Ibiremwa, UMUREMYI

Kurema

Kurema iyo ubyanditse mu nkoranya cyangwa se digisiyoneri y’ikinyarwanda ariyo www.kinyarwanda.net; mu cyongereza ryitwa to Create. Ushobora no gukoresha www.translate.google.com

Warishakira igisobanuro muri Google bakakubwira ko “create” = to bring something into existence, tugenekereje mu kinyarwanda bisobanura: Kubeshaho ikintu, cyangwa se gutuma ikintu kikabaho (Reba ku ishusho ikurikira).

Dufashe ijambo “to bring” aribyo Kuzana cyangwa kubeshaho, bivuze ko hari uri inyuma ndetse agakoresha imbaraga ngo icyo kintu kibeho. Hano birisobanuye; kurema ntibyabaho hatari ubikoze, kandi akoresheje ubwenge, ubuhanga cyangwa se imbaraga. Nta n’ikintu cyabasha kwibeshaho.

Ibi bisobanuye kandi bigahamya ko ikintu cyose kibayeho cyaremwe. Nta kintu kiriho kitaremwe!

 Iri jambo kandi riba mu ndimi zose zo ku isi. Reka dushake igisobanuro mu ndimi zitandukanye.

Mu zindi ndimi

Tugiye kwifasha Apulikasiyo cyangwa se porogaramu ya Google translate.

Fungura porogaramu ya Google translate cyangwa se ujye kuri interinet wandikemo ngo www.translate.google.com hari utudirishya tubiri kamwe ni ururimi rumwe wifuza guhindura ak’iburyo ni urundi rurimi ushaka kubihinduramo. Iyo ukanzeho bakwereka lisite y’indimi zose ushaka ko bihindukamo. Ku ishusho tumaze kubona urabona ko nanditsemo kurema mu gifaransa bampa créer. Buriya mpisemo icyongereza bampa “to create”, nahitamo igiporutigali bakampa “para criar”, nahitamo igisipanyolo bakampa “crear”, mu kirusiya bakampa “создать”.

Igifaransa:

Ufashe ririya jambo ry’igifaransa ukongeraho definir imbere yaryo ubona ibikurikira: Donner l’existence, l’être à ; tirer du néant. Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko Kubeshaho, kugaragaza ikitari gihari.

Igisipanyolo:

Ijambo define create mu kinyarwanda rivuga “sobanura kurema”, rifate kuriya rimeze mu cyongereza uryandike muri Google translate, ururimi rwa kabiri urushyire mu gisipanyolo (spanish) barakwereka definir crear.

Noneho ubyandike mu ishakisha rya Google urabona ibikurikira: Producir [una persona] determinada cosa a partir de su capacidad artística, imaginativa o intelectual. Mu kinyarwanda basobanura ko ari “Kora [umuntu] ikintu runaka ukurikije ubushobozi bwabo bwubuhanzi, ibitekerezo cyangwa ubwenge”. Urabona ko byose bisa n’igisobanuro cy’ijambo twabonye mbere cyo kurema aricyo “kubeshaho ikintu”.

Igiporitigali:

Mu giporitigali ho iyo wanditsemo ngo definir para criar baguha ibi: fazer existir; dar origem, a partir do nada, a. Mu kinyarwanda tugenekereje nabwo ni “ugutanga inkomoko ku kintu kitari gihari”.

Reka tugerageze bwa nyuma ikirusiya: Define create (sobanura kurema) = Определить создать, bisobanura “gikore, gihimbe, gitangize”.

Urabona ko indimi zose zisobanura kurema zerekana ko hari uri inyuma yo kurema, utuma ibyo bintu bibaho.

Amagambo asa nko kurema

Dusubiye ku shusho ya Google isobanura kurema, hari amagambo yanditse hasi mu nyuguti z’icyatsi “similar” asobanura “ibisa no kurema”. Hari Generate (kubyara, kubyaza), produce (gukora ikintu). Make, fabricate, manufacture= ni amagambo akoreshwa asobanura ikintu nka biriya birorerwa mu nganda. Build, construct nayo ni amagambo akoreshwa bavuga kubaka nk’inzu cyangwa ikindi kintu bateranya ibice bikigize.

Aya magambo nayo iyo uyasesenguye usanga ari abantu baba babikoze bakubaka inzu ikabaho bakayibeshaho, bagakora imodoka ikabaho, bakabyaza amazi y’umugezi amashanyarazi, n’ibindi. Urahita ubona ko ibi bintu abantu bafite ubushobozi bwo ku bikora bikabaho nabyo. Niyo mpamvu yagereranyijwe no kurema.

Kandi inzu ntiyabaho umwubatsi atayubatse ngo ibeho, imodoka ntiyakwibeshaho umuntu atayikoze, imyenda ntiyakwidoda, ibiraro ntibyakwiyubaka, ibiryo ntibyakwiteka, umuntu ntiyakwirema, igiti nticyakwirema, ubutaka ntibwakwibeshaho, kuko byose bigaragara neza ko byaremwe kuko hari ubwenge ndetse n’ibikorwa byatumye bibaho.

N’ikimenyimenyi ubona ko ibintu byose bikozwe bigiye biterateranyijwe mu duce tubigize (ibi nabisobanuye neza mu gitabo cyitwa “Sisiteme n’Abaremyi”. Ugishaka uzakibona hamwe n’aka gatabo). Inzu igizwe n’amatafari, ibiti, imbaho, imisumari, amabati cyangwa amategura, amadirishya, inzugi, sima, umucanga, n’ibindi. Umuntu agize n’amagufwa aterateranyije n’inyama zomekeranyije, inzungano mu mubiri zifite inshingano zitandukanye, ubwoya, uruhu, ubwonko n’imyakura ituma umubiri ubasha gukorana.

Ubwo tuvuze ko umuntu akozwe mu buryo bumwe n’inzu cyangwa imodoka ntitwaba twibeshye kuko byose bigizwe n’ibice biterateranyije kugira ngo bikorane. Aribyo byitwa sisiteme.

Nk’uko inzu itabasha kwiyubaka, igiti na cyo nticyabasha kwibeshaho ngo cyikuze. Umuntu nawe ntiyakwibeshaho. Amazi, imisozi, umuyaga, ubwatsi, inyamaswa, imodoka, imihanda, n’ibindi byose uzi n’ibyo utarabona.Niba ubonye inzu ntushidikanye ko yubatswe n’abantu, imodoka zakozwe n’abantu, kuki washidikanya ko ibiti nabyo byaremwe? Ntubona n’ukuntu umuremyi yabitatse amabara atandukanye nk’uko natwe ibyo dukora ari ko tubitaka amabara atandukanye?

Twibaze:

Inyandiko tubonye hejuru yemeza ko koko ikintu kitapfa kwibeshaho nta wubigizemo uruhare. Indimi zose zo ku isi, amoko yose yo ku isi arabyemeza, ndetse bagatanga n’ibisobanuro. Bishatse kuvuga ko hari n’ubwenge ndetse n’ubukorikori byihishe inyuma y’ijambo kurema. Twanzure ko buri kiremwa kibeshwaho, kandi hari utuma kibaho ndetse n’iyo abishatse ukubaho kwacyo kurarangira.

Reka noneho turebe uri inyuma y’iremwa rya byose.

Umuremyi

Bibiliya nk’igitabo cyerekana amateka ya muntu; itwereka uko kuremwa kwatangiye. Mu gitabo kibanza cy’Intangiriro 1:1-3 haranditse ngo: “ Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho.”

IMANA yaremye ibintu byose n’Ijambo ryayo (Jambo). Bibiliya irabyerekana muri Yohani 1:1-18. Jambo wayo uwo yabaye umuntu abana natwe ndetse ni na we usobanura gahunda yose y’IMANA.

Bibiliya kandi itubwira uko twaremwe n’impamvu twaremwe.

Mu buryo budasubirwaho nasobanukiwe ko hariho Umuremyi

Muri 2010, nari mpagaze Constantia Village muri parking, imbere ya sitasiyo ya esanse ya Engen. Nari ndi gutekereza ahantu nakura amafaranga yo kujya kwiga kaminuza kuko ayo nari mfite atashoboraga no kunyishyurira n’igihembwe kimwe gusa. Ariko n’umvaga ko mu gukora cyane nkita ku bari abakiriya banjye nashobora kubona makeya ubundi ibizakurikiraho sinari nzi uko bizagenda.

Mu gihe ngihagaze ndi gutekereza, naje kubona umuntu imbere yanjye. Yaragaragaraga neza cyane ariko ibintu byose biri inyuma ye bisa nk’ibitagaragara neza nk’ibirimo igihu. Nari mpagaze mureba mu maso nsa nkaho nshaka kumenya uwo ariwe ariko nabaye nk’uwafashwe n’ikinya.

Arambaza ngo: uzi ko ari njye waremye Ijuru n’ isi? Ndaceceka mbura icyo musubiza ahubwo mureba ntavuga. Arongera asubiramo ikibazo, kuvuga birananira ahubwo ndamureba gusa. Hanyuma ahita abura sinongera kumubona. Muri ako kanya numva amaso abaye nk’afungutse, ibintu byose mbona birongeye biragaragaye neza nsa nk’ugaruye ubwenge ariko meze nk’umuntu wari ari kurota mpagaze.

Amagambo ye yangumye mu bitekerezo n’ubwo ntabashaga kumva neza uwo ari we n’impamvu yabimbajije. Nibajije ibibazo byinshi byantwaye igihe nkibitekerezaho.

Nko mu mwaka wakurikiyeho (ni ukuvuga 2011), narose inzozi wa muntu aragaruka noneho ndi mu nzozi ndyamye nsinziriye. Arongera ambaza cya kibazo na none; ati: Uzi ko ari njye waremye Ijuru n’isi? Nk’uko n’ubundi byagenze mbere, ntacyo nabashije kumusubiza. Arongera abisubiramo abona simusubiza, noneho arambwira ngo agiye kubinyereka ko ari we waremye Ijuru n’isi. Izuba ryari riri kurenga, nuko arambura akaboko ke afata izuba ararikurura mbona arisubije iburasirazuba aho ryaturutse.

Arongera arambaza ngo: urabyemeye? Sinabasha kumusubiza nk’uko n’ubundi byagenze mbere.

Imbere yacu mbona isi yose irishashe ibaye nk’ikarita (map) ku buryo nabashaga kureba isi yose imbere yanjye, hanyuma arambura akaboko mbona akazengurukije isi akurura abantu bose batuye isi ahereye iburasirazuba abazana imbere yacu. Arongera arambaza abona simbasha kuvuga, nuko arigendera nanjye ndakanguka.

Yakomeje kunsura, ndetse mu minsi ishize yongeye kunyiyereka mu nzozi, amanuka ava mu ijuru mu bicu araza ansaba kwigisha abantu be ibyo namumenyeho.

Hari igitabo gisobonura kurema cyitwa SISITEME n’ABAREMYI kiboneka kuri murandasi www.mubihebyanyuma.com ku buntu. Gikubiyemo ubumenyi bwagufasha kumva uko isi yaremwe, uko ibiremwa biteye, bikora, bikorana ndetse n’uburyo birekera gukora cyangwa se bikareka kubaho bigasenyuka.

Ubuyobe

Hari inyigisho zazanywe mu bantu zigamije kubayobya no kubayobora nk’inka nkaho batazi ubwenge. Hari abantu bagamije kwita icyiza ikibi, ikibi nacyo bakacyita icyiza. Abantu bashaka kukumvisha ko bafitiye umwana wawe impuhwe kukurusha ko ahubwo wowe uri kumuhohotera bo bagamije kumugirira neza. Bene abo ni ba gatumwa bahawe inshingano zo kuyobya ikiremwa muntu bakatugira injiji. Hari abantu bagamije kutwumvisha ko ibara ry’icyatsi ari umutuku ndetse bakanabiguhatira kubyemera. Basimbuje ukuri twese tuzi nk’ukuri batwemeza ko ari ibinyoma, ahubwo batwumvisha ko ibinyoma byabo ari byo kuri. Ariko iyo usesenguye usanga ukwemera kwabo kubavuguruza aribyo nshaka kubasobanurira hano.

Abenshi muri twe babyemera kubera kudasobanukirwa kuko akenshi babidutoza tukiri abana mu mashuri aho iyo utabikoze ubona zero kandi bakakunaniza ishuri ugasanga wapfushije ubusa igihe cyawe wiga. Abandi nabo bakabyemera kubera ubufana cyane cyane iyo ari abantu twemera twagize nk’ibigirwamana kuri twe, twumva ibyo bavuze byose tukabimira nk’aho ari ukuri.

Abandi nabo bahatirwa kubyemera ku ngufu bakangishijwe kwimwa akazi cyangwa bagashyirwaho amananiza mu buzima.

Nk’ubu nawe usanzwe ubizi neza ko nta kintu kibaho kidakozwe ngo hagire ubigiramo uruhare. Iyo wiyicariye ntugire ikintu ukora, nta cyo ubona. Urabizi ko udatetse utarya. Udakoze ngo ushake ibigutunga inzara yakwica. Utubatse inzu; inzu ntiyabaho. Utabaje intebe ntiyabaho. Aya ni amwe muri ya magambo ahuje inyito n’ijambo kurema.

Kurema rero nk’uko nawe ubyumva, ni ijambo rishyirwa mu bikorwa n’urema cyangwa se umuremyi. Kurema bikorwa n’umuremyi, kubaza bikorwa n’umubaji, guhinga bikorwa n’umuhinzi, mbese nta kintu gishobora kwikora ubwacyo. Nta kintu cyakwirema rwose ntibibaho.

Abantu biyita abahanga barivuguruza cyane. Bizera ko ngo ibintu byiremye (evolution) mu myaka miliyali; ibintu bakwemeza ko byabaye batariho, nyamara bakanga kwemera ibyo Uwaremye avuga ngo kuko batamubona. Abo bahakana IMANA, bemera Urukundo. None se IMANA si Urukundo?

Ibintu by’uko ibintu byibeshaho bemera ariko bakaba batabyerekana mu bikorwa no mu igerageza. Ugasanga n’ubundi bisaba kwizera ko byabaye kuko byabaye mu myaka miliyoni nta warebaga. Nyamara bakubona wizeye IMANA itubwira ko yaremye byose bakaguseka ngo wizera ibyo utasobanura ngo ubumvishe, bakirengagiza ko kwizera IMANA byerekana kandi bigahamywa n’ibiremwa yaremye, nk’uko intebe itabasha kwibeshaho, nk’uko inzu itakwibeshaho ari nako umuntu atakwibeshaho, ari nako igiti kitakwibeshaho. Nyamara abo ni bo bakataje mu kurema (ndavuga mu nganda bakora ibintu); basigaye banakora imashini zirema ibintu za roboti. Barangiza bakatwumvisha ko ibintu byiremye. Kuki badategereza ngo byireme?

Abo bantu baziko ari abahanga kuri iyi si ndetse banadufatira ibyemezo, bakemeza ko ibintu byirema. Nyuma wasubira mu rurimi bavuga ugasanga rugusobanura ko kurema ari ukubeshaho ikintu cyangwa kukizana kikabaho. Mbese ibyo bashaka kumvikanisha bitandukanye n’ibyo bavuga buri wese avuga kandi yemera.

Niba wumva imbaraga ururimi rufite mu sosiyete yo ku isi urahita nawe ubona ko ari ubuyobe bufite indi migambi yihishe inyuma yabyo. Ururimi ni igikoresho gituma abantu babasha kuvugana bakaganira bagasangira ibyo bazi. Ururimi nirwo bwenge kuko tutarufite nta wabasha kwerekana ibyo azi, kuko nirwo umuntu akoresha hagati ye n’abandi avuga ibimurimo. Ururimi ni ryo shingiro ry’umuco kuko ni rwo umuntu yifashisha yereka abandi ibyo azi.

Kurema twabonye igisobanuro cyabyo mu ndimi nyinshi zose zo ku isi ndetse zivugwa cyane aho izo nyigisho z’ubuyobe zituruka, ugasanga igisobanuro cyo kurema biyandikiye ubwabo kirabemeza neza ko ibyo barimo ari ubuyobe ariko bakanga kubireka kuko bafite ibindi bagamije kugeraho.

Bibiliya yerekana ko umuntu uzi ubwenge bwinshi ayoba kuko bumutera kwishyira hejuru y’abandi agata umurongo sosiyete igenderaho. Satani yari azi ubwenge bwinshi cyane nyuma bumuviramo kuyoba (Ezekeiyeli 28:3-5). Ubwo bwenge ni bwo yakoresheje ahenda ubwenge abamarayika bagenzi be arabayobya ndetse nibwo yashukishije Adamu na Eva nabo barayoba kuko bari bazi ko nibabumenya nabo baba nk’IMANA. Nabo bayobejwe nuko yabashutse bikanga bamenye ubwenge maze bashyira imitima yabo hejuru (Itangiriro 3:4-7).

Satani rero n’ubundi icyamuyobeje ni nacyo ayobesha abandi, ndetse ni nacyo ashaka gukoresha akuyobya. Arabanza akakwita umuhanga ariko utarasobanukirwa icyo ushaka ndetse agashishikarira kukwereka uko wakigeraho, ariko iyo umuhaye icyizere akujyana aho agambiriye ko ujya.

Afite umugambi wo kugira abantu nk’imbuto z’ibihuhwe kugira ngo IMANA niza gusarura izasange imbuto yahinze ku isi zararumbye cyangwa se zarabaye ibihuhwe. Nta muhinzi usarura imbuto zarumbye cyangwa zabaye ibihuhwe, ahubwo arazijugunya cyangwa akazitwika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi