15
  • Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. 1 Yohana 4:7‭-‬9
  • Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se. 1 Yohana 4:20‭-‬21
  • Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.” Matayo 22:37‭-‬40 
  • “Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe. Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Uwiteka. Abalewi 19:17‭-‬18 
  • Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Gutegeka kwa kabiri 6:5 
  • None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, Gutegeka kwa kabiri 10:12 
  • wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Matayo 19:19
  • Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Mariko 12:29‭-‬31 
  • Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27 
  • Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko. Abaroma 13:8‭-‬10 
  • kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Abagalatiya 5:14 
  • Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza. Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye. Yakobo 2:8‭-‬9 
  • “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. Matayo 7:12 
  • Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima ubolneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya. 1 Timoteyo 1:5 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi