4. Icyaha cya Adamu kitugeraho gite?

Adamu yakoze icyaha natwe kikatugiraho ingaruka. Bibiliya ibisobanura mu murongo ukurikira:

Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi (Abaroma 5:19).

IMANA yaremye ibintu ibitegeka uko bigomba kubaho. Yaremye umugabo n’umugore, bombi bahabwa inshingano zo kororoka, nk’uko n’inyamaswa bigenda.

Ababyeyi ni bo bafite inshingano zo kurera, bitangiriye kuri mama, papa, n’abandi bafite icyo bapfana ndetse n’abaturanyi. Kurera ni ugukuza, kuvana umwana mu bwana kugeza umukujije avuyemo umuntu ukomeye uzi ubwenge wagira akamaro. Ni ukuvuga ko umugaburira, ukamutoza, ukamwigisha ubuzima uko babaho. Uku niko IMANA yabigennye kuko niko n’inyamaswa zibaho.

Ni gute icyaha cyakozwe na Adam kidukurikira?

Kubera ko ababyeyi ari bo bashinzwe kurera abana babo, imico yabo niyo bareresha abo bana. Umwana akurana imico y’iwabo, no mu baturanyi. Iyo hinjiyemo ikibi n’umwana agihabwa mu muco yigira ku bandi.

Reka mbahe iyi nkuru kugira ngo mubashe kubyumva neza:

Amerika ni igihugu cy’igihangange gishaka kwigarurira isi ngo kiyitegeke uko gishaka. Ibihugu byinshi byaremeye birayigandukira, ndetse n’uburayi twemera nk’aho bukomeye nabwo burayoboka mu muryango witwa NATO/ OTAN.

Mu gushaka kwigarurira isi; iyo Amerika igeze mu burasirazuba bwo hagati ihura n’abarabu bibumbiye mu cyo bita Ali kayida (Al Qaeda). Aba rero ntibavugirwamo kandi ntibemera kugengwa  na Amerika. Ariko kubera badafite imbaraga zihagije zahangana nayo, bakoresha intwaro yo  kwanga Amerika n’ikintu cyose kiyifasha kubagiraho imbaraga. 

Amerika bayangana n’ibyayo byose aho babibonye bakabyangiza. Uretse kandi kwanga abanyamerika n’abafitanye isano nayo, niyo babona ikintu gifitanye isano na Amerika barakijugunya cyangwa bakacyangiza. Ngira ngo niba warakunze gukurikira iriya ntambara mu makuru wumvise iyo bafashe abanyamakuru bo mu burengerazuba uko babagenza, bishakishe kuri Google urebe ibihano bahabwa.

Iyo bagufashe uturuka mu burayi na Amerika, cyangwa se ukorana inyungu z’uburengerazuba ushobora kwicwa kubera ubarwa nk’ugambana. 

Ku rundi ruhande narwo, iyo ufitanye isano na Ali kayida (Al Qaeda) cyangwa se usa, witwara nk’abantu bo mu burasirazuba bwo hagati (abarabu) ufatwa nk’ikihebe ukamburwa uburenganizira bwose buhabwa ikiremwamuntu. Ahari muribuka mu makuru uko abarabu bahura n’akaga iyo bari mu burengerazuba bw’isi. Nujya kuri internet urasanga hari abarabu benshi bafunzwe imyaka myinshi bazira gusa ko ari abarabu cyangwa bafite ubwanwa bw’inshi, cyangwa ari abasiramu.

Niyo waba umwana kandi kubera gukurira mu muco wanga abandi nawe urawukurana ukabanga. Burya n’umwana uvukiye mu gace  Ali Kayida(Al Qaeda) ifitemo imbaraga, Amerika iramwanga kuko akurira mu mico iyirwanya. Kandi niyo ababyeyi batakwigisha uwo mwana kwanga amerika, ubwe umuco urabimwigisha kuko biri mu muco kandi umuco ariwo ugenga umuntu. Akura abona intambara, akura abona ibibi n’ibyangijwe na Amerika mu ntambara yahateje, mbese si na ngombwa ko bamwigisha kuyanga ubwe birizana kubera ubuzima abayemo.

Ntibisaba kwigisha umuntu uvukiye muri Amerika kwanga ababa mu gace ka Ali Kayida kuko byinjiye mu muco. Kandi ntibisaba gutoza cyane umuntu ukuriye mu gace ka Ali Kayida kudakunda Amerika kuko byinjiye mu muco. 

Niko umuco wo ku isi umeze. Ni gutya politike mu isi ikora, kandi yahimbwe na satani kuko niwe wazanye amacakubiri mu bantu. Natwe kubera kuvukira mu isi itubaha IMANA, ntibisaba kubyigisha abantu kutubaha IMANA.

Nushaka ufate ingero kuri leta z’ibindi bihugu. Buri gihugu kigira abarwanya ubutegetsi bitwa opposition. Niko bigende iyo uyobotse umwe, undi ntimucana uwaka. Ingaruka ntizigera ku bahanganye muri politiki gusa ahubwo n’abafitanye isano n’abo banyapolitiki, ndetse bacyekwa ko ari abagambanyi ukaba wahasiga ubuzima kabone niyo waba nta mutima mubi ufitiye abandi. Intambara z’iwacu natwe niko zimeze. 

Ndetse tutagiye kure cyane, murabizi nk’iyo umugore yahukanye akajyana abana uko bigenda. Bakura banga se ubabyara kandi nyine niko nyina abarera, kabone niyo nyina atabibigisha kuko byonyine gukura bari mu ngorane bituma barakarira se bikavamo urwango. 

Adamu yirukanwe muri Eden amaze kwiga imico y’ubwigenge n’ubwigomeke bayigiye kuri sekibi wabashutse akinjiza ikibi mu mitima yabo akabigisha kwigenga bibera imana zabo ubwabo. Yirukanwa kubera ikindi giti gitanga UBUZIMA buhoraho yari hafi kurya imbuto zacyo Intangiriro 3:22-24). Nuko Adamu aza mu isi y’ubwigomeke.  Yashobora kubaha IMANA, ashobora kandi no gukora ibyo yishakiye bihabanye n’ugushaka kw’IMANA.

Abana be umwe yakuze yiyumvamo gukora ibyo IMANA ishaka undi akura yiyumvamo kwikunda kugeza aho abihoye murumuna we. 

Imico y’ubwigenge irakomeza. Kubera ko Adamu byonyine yatakaje ubuzima bwa Edeni nyibyamworoheye yagombaga kurya ari uko agize icyo akora. Ndetse bimuzanira urupfu kuko yari amaze kwangirika. Mu bamukomotseho bose barerewe muri uwo muco ari nawo waje kuvamo uyu muco tubamo ku isi. 

Niyo mpamvu uzasanga umuntu yanga IMANA ntacyo imutwaye. Yarabyigiye mu mico cyangwa abyigishijwe n’abandi cyangwa ababyeyi be bwite. Umuntu akanga IMANA urunuka atanayizi. 

Ni imico y’ubwigenge n’ubwigomeke itubaha IMANA tuvukiramo. Muri uko kutumvira IMANA niho hava kwangiza ibyo yaremye, harimo no kwanga bagenzi bacu no gukora ibibangamira ubuzima bwabo. Muri uyu muco wo ku isi, umuntu ashobora gukora icyaha abigambiriye cyangwa bimutunguye atanabizi kuko ni umuco kandi umuco niwo ugenga uko umuntu yitwara.

Muri iyo myitwarire itubaha IMANA niho twese twakoreye ibyaha kubera ko abo dukomokaho bacumuye muri Edeni, bakandura bakiga imico mibi natwe tuvukiramo tukarererwamo tukitwara uko itwigisha nyine. Murabizi ko muri iyi si twiga kuba ba nyamwigendaho buri wese amenywa n’uwe utamufite akirya akimara, ariko bibangamira gahunda y’IMANA ku muntu. Ni imico ya nyakamwe ituruka ku kwikunda gukabije kwa muntu.

N’ubwo umuntu yanduye bwose ikibi kikamwinjiramo, gahunda y’IMANA yo kubaka Ubwami bwayo ku isi ntiyigeze ihinduka, iracyakomeje. Impamvu itaraza kubwubaka ni uko yagennye ko abantu bagomba kubanza bakororoka bakagwira bakuzura isi (Matayo 13:24-30). Ibyo byagenwe n’icyaha kitaraza mu isi. Izaza ku munsi w’isarura ariwo dukunze kwita imperuka y’isi. Bisobanuwe mu gatabo kitwa “WIKWANGIZA UBUZIMA BWAWE” muzakagezwaho vuba kuri www.mubihebyanyuma.com.

Gahunda yayo Umwami YESU yarayidusobanuriye ndetse nibisabwa kugira ngo ujyanwe muri ubwo bwami bw’IMANA (Matayo 25:31-46).

IMANA yabonye ko abantu bangiritse iza kubasana. Muribuka ko ibintu byose IMANA yabiremye mu Ijambo ryayo. Iryo Jambo niryo yohereje mu ishusho y’umuntu kugira ngo risane ibyangiritse ubwo IMANA izaza izasange byibuze mu bantu hakirimo bazima basanwe bakimeze nk’uko IMANA yabaremanye umutima w’Urukundo n’ubumuntu. Iyo umuntu yemeye Jambo w’IMANA, arahinduka akongera kuba umwana w’IMANA nk’uko IMANA yari yaramuremye mbere.

IMANA ishaka abantu yaremye mu ishusho yayo, bafite kamere nk’iyayo. Abantu bafite Umwuka wayo uvamo Urukundo bakunda abandi kuko abantu bose yabaremye ngo babane bakorane. Ishaka abafite umutima w’impuhwe, urukundo rwa kivandimwe, basabana, bagwaneza, bafite umutima wita ku bandi, umutima wishyira mu mwanya w’abandi, umutima wihanganira abandi, umutima ugwaneza, umutima wuzuye ubworoherane,  ubwitonzi, imbabazi, ubwuzu, ineza, ubugiraneza, umutima ugira ubuntu.

None satani yabizanyemo KWIKUNDA no kwikuza ari wo muzi w’urwango n’ibindi byaha byose. Abafite umwuka w’urwango uva mu kwikunda no kwikuza wa satani nta murage bafite mu bwami bwo mu Ijuru. Ibi nabyo byasobanuwe mu gatabo “UBUMUNTU” kaboneka kuri www.mubihebyanyuma.com” cyangwa kuri www.YouTube.com/mubihebyanyuma

Mbese icyo IMANA izakora, ni nko gutoranya mu mbuto ugakuramo izamunzwe zangiza inzima ukazijugunya, hanyuma inziza ukazibika nta kintu gishobora kongera kuzangiza.

Uko wajya gusarura aya macunga (apples) niko n’IMANA izabigenza; ziriya zangiritse zizajugunywa kuko nta kamaro kandi zimaze uretse kwangiza inziza.

Ni uko rero icyaha cy’umuntu umwe dukomokaho twese kinjiye mu muco twese kikatugiraho ingaruka. Maze twese icyaha kikatubarwaho kuko dukora ibyaha tukabihererekanya mu muco wacu. 

Nyamara IMANA ntiyabyishimiye ahubwo yatanze Umwana wayo ngo aze kutwigisha uko twabireka tugakundana, aduha byose bituma twongera kuba abana b’IMANA. 

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 

Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege. 

Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi, kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana, ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana (Yohana 3:16‭-‬21).

Abantu bazacirwaho iteka kubera bakunda umwijima kuruta umucyo. Mu byaha niho baronkera amaramuko yabo bakirengagiza ko byangiza ubuzima bw’abandi. Niyo mpamvu abantu banga IMANA kuko ishaka ko dukora ibyiza ariko kuri bo ni ukubicira business zabo baronkera mu bibi. 

Nk’umujura aba yumva kwiba ari bwo buryo bumutunze. Kumubwira kubireka aba yumva ubuzima bwahagarara ahubwo uri umwanzi we. Ahubwo se umubwira kubireka nka nde? 

Umwicanyi nawe ni uko, indaya ni uko baba bumva aricyo kibatunze (n’abazijyamo nabo ni uko). Mbese ibyaha byose muri rusange abantu bakora bumva bibazanira inyungu bakanga kubireka nyamara byangiza ubuzima bw’abandi. Kandi bizatuma bavanwa mu bandi burundu ku munsi w’imperuka kuko bababangamira.

Ibyo byaha byose bakora biterwa no kwikunda, bagashaka inyungu bwite nyamara birengagije ko zibangamira abandi.

Ni uko kwikunda bihinduka icyaha. Burya iyo ushyize inyungu bwite imbere, uba warangije kwigizayo abandi mu buryo nawe utazi. Twaremewe gukundana no gufashanya, iyo utekereje inyungu bwite, wirinda ko hari uwo mwazisangira ukabigizayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi